Ushoboye gusubiza kimwe mu bibazo 6 bisigaye wahabwa igihembo cya miliyari y’amanyarwanda n’umudari.
Kubera iki twiga? Iki ni ikibazo buri muntu wese yakwibaza niba n’ubundi utarakibajije. Ubumenyi tujyenda tugira ubundi buba buzatumarira iki? Igisubizo cyanjye kiroroshye, buzadutunga.
Hari undi ubyumva ukundi se? Kuko niba ufite ubumenyi bushobora kugirira abandi akamaro wowe ntacyo bukumariye, wakongera ukabitekerezaho neza…
- Byose Biraribwa: N’isahani ushobora kuyirya
- Website itangaje kurusha izindi
- Umusozi ufite izina utabasha gusoma
- Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda
- Ibintu 11 bisekeje abantu bakora batabishaka
Iyi niyo mpamvu rero hari ikigo cy’imibare cyashyizeho ibibazo, ukoresheje ubumenyi bwawe ukabasha gusubiza mo kimwe ukabona igihembo cy’akayabo k’amafaranga.
Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye:
Kimwe mu bibazo cyabonewe igisubizo, hakaba hasigaye ibindi 6 ushobora gusubiza uramutse wumva ufite ubushobozi.
Ikigo cya Clays Mathematics Institute(CMI) cyashyizeho ibibazo 7 bikomeye kandi binononsoye byo gusubiza, uboneye igisubizo ikibazo kimwe muri ibyo akaba atsindira miliyoni y’amadolari ubwo ni hafi Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo bibazo kandi bifite n’amazina bikaba byitwa “The Millennium Prize Problems” cyangwa se ibibazo by’ikinyagihumbi.
Millenium Prize Problems ni iki?
Ni ibibazo 7 byemejwe mu nama yabereye I Paris mu Bufaransa ku itariki ya Gicirasi, 24 mu 2000. Bitoranywa mu bibazo bya cyera byagoranye kubonerwa ibisubizo.
Nyuma haje gushyirwaho ikigega cy’ibihembo by’agaciro ka miliyoni 7 z’amadolari ku bibazo 7 byari byatoranyijwe bivuze ngo ni miliyoni 1 kuri buri kibazo.
Ibibazo 7 byemejwe ni ibi bikurikira:
- Yang–Mills and Mass Gap
- Riemann Hypothesis
- P vs NP Problem
- Navier–Stokes Equation
- Hodge Conjecture
- Poincaré Conjecture
- Birch and Swinnerton-Dyer Conjecture
Ikibazo kimwe cyamaze kubonerwa igisubizo kikaba cyarasubijwe n’umunyamibare w’umurusiya witwa Gregori Perelman yakoze ikibazo cya Poincaré Conjecture mu mwaka wa 2003, gusa igisubizo cye nticyahise cyemezwa cyemejwe nyuma y’imyaka 3.
Igitangaje kurushaho ni uko Gregori yanze kwakira iki gihembo n’umudari, akaba yari abaye umuntu wambere wanze icyo gihembo. Ariko CMI yahise yiyemeza gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa byo guteza imbere isomo ry’imibare.
Nk’uko nabivuze hejuru ibi ni ibibazo biba bimaze igihe kinini bitarabonerwa ibisubizo. Nk’ikibazo cya Riemann Hypothesis kimaze imyaka irenga 160 kitarabonerwa igisubizo.
Ni ahawe rero, niba wumva witeguye bihagije ku buryo wakinjira mu bahatanira ibyo bihembo umwanya ni uwawe.
Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye: