Urakaza neza kuri Menya,
Ikoranabuhanga ubu nicyo kintu kiri gukoreshwa cyane ku isi, haba ku bana, urubyiruko ndetse n’abakuze. Niba udakoresha telefone ushobora kuba ukoresha icyuma cya ATM cyangwa se ukaba ufite mudasobwa, mbese ibintu byose muri iyi minsi bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga.
Cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda koronavirusi ibigo byinshi byashyizeho uburyo bw’abakozi bagomba gukorera imirimo mu ngo zabo. Birumvikana neza ko hakoreshwa ikoranabuhanga.
Ubu noneho mu Rwanda no gusaba ibyangombwa cyangwa se izindi serivisi za leta bikorerwa ku rubuga rwabugenewe Irembo utagombye kujya ahantu hatandukanye.
Indi nyandiko wasoma: Guhindura PDF muri Word ku buntu
Ese wabigenza ute kugirango wifashe kujya ukoresha izo serivisi ku bwawe utagombye kujya gutanga amafaranga ngo babigukorere? Kuko mu busanzwe serivisi zo gusaba icyangombwa ku rubuga rw’Irembo ni ubuntu usibye ikiguzi cy’icyangombwa cyangwa iyo serivisi nyirizina.
Ariko burya iyo ugiye kuzikoresha ahandi utanga amafaranga kabiri, ayo kugusabira serivisi n’ay’icyangombwa bwite.
Kuri ubu ushobora no gusaba gukorwa ikizamini cya Koronavirusi (COVID-19) wifashishije ubu buryo ngiye kubereka.
Uyu munsi kuri Menya ndagufasha kumenya uko wakifasha gusaba icyangombwa icyo aricyo cyose ku Irembo utagombye gufungura konti kuri uru rubuga. Ni uburyo bworoshye buri wese yashobora gukurikiza.
Kugira ngo utangire gukora ibyo tugiye gutangira muri aka kanya usabwa ibi bikurikira hafi yawe:
- Imashini/telefone ifite interineti.
- Nomero y’indangamuntu.
- Sim Card ya telefone ikora.
Irembo: Ahabanza
Mbere y’uko tujya gusaba serivisi, reka tubanze turebere hamwe uko ugera ahabanza. Ushobora gukoresha uburyo bubiri:
- Gukoresha Google wandika “Irembo” cyangwa se “Irembo Gov” byose ni kimwe, ubundi ugakanda ahanditse iryo jambo.
- Kwandika aderesi “irembo.gov.rw” cyangwa ugakanda hano.
Iyo umaze gukandaho ujya ahabanza ari naho ubona urutonde rwa serivisi zose zitangirwaho. Ikindi kandi ushobora gukorera mu ndimi zitandukanye ukanda ahanditse izina ry’ururimi hejuru iburyo.
Icyitonderwa ku bantu bakoresha telephone, serivisi uzibona muri Menu > Serivisi zose.
Ikindi ubona ahabanza ni ishakiro; rigufasha gushaka serivisi iyo ariyo yose wifuza igihe uzi neza izina ryayo. Wandikamo izina ry’iyo serivisi ubundi ukareba hasi ko bayikuzaniye.
Ibi bigufasha kudatinda ureba muri serivisi zose, ariko rimwe na rimwe ishakiro rishobora kutabona serivisi bitewe n’uko wanditse ijambo ritari muri iyo serivisi. Iyo ubonye nta gisubizo kije urasiba ugasubiramo!
Gusaba serivisi iyo udafite konti
Mbere yo gutangira nk’uko nabivuze hejuru ugahitamo icyangombwa ushaka ubundi ukayikandaho, nibwo uhita ujya kuyisaba.
Nk’uko bimenyerewe n’abantu benshi ko kugira ngo ubone serivisi ushaka ugomba kuba ufite konti, ariko ubu siko bimeze. Ubaye udashaka gukora konti kuri uru rubuga n’ubundi wasaba serivisi nta kabuza.
Gutangira gusaba serivisi
Iyo umaze kubona serivisi ushaka uyikandaho bakaguha amakuru yose ajyanye n’icyo uri gusaba harimo, ikigo gitanga iyo dosiye, igihe bisaba ngo uyibone ndetse n’amafaranga wishyura ngo uyihabwe.
Iyo umaze gusoma amakuru yose, ukanda ahanditse “Saba” kugira ngo ukomeze ahakurikira ari ho usabira icyo cyangombwa. Ari naho h’ibanze tugiye gukomereza.
Gasaba nk’umushyitsi ku Irembo
Iyo umaze kwemeza gusaba, igikurikiraho ni uguhitamo uburyo bwo gukoresha usaba dosiye ushaka. Hari ugukoresha konti no kwinjira nk’umushyitsi.
Haba hari utu buto (buttons) tubiri iruhande rw’amakuru ameze nk’ayo wabonye ugiye gusaba serivisi,
- Injira na konti ndetse na,
- Injira nk’umushyitsi.
Ako ubona gasa ubururu ni ukuvuga ko aribwo buryo ushobora gukoresha ako kanya. Rero iyo ukinjiramo ubona ko bagusaba gushyiramo nomero ya telefone n’ijambo ry’ibanga (Password), kandi tudashaka gukoresha konti.
Icyo ukora ni uguhindura uburyo ukanda ahasaba kwinjira nk’umushyitsi, hahita hahinduka ubururu, bisobanuye ko ubwo aribwo buryo wemeje gukoresha.
