Search
Logo ya Coca-Cola n'ifoto ya Stith Pemberton

Amateka y’ikinyobwa cya Coca-Cola

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Intangiriro y’ikinyobwa na kompanyi ya Coca-Cola

Coca-Cola, kimwe mu birango bizwi cyane kandi bifite izina rikomeye ku isi, bifite amateka guhera mu mpera z’ikinyejana cya 19. Inkuru ya y’ikinyobwa cya Coca-Cola itangirana numufarumasiye witwa John Stith Pemberton. Mu 1886, i Atlanta muri Jeworujiya (Georgia), Pemberton yahimbye ikinyobwa yizeraga ko gishobora guhindura ibintu kandi cyunguka ndetse kikaba cyanahangana n’indi mitobe n’ibindi binyobwa yari iri ku isoko icyo gihe. Ni nako byaje kugenda.

Iki kinyobwa ntabwo cyabanje kwitwa Coca-Cola; ahubwo, Pemberton yabanje kukigurisha nk’umuti witwa “Pemberton’s Fine Coca” kubera ko cyari kigizwe n’ibiterambaraga. Ikinyobwa cy’umwimerere cyari gikozwe ndetse n’amababi ya coca hamwe nimbuto ya kola (ari naho haturutse izina Coca-Cola). Ariko, kubera impungenge z’ingaruka za kokayine zagaragaye muri iki kinyobwa, Pemberton yahinduye forumile (formula) akuramo coca. Ibi byatumye havuka Coca-Cola tuzi uyu munsi.

Indi nkuru wasoma: Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi

Kwaguka

Ibigwi bya Coca-Cola byatangiye ubwo umuherwe w’umucuruzi witwa Asa Griggs Candler yaguraga uburenganzira kuri forumile ya Pemberton kuri madolari ibihumbi bibiri na magana atatu gusa ($2,300). Candler yari afite icyerekezo cya Coca-Cola birenze kuba ikinyobwa cyinyobwa byo kwinezeza gusa ahubwo yari yabibonyemo amahirwe adasanzwe y’ubucuruzi. Yashinze Isosiyete ya Coca-Cola mu 1892, ari nabwo iki kinyobwa cyatangiye urugendo rwo gusakara ku isi yose.

Candler ntabwo yari umucuruzi w’umunyabwenge gusa ahubwo yari umuhanga mu bijyanye no kwamamaza. Yari ashinzwe kuzamura izina rya Coca-Cola, mu kwamamaza kwe hari harimo no gutanga iki kinyobwa ku buntu no gushyira ikirango cya Coca-Cola ku bintu byose aho abantu bashobora kugera cyangwa guhurira ari benshi. Mu mwaka wa 1886 nibwo hakoreshejwe ikirango cya Coca-Cola cyanditse izina ku isi ari nacyo tumenyereye.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 hagaragaye kwaguka kudasanzwe kwa Coca-Cola inarenga imipaka ya Amerika ari naho yatangiriye ijya kubaka izina. Mu 1919, Isosiyete ya Coca-Cola yatangiye gukora amacupa inashinga uruganda rukora amacupa ku bufatanye n’abandi bashoramari, ibi bikorwa byatangiriye i Chattanooga, muri Tennesse. Ibi byabaye nk’intangiriro y’ubucuruzi bwagutse byatumye Coca-Cola itangira gushinga imizi ku isi yose.

Ikinyobwa cya Coca-Cola
Ikirango cya Coca-Cola cyamenyekanye cyane ku isi.

Umusozo

Uyu munsi, Coca-Cola ihagaze nk’ikimenyetso cy’uko igitekerezo cyose gishobora kuvamo ikintu cy’akataraboneka. Uyu munsi wa none kandi Coca-Cola ni uruganda rukomeye ku isi rukaba n’igicumbi cy’ibinyobwa bidasembuye ku isi aho iba ihanganye n’izindi nganda zidasanzwe nka Pepsi. Inkuru ya Coca-Cola yahurizwa mu magambo atatu; kwihangana, guhozaho, ndetse n’imbaraga zo kwamamaza.

Kugeza magingo aya the Coca-Cola Company ifite ibicuruzwa birenga magana atanu (500) mu bihugu n’uduce turenga magana abiri (200) ku isi yose. Mu mwaka wa 2022, Coca-Cola yagize urwunguko rwa miliyari icyenda na miliyoni magana atandatu z’amadolari ($9.6 billion).

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content