MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Kubera iki Otirishe (Ostrich) ari inyoni idashobora kuguruka?

Menya
Last updated: June 30, 2021 8:33 am
Menya
Share
Inyoni ya Otirishe (Ostrich) ntiguruka
Inyoni ya Otirishe (Ostrich) ntiguruka
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Otirishe niyo nyoni nini ku isi, ifite ijosi rirerire n’umutwe muto n’igihimba kinini, amababa ndetse n’amaguru maremare cyane. Iboneka mu bice bya Afurika. Gusa iyi ni inyoni idashobora kuguruka.

Contents
  • Umuvuduko
  • Amaguru
  • Kubera iki Otirishe idashobora kuguruka?

Inkuru wasoma: Ni iki inyamaswa zirusha abantu?

Iyi nyoni ishobora gukura kugeza ku burebure bwa metero zirenga ebyiri (~ 2.75m) ikanapima ibiro birenga ijana na mirongo itanu (150kg).

Igitangaje; n’ubwo yitwa inyoni kandi burya ikintu abenshi tumenyereye ku nyoni, ni ukuguruka, ariko yo ntacyo ifite. Otirishe ntago ifite ubushobozi bwo kuguruka.

Umuvuduko

Nk’uko bisanzwe bizwi neza iyi nyoni irihariye, byonyine kumva ko ari inyoni ari inyoni idashobora kuguruka ni agashya yihariye ubwayo n’izindi nyoni nkeya.

Otirishe irimo kwiruka – Ifoto: CGTN

Iyi nyoni irihuta cyane ku buryo ariyo nyoni yihuta ku butaka kurusha izindi nyoni n’ibiguruka byose ku isi, ishobora kwiruka ku muvuduko wa kilometero 96 ku isaha. Ibi bikaba biri mu biyifasha kubaho no kwirwanaho.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

Amaguru

Buriya ugereranyije n’izindi nyoni zose, usanga zifite amajanja arenze atatu, ane kuzamura, ibingibi rero biratandukanye kuri iyi nyoni.

Otirishe ifite amajanja abiri manini urebye neza ubona ajya kumera nk’amano asanzwe, kubera ko aba akomeye, ibi bikayifasha kwihuta cyane igihe yiruka.

Amano ya Otirishe – Ifoto: Flickr

Kubera ko iyi nyoni itaguruka ushobora kuba wumva aya mababa ntacyo ayimarira. Koko se ntacyo? Hoya, amababa ya Otirishe afite akamaro gakomeye gatandukanye no kuguruka.

Iyi nyoni iyo yiruka ku muvuduko munini ikenera kuba iringaniye ngo idata umurongo cyangwa ikadandabirana (loose balance), rero aha niho amababa ayifashiriza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Nk’uko inkoko ibigenza iyo yiruka, yifashisha amababa. Otirishe nayo igihe iri ku muvuduko wo hejuru irambura amababa yayo ubundi bikayifasha kwiruka.

Kubera iki Otirishe idashobora kuguruka?

Havugwa ibitandukanye ku gituma Otirishe n’izindi nyoni nkayo (urugero: Rhea) zitaguruka. Gusa nta mwanzuro uhamya neza impamvu.

Kimwe mu bitera iyi nyoni kutaguruka ni uko ari nini kandi ikaba ifite ibiro byinshi, gusa nanone iyi ntiyaba impamvu nyamukuru itera izi nyoni kutaguruka.

Ubushakashatsi bwemeza nanone ko iyi nyoni ibura igufwa ry’agatorero (agatuza) rifasha izindi nyoni kuguruka, bikaba ikindi kintu kiyibuza kuguruka.

Ese wowe hari indi mpamvu waba uzi ituma iyi nyoni ya Otirishe idashobora kuguruka kandi ifite amababa? Dusangize igitekerezo cyawe usiga comment munsi y’iyi nkuru.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bitangajeInyamaswainyoniMenyaUbumenyiUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umupira w'amaguru Uduhigo 5 tudateze gukurwaho vuba mu mupira w’amaguru.
Next Article Ikirahuri cy'amazi Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa atarya?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi

La Casa de Papel: Ibintu utari uzi kuri iyi Serie.

By Menya
Inkuru

Udushya utari uzi n’inkuru zisekeje – 01/2022

By Menya
Inkuru

Icyo wamenya kuri Filime “A Quiet Place” igice cya 2.

By Menya
Ubumenyi

Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya