Mu 1998 nibwo abasore 2 Larry Page na Sergey Brin bo muri kaminuza ya Stanford bashinze “Google”.
Google yakomeje kwaguka cyane, kugeza ubu niyo search engine(Ishakiro) ya mbere ryo kuri internet ku isi ikaba iyoboye andi mashakiro nka Bing ya Microsoft na Yahoo. Bamwe bakaba banayita “Papa mu by’ubwenge n’ubumenyi”.
Gusa ariko Google n’ubwo ari ishakiro yaje kuzanamo ibindi bintu bishimishije bufasha n’abantu kuruhuka. Rero ngiye kubereka ibintu 4 wakorera kuri Google ariko bishimishije.
Izindi Nkuru:
Amazina 7 y’amahimbano udashobora kubura muri karitsiye
Burya ku isi buri gihugu kiba gifite imigenzo, imico ndetse…
Udushya utari uzi n’inkuru zisekeje – 01/2022
2022 iratangiye ariko ntago yatangira tudashyize akamwenyu ku munwa wawe,…
Uramutse usubije kimwe muri ibi bibazo by’imibare watsindira Miliyoni y’amadolari
#1 Niba wumva kumenya ikintu nawe utazi
Hari igihe ujya kuri Google wumva utazi icyo ugiye kurebaho cyangwa se wumva ugomba kumenyeraho ikintu gishya? Wigira ikibazo rwose irakorohereza utagiye kwirirwa kuyandi ma websites. Andika ijambo “I’m feeling curious” nta utwuguruzo n’utwugarizo(quotes) turiho ubundi ushakishe(search).
Ako kanya bakuzanira ikibazo n’igisubizo cyacyo.
#2 Hengeka telephone yawe utayihengetse
Muri Google andika ijambo “Askew” nanone udashyizeho utwuguruzo n’utwugarizo(Quotes), Google irahita igaragara nk’ihengetse.
#3 Zenguruka na Google
Niba udashaka kuyoberwa ibiri kuba kuri telephone yawe ntiwandike ijambo “Do a barrel roll” ritari mu twuguruzo n’utwugarizo(Quotes) kuko telephone yawe irahita izenguruka ako kanya. Ntugire ubwoba ntacyo telephone iri bube.
#4 Mu 1998?
Uba wibaza ukuntu Google yari imeze ubwo yatangiraga gukora? Ubishatse ushobora gusubira inyuma mu bihe uramutse wanditse ijambo “Google in 1998” muri Google, uhita ubona imiterere ya Google uko mu gihe yatangiraga gukora mu mwaka wa 1998. Bigerageze urebe!
Bonus: Nta stress
Ushobora kuvuga uyu mubare 764687280751 mu cyongereza? N’iyo wabishobora nta kuntu bitagusaba igihe uri kubitekerezaho, ariko ntugire ikibazo Google irahari kugira ngo igufashe. Dore uko ubigenza, andika umubare ubundi ushyireho “=english”.
Ngibyo ibyo Google ishobora gukora utari uzi, hari ibindi uzi se wadusangiza?