Abantu benshi bakunda kugira imico mito mito ariko ntibamenye ko ari ibya buri wese. Mu nkuru iheruka ku bintu abantu bakunda gukora batabisha(Wayisoma hano), navugaga ibintu abantu bakora batabishaka ariko ubungubu reka mvuge ibyo abantu bahuje gukora.
Itandukaniro ririmo hano ni uko ibi babikora ku bushake ahubwo ari nk’umuco ku buryo usanga umuntu ugiye gukora icyo gikorwa aba yabyiteguye.
#1 Kubobeza uburoso mbere yo koza amenyo
Iyo umaze gushyira umuti w’amenyo(Toothpaste) ku buroso, ikiba gisigaye ni ukubushyira mu kanwa ugatangira koza amenyo.
Ariko burya abantu benshi babanza gushyiraho amazi kugira ngo umuti n’uburoso bibobere. Ibi burya birafasha kuko bibuza uburoso gukomera no kubabaza ishinya mu gihe ukuba amenyo.
#2 Iyo wibeshye inyuguti mu ijambo ry’ibanga
Iyo wibeshye inyuguti imwe mu ijambo ry’ibanga(Password) uzi ikintu ukurikizaho? Ni ugusiba byose kandi ndahamya neza ko umubare mwinshi w’abantu ariko bigenda.
Ni ukubera iki? Kubera ko ijambo ry’ibanga riba ritagaragara rimwe na rimwe tunibagirwa ko bishoboka kurireba ku mbuga cyangwa ama applications amwe n’amwe.
#3 Kwemeza ko wasomye amategeko n’amabwiriza
Iyo bigeze mu kwemeza amategeko n’amabwiriza(Terms and conditions) abenshi ntago tuyasoma, nibwo ubona ko kubeshya kuri internet ari ibintu byoroshye cyane.
Niba ntibeshye ushobora kuba ufite email ya Google kandi utarigeze usoma na rimwe amategeko n’amabwiriza, ufite konti ya Instagram kandi ntago wigeze usoma amategeko bakuzaniye n’ubwo wemeje ko wayasomye.
#4 Kumva voice note ukimara kuyohereza
Turabizi twese nk’ibanga ko iyo umaze kohereza voice note uyumva bucece ngo wumve ko igomba gusibwa cyangwa ngo umenye niba wavugaga neza.
Imana ishimwe ko ushobora gusiba message yawe ikagendera rimwe n’iya mugenzi wawe. Gusa ibyago byawe rimwe na rimwe ushobora gusanga hari uwo wayoherereje kuri GBWhatsapp.
#5 Kwisuganya mbere yo koga amazi akonje
N’ubwo amazi akonje ari meza(kuri njye) ariko burya, gutangira kuyoga biba ari intambara hagati yanjye nayo.
Ni ibintu abantu benshi bakora, kubanza kuyitaza ngo atagukoraho mbere yo kuyoga (N’ubundi uba uri buyoge!!!) ubundi ukisuganya uti “rimwe, kabiri, gatatuuu…
Umusozo
Ni ibisanzwe ko abantu bakora ibintu bijya kumera kimwe haba hari aho babirebeye cyangwa se batabirebeye.
Buretse ko atari na bibi inshuro nyinshi kuko hari impamvu ibintu biba bikorwa n’abantu n’ubwo atari byose. Mbere yo gukurikiza ibintu abantu benshi bakora mi ukujya ubanza ukamenya impamvu yabyo.