Search

Ibi bintu biragoye kubyemera kandi ari ukuri.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Kuva amamiliyoni y’imyaka iyi si ibayeho, iberaho ibintu byinshi kandi hari n’ibyanabereyeho cyera cyane. Ariko hari ibyo ushobora kumva bikagutangaza. Ibyo bintu bibaho! Hari ibyagiye bikorwa n’abantu ndetse hari n’ibyabayeho ari iby’ikoze.

Ngiye kubabwira bimwe mu bintu bidasanzwe biba cyangwa se byakozwe kuri iyi si. Bimwe muri byo bikaba binasekeje, ibindi bikaba byumvikana nk’ibidashoboka, ariko byose ni ukuri.

#1 Ku isi hari telephones ziruta ubwiherero n’izindi serivisi z’isuku.

Muri mibare igaragazwa na UN, ku isi bigaragara ko abantu bashobora kubona telephone baruta abashobora kubona ubwiherero(toilets), kuko abafite telephone basaga 97% naho ababona ubwiherero babarirwa kuri 70%.

#2 Ku isi habaho umujyi w’umuturage umwe.

Muri leta zunze ubumwe za America muri leta ya Nebraska hari umujyi witwa Monowi w’umuturage umwe akaba ari Mayor, umusoresha n’ushinzwe isomero. Uyu muturage akaba ari mu myaka 80.

#3 Umukerarugendo wishakishije.

Mu 2012, umukerarugendo(tourist) umwe w’umugore yinjiye mu ikipe ishakisha afasha abandi kwishakisha nyuma yo guhindura imyenda abakerarugendo bari kumwe nawe bakamuyoberwa, bigatuma bahita batangira kumushakisha bazi ko yabuze ariko nyuma akaza gusanga ariwe bashakiaga.

#4 High heels (inkweto ndende) zambarwaga n’abagabo.

Ubyemere urukweto rurerure rwa mbere rwambawe n’umugabo. Ziriya nkweto abagore bambara ndende zizwi nka high heels, zambarwaga n’abagabo mu gihe cya cyera(ahagana mu kinyejana cya 10).

Zatangijwe n’ubwo bw’aba Persians byari ukugira ngo zibafashe igihe batwaye amafarasi.

#5 Kugeza mu 2011, inzoga yari ikinyobwa gisanzwe mu Burusiya.

Mbere y’uko uwahoze ari president w’uburusiya Dmitry Medvedev ahindura itegeko mu 2011, ikinyobwa cyose kitarengeje 10% by’urugero rwa Alcohol cyafatwaga nk’ikinyobwa gisanzwe nk’uko wanywa amazi cyangwa juice. Muri macye, ntago yafatwaga nk’inzoga!

#6 Imibare idasanzwe

Urakeka ufashe 111,111 gukuba 111,111 bibyara kangahe? Iyo ufashe iyo mibare yo hejuru ukayikuba bihura na 12,345,654,321.

#7 Byasabye imyaka 40 gusa kugira ngo abatuye isi bikube 2.

Byasabye imyaka itanageze ku gice cy’ikinyejana, imyaka 40 gusa kugira ngo isi ive ku baturage miliyari 3 ijyere kuri miliyari 6. Ubwo ni ukuva mu mwaka wa 1960 kugera mu 2000.

Bitandukanye cyane n’ikinyejana cya 19 (1800 -1900) aho byatwaye imyaka ijana kugira ngo abantu bave kuri miliyari 1 bajyere kuri 2.

#8 Indirimbo yubahiriza igihugu nta magambo

Ntago bisanzwe ko indirimbo yubahiriza igihugu iba nta magambo. Ariko indirimbo yubahiriza igihugu ya Espagne/Spain “La Marcha Real(The Royal Merchant)” nta magambo igira, ni inanga gusa.

Hari ibindi bintu uzi bitangaje bitavuzwe hejuru? Siga igitekerezo cyawe muri comments.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content