Ukimara guhindura uburyo n’ibisabwa ngo ushobore gusaba serivisi birahinduka kuko icyo gihe usabwa indangamuntu na nomero ya telefone.
Bigufasha ibintu bitandukanye nko kugira ngo hemezwe imyirondoro ndetse no kubona kode z’ibanga zo kwinjira muri system nk’umushyitsi.
Andikamo indangamuntu aho basaba nomero yayo, ndetse wandike na telefone(ugomba gutangiza 078 ntago ari +25078 cyangwa (250) 78, ukande ahanditse “Saba indi kode” ukimara kubona kode harahita haza akandi kanya wandikamo iyo kode.
Nyuma yo kwandika kode, buto(Button) yemeza irahinduka ikaba “Saba”. Iyo utabonye kode, hari utugambo duto iruhande rw’ahandikwa kode handitse “Ongera wohereze kode”.
Ikibazo gikunda kugaragara mu gukoresha ubu buryo ni uko kwaka kode bikunze gutinda ngo uyibone. Ikindi kandi ni uko iyo utabaruye muri NIDA bidakunda ko winjira ukoresheje ubu buryo.
Kwinjira aho usabira
Nyuma y’uko ibisabwa byose byakurikijwe uhereye mu gusaba kode winjira ahabugenewe usabira serivisi ushaka ubundi ukuzuza dosiye isaba.
Bakubaza ibibazo bijyanye na dosiye usaba kugira ngo ubashe kubona iyo serivisi. Rero icyo gihe urabyuzuza bitewe n’icyo usaba.
Kugira ngo umenye aho ugeze wuzuza idosiye yawe hari utumenyetso ujyenda ureberaho iruhande rw’umutwe w’intambwe (Steps) zo kuzuza dosiye.
- Intambwe yarangiye ni ibyo uba warangije kuzuza neza
- Intambwe irimo gukorwa ni ibyo urimo kuzuza ariko bitararangira
- Intambwe utarakora ni ibyo utarageraho kubera ko uba utaruzuza mu ntambwe ibanza.
Munsi hari igishushanyo kigaragaza ubusobanuro bw’ibimenyetso byose,
Iyo ibyo birangiye, system igusaba kuvuga impamvu ushaka serivisi runaka wasabye ukayihitamo kandi ukanahitamo ururimi ushaka ko iyo nyandiko iza kuba irimo (Niba uri gusaba icyemezo cyangwa icyangombwa). Ubundi ukajya ahakurikira ukanda buto (button) y’ubururu yanditseho “Ibikurikira!
Ahakurikira ni ukureba ko amakuru yose watanze ariyo wasanga hari ikiburamo ugasubira inyuma ukoresheje buto (button) iri mu gishushanyo cy’agakaramu iburyo hejuru ku ncamake.
Iyo ibyo byose wabirangije wemeza amakuru utanga uburyo wahabwamo incamake y’ubusabe bwawe hamwe n’ibyo usabwa gukora ngo ubone ibyo wasabye. Ushobora kwifashisha Email cyangwa telephone cyangwa se byombi ukanda kutuzu turi iruhande rwaho.
Ushyiremo nomero ya telefone cyangwa Email ubundi wemeze ko amakuru utanze ari ukuri kandi ko ajyanye n’igihe. Ndumva nta kindi gisigaye buretse kwemeza ukanda ahanditse “Emeza” ubundi ugakomeza.
Kwishyura
Uburyo bwo kwishyura ku Irembo ni bwinshi harimo gukoresha telefone ndetse no gukoresha amakarita ya credit na debit.
Gusa gukoresha MTN cyangwa Airtel Money nibyo abantu benshi tumenyereye ariyo mpamvu bahita baguha kode yo kwishyuriraho bakanaguha amabwiriza ugenderaho.
Code ushyira muri telephone wishyura ku mirongo ya Airtel na MTN ni izi zikurikira:
- MTN: *182*3*7*Kode y’Irembo#
- Airtel: *182*4*5*1*Kode y’Irembo#
Ubundi iyo umaze kwishyura urategereze ukazamenyeshwa niba idosiye yawe yaratunganyijwe mu gihe bakubwiye gutegereza.
Itandukaniro hagati y’iyi kode n’iyo twavuze hejuru ni uko iyi ari imibare cumi n’ibiri (12) yayindi yo hejuru ikaba ari imibare itandatu (6)
Umusozo
Ngira ngo urabona ko gukoresha Irembo n’iyo waba udafitemo konti ari ibintu byoroshye cyane, icyo nakunze cyane ko uri ubu buryo ni uko butavunanye cyane kandi ntibunatinda ugereranyije n’uko byahoze.
Ikisumbuyeho kandi ni uko ibyangombwa bimwe na bimwe ubihabwa utarinze kujya kubifata ahandi hantu ahubwo bakabikoherereza muri Email. Akaba ariyo mpamvu nakugira inama yo kujya utanga na email niba uyifite waba utayifite ukayifungura.
Mwakoze gukurikirana iyi nyandiko, niba hari igitekerezo ufite wasiga ubutumwa kugira ngo dusangire ijambo. Ushobora no kujya kuri list y’abasomyi ba Menya unyuze munsi.
2 Responses
Murakoze kumwanya wanyu Ngo mutwereke uko wanjya k’Irembo
Murakoze cyane namwe, twizeye ko iyi nyandiko yabafashije.