Search

ANDIKA KU RUBUGA MENYA.CO.RW

Menya ni urubuga (Blog) rusangiza abantu inkuru utapfa gusanga ahandi, harimo iz’ubumenyi ndetse n’izindi nkuru ziteye amatsiko abantu bashobora gusoma mu rwego rwo kubanezeza no kubongerera ubumenyi.

Intego z’urubuga: Abantu bagira imirimo ituma baba bahuze mu gihe kinini ariko burya umuntu aho ava akagera nyine ni umuntu arananirwa kandi agakenera kuruhuka. Ni iyo mpamvu rero uru rubuga rwashyizweho kugira ngo rujye rufasha abantu kuruhura imitwe.

Ibinyamakuru byinshi byo mu Rwanda bikoresha uburyo bwo gutanga amakuru agezweho yaba aya politiki, imibereho ndetse n’ibindi. Uru rubuga rugamije gutanga izindi nyandiko ziba zasigaye zitavuzwe ku ruhande kandi abantu baba bakeneye kumenya.

Kuri ubu ushobora gufasha uru rubuga gutera imbere utanga umusanzu wawe niba ufite ibitekerezo bifite aho bihuriye n’intego ya Menya yo gushimisha abantu.

Amabwiriza agenga uburyo bwo gutangaza inkuru kuri Menya:

  • Dukoresha uburyo bw’ifishi mu gutanga inyandiko mu rwego rwo korohereza umwanditsi gutambutsa ubutumwa bwe mu buryo bumworoheye.
  • Iyo umwanditsi yohereje inyandiko ishyirwa ku rubuga mu izina rye, nta na rimwe tuziyitirira inyandiko yoherejwe n’undi mwanditsi mu buryo ubwo aribwo bwose.
  • Twakira inkuru zigizwe n’amagambo 300 kuzamura, banza ucunge neza urebe ko inkuru yawe yujuje ibisabwa.
  • Menya ntago yakira inkuru zikurikira, izerekeye; Politiki, Gusebanya, Gukwirakwiza urwango mu buryo ubwo aribwo bwose.

Menya ntago ihemba amafaranga cyangwa se ibihembo bivunjwamo amafaranga, icyakora ushobora kubonamo inyungu:

  • Inyandiko yawe ishyirwa ku rubuga mu izina ryawe (nk’umwanditsi).
  • Gushyira konti zawe z’imbuga nkoranyambaga (Social Media) aho dusangiza iyi nkuru hose.
  • Gushyira link ya website yawe (niba ihari) kuri website (ku nyandiko yawe).

Dore uko bigenda mu kohereza Inyandiko:

  1. Usura ipaji ya https://menya.co.rw/andika/
  2. Ubanze usome amabwiriza agenga imyandikire y’inkuru.
  3. Urebe ko ibisabwa byose
  4. Ohereza kuri email twatanze munsi

Nyuma yo kohereza inkuru, turayisuzuma tukareba niba yujuje ibisabwa ubundi tukayishyira ku rubuga.

Murakoze kumva aya mabwiriza no kuyakurikiza! Menya.co.rw.

UBURYO:

Ushobora kutwandikira ukaduha igitekerezo cyawe kuri [email protected]

Skip to content