Search
Amateka ya Puma na Adidas

Amateka ya Puma na Adidas

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Niba ufite imyenda ya siporo, birashoboka cyane ko harimo umwe wa Adidas cyangwa Puma kubera ko ari inganda zikomeye usanga ahantu hose cyane cyane ku myambaro. Waba uzi amateka adasanzwe yihishe hagati y’izi nganda zombi?

Puma na Adidas ni inganda mpuzamahanga karundura mu gukora imyenda n’inkweto bya siporo. Icyo utari uzi ni uko izi nganda zombi zifitanye isano ya hafi cyane.

Nibyo, Adidas na Puma zifitanye amateka kuko zakozwe n’abagabo bitwa Adolf na Rudolf Dassler. Mu yandi magambo abashinze izi nganda baravukanaga.

Amateka ya Adolf Dassler (i bumoso) na mukuru we Rudolf Dassler (i buryo) bashinze Adidas na Puma.
Adolf Dassler (i bumoso) na mukuru we Rudolf Dassler (i buryo)

None amateka atubwira iki kuri izi nganda zakozwe n’abavandimwe? Reka tubirebere hamwe.

Indi nkuru wasoma: Ubusobanuro bwihishe inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye ku isi.

Intangiriro y’amateka

Mu mwaka wa 1919 abavandimwe babiri Rudolf Dassler (wavutse mu 1898) na Adolf Dassler (wavutse muri 1900) batangiye imirimo yo gukora inkweto n’imyambaro bya siporo biza no kurangira bakoze kompanyi bise Geda (Gebrüder Dassler Schuhfabrik).

Ibi bikorwa babitangiriye mu rugo iwabo ariko biza kurangira bimutse bashaka ahandi bakorera kuko mu mwaka wa 1927 bari bamaze kugira abakozi bagera kuri 12.

Ibintu byakomeje kujyenda neza ubwo mu mwaka wa 1936 mu mikino Olempike ikipe y’ubudage yagiye yambaye imyambaro y’uruganda rw’aba basore babiri binatuma izina ryabo rimenyekana kandi ibikoresho bakoraga birakundwa cyane ndetse baranacuruza cyane.

Indi nkuru wasoma: Ubusobanuro bw’ibiziga biri mu kirango cy’imikino Olempike.

Icyo gihe imyaka yari ibaye 17 aba bavandimwe bakorana. Mu mwaka wa 1939 intambara y’isi yahise itangira biba ngombwa ko imirimo ya Geda ihagarara, Rudolf yahise ajya gukora imyitozo ya gisirikare (kuko n’ubundi yari yarakoze imyitozo mu gipolisi) ubundi ajya kurwana ku rugamba naho Adolf akomeza gufasha igisirikare mu kwifashisha uruganda rwabo mu gukora intwaro.

Iherezo rya Geda n’intangiriro ya Puma na Adidas

Intambara y’isi irangiye mu 1945, aba bombi bakomeje imirimo yabo mu ruganda rwa Geda. Ariko bidatinze hatangiye kuvuka umwuka mubi hagati y’aba bavandimwe kubera kutumvikana hagati y’abagore babo.

Ndetse binavugwa ko intambara y’isi irangiye Adolf ashobora kuba yaraciye ruhinga nyuma akagambanira mukuru we Rudolf bigatuma afungwa igihe cy’umwaka. Byatumye Rudolf nawe ashaka kwihorera ngo amufungishe ariko ntibyakunda.

Mu mwaka wa 1948 ryabaye iherezo ry’imikoranire y’aba bavandimwe babiri ari bwo bahagaritse gukorana. Muri uwo mwaka uruganda rwa Geda rwasenyutsemo, Rudolf Dassler yahise ashinga kompanyi ayita Ruda (Ru = Rudolf, Da = Dassler) ariyo nyuma yaje guhindurirwa izina yitwa Puma (inyamaswa). Adolf Dassler nawe ntiyarebereye kuko nyuma y’umwaka umwe gusa nawe yahise atangiza indi kompanyi yise Adidas (Adi = Adolf, Das = Dassler).

Adolf Dassler yari yabanje kwita kompanyi ye Addas, ariko kubera ko hari indi kompanyi yitwa Addas yakoraga inkweto z’abana, ku cyangombwa cyo kwiyandikisha yongereyemo inyuguti ya “i” n’intoki bihinduka Adidas.

Indi nkuru wasoma: Sosiyete 10 zikomeye zahoze zitwa andi mazina.

Izi kompanyi byabaye ngombwa ko zigabana abakozi bakoraga muri Geda. Icyakora Adidas yatwaye bibiri bya gatatu by’abakozi naho Puma isigarana abasigaye.

Guhangana byakomeje kubaho, kuko izi komanyi zose zakoreraga mu mujyi wa Herzogenaurach wari ugabanyijwe n’umugezi wa Aurach. Adidas yakoreraga mu majyaruguru y’umujyi naho Puma ikorera mu majyepfo.

Izi nganda zombi nizo zakoreshaga abakozi benshi kurusha izindi kompanyi zose zo muri aka gace kuko nibura buri muryango wo muri aka gace wari ufite umuntu ukora muri rumwe muri izi nganda. Ikisumbuye ni uko abakozi ba Adidas na Puma bakoreshaga ama resitora n’utubari bitandukanye.

Indi nkuru wasoma: Amakompanyi atunze izindi nganda zikomeye.

Izi nganda zombi zakomeje guhangana, Puma igenda runono Adidas. Muri iki gihe umujyi wa Herzogenaurach wari urimo amakipe abiri ASV Herzogenaurach (yaterwaga inkunga na Adidas) na FC Herzogenaurach (yaterwaga inkunga na Puma). Ibi byatumye havuka guhangana gukomeye hagati y’aya makipe yombi.

Ku ruhando mpuzamahanga, Adidas yamenyekanye nyuma y’uko mu 1954 ikipe y’ubudage bw’uburengerazuba yari yambitswe na Adidas (imyenda n’inkweto) itwaye igikombe cy’isi. Naho Puma yo yamenyekanye mu 1970 ubwo yambikaga icyamamare mu mupira w’amaguru Pelé maze amafoto akamwerekana ari gufunga imishumi ye y’inkweto (icyo gihe zari Puma).

Indi nkuru wasoma: Inkweto zitajya ziva kuri poze.

Ihererezo rya Adolf na Rudolf Dassler

Aya niyo mateka ya Puma na Adidas, uko zatangijwe n’abavandimwe babiri bitewe no kutumvikana ariko ntibyababuza gukora inganda zikomeye cyane mu ruhando rwa siporo.

Mu 1974 Rudolf yitabye Imana (ku myaka 76) azize kanseri y’ibihaha naho Adolf we yitaba Imana mu 1978 (ku myaka 78) azize umutima ariko aba bombi ibikorwa byabo biracyakomeje.

Ubu izi nganda ziri mu zikomeye cyane kandi zambika ibyamamare nka Lionel Messi (Adidas) na Neymar (Puma). Usibye kandi imyambaro n’ibikoresho bya siporo, izi nganda zisigaye zikora indi myambaro isanzwe.

————————

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content