Search
Ibintu utari uzi ko wakora kuri Google

Ibintu utari uzi ko wakora kuri Google

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Mu 1998 nibwo abasore 2 Larry Page na Sergey Brin bo muri kaminuza ya Stanford bashinze “Google”.

Google yakomeje kwaguka cyane, kugeza ubu niyo search engine(Ishakiro) ya mbere ryo kuri internet ku isi ikaba iyoboye andi mashakiro nka Bing ya Microsoft na Yahoo. Bamwe bakaba banayita “Papa mu by’ubwenge n’ubumenyi”.

Gusa ariko Google n’ubwo ari ishakiro yaje kuzanamo ibindi bintu bishimishije bufasha n’abantu kuruhuka. Rero ngiye kubereka ibintu 4 wakorera kuri Google ariko bishimishije.

Izindi Nkuru:

#1 Niba wumva kumenya ikintu nawe utazi

Hari igihe ujya kuri Google wumva utazi icyo ugiye kurebaho cyangwa se wumva ugomba kumenyeraho ikintu gishya? Wigira ikibazo rwose irakorohereza utagiye kwirirwa kuyandi ma websites. Andika ijambo “I’m feeling curious” nta utwuguruzo n’utwugarizo(quotes) turiho ubundi ushakishe(search).

Ako kanya bakuzanira ikibazo n’igisubizo cyacyo.

Niba ushaka kumenya ikintu gishya Google iragufasha

#2 Hengeka telephone yawe utayihengetse

Muri Google andika ijambo “Askew” nanone udashyizeho utwuguruzo n’utwugarizo(Quotes), Google irahita igaragara nk’ihengetse.

Guhengeka screen yawe ukoresheje ijambo “Askew”

#3 Zenguruka na Google

Niba udashaka kuyoberwa ibiri kuba kuri telephone yawe ntiwandike ijambo “Do a barrel roll” ritari mu twuguruzo n’utwugarizo(Quotes) kuko telephone yawe irahita izenguruka ako kanya. Ntugire ubwoba ntacyo telephone iri bube.

#4 Mu 1998?

Uba wibaza ukuntu Google yari imeze ubwo yatangiraga gukora? Ubishatse ushobora gusubira inyuma mu bihe uramutse wanditse ijambo “Google in 1998” muri Google, uhita ubona imiterere ya Google uko mu gihe yatangiraga gukora mu mwaka wa 1998. Bigerageze urebe!

Iyo ushaka kureba uko Google yari imeze igihe yashingwaga

Bonus: Nta stress

Ushobora kuvuga uyu mubare 764687280751 mu cyongereza? N’iyo wabishobora nta kuntu bitagusaba igihe uri kubitekerezaho, ariko ntugire ikibazo Google irahari kugira ngo igufashe. Dore uko ubigenza, andika umubare ubundi ushyireho “=english”.

Google ishobora kugusomera umubare mu cyongereza

Ngibyo ibyo Google ishobora gukora utari uzi, hari ibindi uzi se wadusangiza?

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content