Search
Makkah Royal Clock Tower

Inyubako 10 ndende kurusha izindi ku isi

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Kigali City Tower (KCT) ni inyubako ya mbere ndende mu Rwanda, ifite metero 90 (90m) n’amagorofa 20. Birumvikana ko yihagazeho mu burebure, gusa hanze y’u Rwanda hari izindi z’akataraboneka ziba zifite uburebure budasanzwe.

Rero iyi nzu ntan’ubwo iza mu nyubako 1000 ndende ku isi. Reka nkumare amatsiko ku nyubako zaba ziza mu myanya y’imbere mu burebure kuri iyi si uko zireshya. Inzu iza ku mwanya wa mbere ikubye inshuro zirenga 9 KCT mu burebure (KCT 9 zigerekeranye).

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 binini ku isi

Reka turebe urutonde rw’inzu icumi (10) za mbere mu burebure kuri uyu mubumbe dutuyeho. Niba ufite igitekerezo cyangwa ikibazo, ntiwibagirwe kugisiga biba bikenewe!

Ushaka incamake y’iyi nyandiko wayibona mu mbonerahamwe iri ku musozo w’iyi nyandiko.

#10 Taipei 101 – Taipei, Taiwan

Taipei 101

Iyi nyubako ya Taipei 101 niyo iza ku mwanya wa 10, iherereye ku mugabane wa Aziya (Asia) mu murwa mukuru w’igihugu cya Taiwan, Taipei.

Ikaba ifite uburebure bwa metero 508 (508m) ikaba ifite amagorofa (floors) 101, yasojwe mu mwaka wa 2004 icyo gihe yari yo nzu ndende iri ku isi kugeza mu mwaka wa 2009.

Indi nkuru wasoma: Inyamaswa 10 zihaka igihe kirekire ku isi

#9 CITIC Tower – Beijing, China

Inyubako ya CITIC Tower cyangwa China Zun

CITIC Tower kandi nanone izwi ku izina rya China Zun, ni inyubako iherereye mu mujyi wa Beijing mu gihugu cy’ubushinwa.

Iyi nzu yubatswe imyaka igera kuri irindwi (7), yatangiye kubakwa mu 2011 irangira mu 2018. Ifite uburebure bwa metero 528 (528m) igizwe n’amagorofa (floors) 109.

Indi nkuru wasoma: Ibihe 17 bisekeje byaranze amashuri abanza

#8 Tianjin CTF Finance Centre – Tianjin, China

Tianjin CTF Finance Centre

Tianjin CTF Finance Center iza ku mwanya wa 8, iherereye mu mujyi wa Tianjin nk’uko izina ribivuga. Ikorerwamo ibikorwa by’amahoteli, ofisi no guturamo (apartments).

Iyi nyubako ifite uburebure bwa metero 530 (530m), ikaba ifite amagorofa (floors) 97. Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 isozwa mu 2019 (imyaka 6).

Indi nkuru wasoma: Abahanzi, cyera n’ubu

#7 Guangzhou CTF Finance Centre – Guangzhou, China

Guangzhou CTF Finance Centre

Guangzhou CTF Finance Centre iherereye mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, urebye ni umuvandimwe wa Tianjin CTF Finance Centre kubera ko bihuje ibintu byinshi.

Iyi nzu nayo ikorerwamo ibikorwa by’amahoteli, ofisi no guturamo (apartments). Ifite uburebure bwa metero 530 (530m), ikaba igizwe n’amagorofa 111 uhereye ku butaka. Yatangiye kubakwa mu mwaka 2010 isozwa mu 2016 (imyaka 6).

Indi nkuru wasoma: Ibintu bidutegereje nidusaza

#6 One World Trade Center – New York City, USA

One World Trade Center

Ku mwanya wa 6 haza inzu ya One World Trade Center iherereye mu mujyi wa New York muri leta zunze ubumwe za Amerika (USA), si igitangaza kubona iki gihugu gifite umuturirwa nk’uyu.

Iyi nyubako ifite uburebure bwa metero 541 (541.3m), ifite amagorofa 94. Yatangiye kubakwa mu 2006 isozwa mu 2014 (yatwaye imyaka ijyera ku 8).

Indi nkuru wasoma: Imishinga 10 y’ubwubatsi ihenze kurusha indi ku isi

#5 Lotte World Tower – Seoul, North Korea

Lotte World Tower

Ku mwanya wa 5 haza Lotte World Tower. Ni inyubako iherereye mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo, Seoul. Iki gihugu nacyo kiri ku muvuduko w’iterambere nticyakiburira.

