Search

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023

Umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na gatatu (2023) ugiye gutangira. Ni iminsi micye cyane isigaye ibarirwa ku ntoki, Menya yaguteguriye inkuru zisekeje ndetse n’izitangaje zigufasha kwinjira neza muri mwaka wa 2023.

Tekereza kuri ibi bibazo. Ni igihe kingana gite ushobora kumara utarikoza amazi? Ni amafaranga angahe wagura amapantalo abiri y’amakoboyi? Ese urukundo ufitiye umuryango wawe rwatuma ubabara ku bwawo?

Muri iyi nyandiko turaza kubona inkuru zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibi bibazo nabajije hejuru.

5. Umugabo ushobora kuba yarishwe no koga

Umugabo wari uzwi ku izina rya Amou Haji byanavugwaga ko ari ‘umunyamwanda wa mbere ku isi’ yapfuye nyuma gato yo kubwirizwa koga.

Bivugwa kandi ko Amou Haji yaretse gukaraba hashize imyaka mirongo itandatu n’irindwi (67) nyuma yo kwemeza ko bishobora kumukururira imyaku, ndetse bikaba byanamuviramo kumwica.

Amou Haji ni umugabo wamaze imyaka 67 atarikoza amazi yicaye aho yabaga
Amou Haji ni umugabo wamaze imyaka 67 atarikoza amazi yicaye aho yabaga. – Ifoto: NY Post

Ikibabaje ni uko mu by’ukuri yapfuye nyuma gato yo kwiyuhagira, nubwo nta gihamya igaragaza ko ari ukwiyuhagira byamwishe.

Ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko yapfuye afite imyaka imyaka 94, n’ubwo ibitangazamakuru byabanjirije ibimwerekeye muri Mutarama uyu mwaka byari byavuze ko afite imyaka 87.

4. Umubyeyi wabaswe no kwitera Tatuwaje

Umubyeyi w’imyaka 45 witwa Melissa Sloan avuga ko “yabaswe” no kwishushanyaho, bizwi nko kwitera tatuwaje (“Tattoo”). Melissa Sloan avuga ko ngo yabuze akazi kubera ibishushanyo bitwikiriye umubiri we wose, ndetse no mu maso he.

Inkuru zisekeje zirimo n'umugore witeye tatuwaje umubiri wose.
Melissa Sloan afite tatuwaje ku mubiri we wose, ndetse zimwe azisubiramo – Ifoto: The Sun

Igitangaje kuri uyu mugore ni uko ngo kubera umwanya wo kwiyandikaho wamushiranye asigaye asubiramo tatuwaje zishaje. Akaba afite umwihariko wo kuba agendana urushinge rwa tatuwaje kuko aba ashobora kwiyandikaho igihe icyo aricyo cyose.

Yavuze ko iyo ajyenda mu muhanda kandi abantu bashobora kuba bamureba nabi, ariko ngo ntibizamubuza kandi bidatinze azakomeza kwishyiraho ibindi gishushanyo ahagana munsi y’ijisho rye ry’i buryo. Ibi byamuviriyemo no kubura akazi kubera iyi mibereho.

3. Umusore ufite urukundo n’ubutwari bidasanzwe

Ababyeyi bacu nibintu byiza byigeze kutubaho. Banyuze muri byinshi kugirango tubeho tukiri bato, ntibadutereranye.

Ubu ni inshingano zacu kutabirengagiza cyangwa kubatererana igihe bageze mu zabukuru kuko nawe ntibakwirengagije mu bwana bwawe nk’uko uyu musore yabigenje.

Inkuru yakwirakwiye kuri interineti (murandasi) ivuga umusore w’impunzi w’umuyisilamu (Mohamed Ayoub) wo muri Myanmar wanze gutererana ababyeyi be (nyina w’imyaka 65 na se w’imyaka 80) akiyemeza guhungana nabo.

Mohammed Ayoub ahetse ababyeyi be ku rutugu mu bitebo bibiri.
Mohammed Ayoub ahetse ababyeyi be ku rutugu mu bitebo bibiri.

Icyo yakoze ni uko yafashe ibitebo bibiri kimwe akagishyiramo mama we ikindi akagishyiramo papa we ubundi akagishyira ku rutugu kugira ngo nabo bashobore guhunga Myanmar berekeza muri Bangladesh. Yakoze urugendo rw’ibirometero ijana na mirongo itandatu (160km) n’amaguru.

Uru rugendo rwose rwamaze iminsi 7.

2. Umugabo w’amaguru arenze abiri

Iyi si ni iy’ibitangaza, kimwe mu bimenyetso bikomeye harimo n’abantu nka “Frank Lentini” cyangwa “Francesco Lentini”, umuntu wavukanya amaguru atatu.

Lentini yavutse mu 1889 muri Sicily mu gihugu cy’Ubutaliyani, kubera inenge yavukanye, Lentini yavutse afite ukuguru kwa gatatu kwari gutere iburyo bw’umubiri we ahagana ku kibero.

Frank Lentini ni umugabo wari ufite amaguru atatu (3) ahagaze.
Frank Lentini ni umugabo wari ufite amaguru atatu (3) n’ibindi bice byinshi by’inyongera. – Ifoto: Life in Italy

Gusa uyu mugabo ibyari inenge byamuviriyemo umugisha, kuko uyu mugabo yaje kuba icyamamare mu kwiyerekana bizwi nka “Circus” muri America ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi.

Ibyo ntago bitangaje cyane kuko uyu mugabo usibye amaguru atatu, yari afite ikirenge ku ivi byose hamwe bikaba ibirenge bine (4), amano cumi n’atandatu (16), n’ibitsina bibiri (2) kandi byose bikora neza.

1. Amakoboyi amaze imyaka irenga ijana yaguzwe akayabo

Birazwi neza ko umuntu ahaha bitewe n’uko yifite. None se ni amafaranga angahe wakishyura amapantalo abiri y’amakoboyi? Aha umubare wavuga byaterwa n’uko uhagaze mu mufuka.

Ariko ndahamya ntashidikanya ko umubare wose waza mu mutwe wawe utagera kuri miliyoni zirenga ijana z’amafaranga y’u Rwanda (RWF 100,000,000+), noneho byisumbuyeho ku mapantalo yashaje.

Ibi byabayeho cyane, kuko mu gihugu cya America, amapantalo abiri yo mu bwoko bwa Levi Strauss yavumbuwe mu bwato bwarohamye nyanja ya Atlantic mu 1857 yagurishijwe ibihumbi ijana na cumi na bine by’amadolari ($114,000), ubwo ni miliyoni zirenga ijana na makumyabiri z’amanyarwanda.

Imwe mu makoboyi amaze imyaka 165 yaguzwe akayabo
Imwe mu makoboyi amaze imyaka 165 yaguzwe akayabo (Iburyo) – Ifoto: New York Times

Ni amafaranga angahe waba ufite kugira ngo wikure akayabo k’aya mafaranga ugura amapantalo amaze imyaka irenga ijana na mirongo itandatu n’itanu (165)?

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content