Nta buhanga n’ubusesenguzi buhanitse bisaba kugira ngo umuntu abone ko amaso ari kimwe mu bice by’ingenzi biri ku mubiri w’umuntu.
Mu magambo macye amaso ujye uyafata nk’impano wahawe ngo ujye ureba ibyiza bitatse isi ndetse unirinde ibibi bishobora kukugirira nabi.
Icyo nakumenyesha ni uko hari ibintu utari uzi ku maso kugeza n’ubu. Ariko ntugire ikibazo Menya.co.rw irahari igufashe kwagura ubumenyi bwawe.
Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje utari uzi ku isi
Uyu munsi turareba ubudasa bw’igice cy’amaso igice gifite utuntu twinshi dutangaje kandi tw’ingenzi mu buzima bwa munntu.
Ubudasa bw’amaso
1. Amaso y’umuntu ashobora kureba (gutandukanya) amabara arenga miliyoni 10.
2. Iyaba ijisho ry’umuntu ryabaga camera ryaba rifite ubushobozi bwa megapixels (MP) 576, mu gihe camera ya iPhone 12 Pro Max ifite megapixels 12.
3. Ufite hagati y’udutsi 770,000 na miliyoni 1.7 muri buri jisho.
4. Umwana ukivuka ntago ashobora kurira amarira, atangira kuzana amarira iyo agize hagati y’ukwezi n’amezi 3.

5. Ijisho (eyeball) ry’umuntu nticyijya gihindura ingano kuva umuntu avutse kugeza akuze.
6. Igice cy’ubwonko gishinzwe gufasha amaso kureba kigize 12% y’ubwonko bwose.
7. Ubundi amaso yacu areba ibintu bicuritse, ni ubwonko bwacu bubicurukura.
8. Ku mpuzandengo, umuntu ahumbya inshuro ziri hagati ya 900 – 1,200 mu isaha, 14,400 – 19,200 ku munsi, cyangwa se hagati y’inshuro miliyoni 5.2 na 7.1 mu mwaka.
9. Buri hagati y’iminsi 30 na 60 ingohe z’amaso (eyelashes) zirisimburanya (ziracika hakamera izindi nshya).
10. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kimwe cya kabiri cy’imirimo y’ubwonko gifite aho gihuriye no kureba.
11. Uruhinja rwose rukivuka nta bara na rimwe rushobora kureba usibye umweru n’umukara kugeza ku gihe cy’amezi ane.
12. Iyo usoma kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone uhumbya gacye, ibi rero bitera amaso yawe kunanirwa.
13. Ubwonko bushobora kumenya ifoto amaso yabonye mu gihe kitageze ku isegonda (mu gice kimwe cy’isegonda – 100 Milliseconds).
14. Ijisho ry’umuntu rigizwe n’ingirangingo (cells) zirenga miliyoni 107 zirimo ubwoko bubiri.
15. Ijisho nicyo gice cya kabiri gihambaye mu miterere (Complex) nyuma y’ubwonko.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!