Iyi nyubako ifite uburebure bwa metero 554 (554.5m), ikaba ifite amagorofa 123 yose. Ibikorwa byo kuyubaka byatangiye muri 2011 bisozwa muri 2017 (imyaka 6).

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi

#4 Ping An Finance Center – Shenzhen, China

Ping An Finance Center

Ping An Finance Center nayo ni umuturirwa wo mu Bushinwa, mu mujyi wa Shenzhen. Uburebure bwayo bukaba buyishyira ku mwanya wa 4 mu nzu ndende kurusha izindi ku isi.

Iyi nyubako ireshya na metero 599 (599.1m) ifite amagorofa 115. Yatangiwe (kubakwa) mu mwaka wa 2010 irangizwa mu mwaka wa 2017 (imyaka 7).

#3 Makkah Royal Clock Tower – Mecca, Saudi Arabia

Makkah Royal Clock Tower

Buretse kuba ari umujyi mutagatifu kuri Islam, ahubwo uyu mujyi wa Mecca ufite n’iterambere ririmo n’iyi nzu ya Makkah Royal Clock Tower iza ku mwanya wa 3 mu nzu ndende ku isi.

Uyu muturirwa ufite uburebure bwa metero 601 (601m), ukaba ugizwe n’amagorofa 120. Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2002 isozwa mu 2012 (imyaka 10) bigaragara ko ariyo nzu yubatswe igihe kirekire mu ziri kuri uru rutonde.

#2 Shanghai Tower – Shanghai, China

Shanghai Tower

Iyi nyubako ya Shanghai Tower nk’uko izina ribivuga ni iyo mu mujyi wa Shanghai, n’ubundi mu gihugu cy’ubushinwa niyo iza ku mwanya wa 2. Ikaba ikorerwamo ibikorwa bya hoteli na ofisi.

Iyi nzu ifite uburebure bwa metero 632 (632m) n’amagorofa (floors) 128. Yatangiwe kubakwa mu mwaka wa 2009 isozwa mu 2015 (imyaka 6).

#1 Burj Khalifa – Dubai, UAE

Inyubako ya mbere ndende ku isi ni Burj Khalifa
Inyubako ya mbere ndende ku isi ni Burj Khalifa

Burj Khalifa niyo nzu ihiga izindi mu burebure kugeza ubu. Iherereye mu mujyi wa Dubai muri leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE).

Iyi nyubako ifite uburebure bwa metero 828 (828m) n’amagorofa 163 (irusha izindi nzu zose kuri uru rutonde). Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004, isozwa mu mwaka wa 2010 (imyaka 6).

Urebye inzu zose ziri kuri uru rutonde zubatswe igihe kiri hagati y’imyaka 6 kugeza ku 8, buretse Makkah Royal Clock Tower yubatswe imyaka 10. Kandi ubwiganze bw’inyubako ziri kuri uru rutonde ziherereye mu gihugu cy’ubushinwa (inyubako 5) no ku mugabane wa Aziya (Inyubako 9).

Hakaba hanateganyijwe ihinduka ry’uru rutonde uko inzu zitandukanye zigenda zubakwa umunsi ku munsi. Nk’ubu hari inzu iri kubakwa yitwa “Jeddah Tower” iteganyijwe kuzagira kilometero (1km) y’uburebure.

Imbonerahamwe y’inyubako 10 ndende kurusha izindi ku isi

Incamake mu buryo bw’imbonerahamwe igaragaza urutonde rw’inyubako icumi (10) ndende kurusha izindi zose ku isi twabonye hejuru:

InyubakoIgihugu yubatsemoUburebure (Metero)
Taipei 101Tayiwani (Taiwan)508
CITIC TowerUbushinwa (China)528
Tianjin CTF Finance CentreUbushinwa (China)530
Guangzhou CTF Finance CentreUbushinwa (China)530
One World Trade CenterLeta zunze ubumwe za Amerika (USA)541
Lotte World TowerKorea y’epfo (South Korea)554
Ping An Finance CenterUbushinwa (China)599
Makkah Royal Clock TowerArabiya Sawudite (Saudi Arabia)601
Shanghai TowerUbushinwa (China)632
Burj KhalifaLeta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE)828
Urutonde rw’inyubako 10 ndende kurusha izindi ku isi.

Niba ukunda inyandiko za Menya, biroroshye kujya uzibona bikoroheye muri email yawe wifashishije iyi form:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content