Urakaza neza kuri Menya,
Ikoranabuhanga ni ikintu ubu kidufiteho ububasha twese bwaba ubwa hafi cyangwa se ubwa kure. Haba mu buzima bwawe bwa buri munsi cyangwa se ugiye kuri banki hariya aho niho rigufatira
Ndibuka umunsi serivisi za Google zivaho iminota micye, byabaye nk’aho habuze amazi cyamgwa umwuka mw’isi imbugankoranyambaga zose zacitse ururondogoro. Icyo ni bimwe mu bimenyetso bikwereka imbaraga ikoranabuhanga rifite.
Hari ibintu byinshi tuba tutazi ku ikoranabuhanga ariko tuba dukwiye kumenya, kubera ko bitangaje cyangwa se dukwiye kubimenya. Hano hari utari uzi ku ikoranabuhanga kugeza ubu ugiye ku bisoma.
#4 Video yarebwe cyane kuri YouTube kugeza ubu
Umenye ko ubu video yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube ari “Baby Shark Dance” ya Pinkfong! Kids’ songs & stories. Igitangaje ni uko nta gitangaza iyi ndirimbo ifite ahubwo ari indirimbo yakunzwe cyane n’abana. Nk’uko bitangazwa na Statista, Abayirebye basaga Miliyari zirindwi na miliyoni maganacyenda (7.9B).
Iyi ndirimbo ikurikiwe na Despacito, indirimbo y’umuhanzi Luis Fonsi ifite abayirebye basaga miliyari zirindwi na miliyoni magana abiri (7.2B).
Indi nkuru: Ibihe bisekeje byaranze amashuri abanza.
#3 Ijambo rirerire ushobora kwandika mu murongo umwe wa keyboard
Iyo wandika kuri mudasobwa ukoresha keyboard (Clavier), uzengurutsa intoki zawe mu byerekezo bitandukanye. Ariko hari ijambo ushobora kwandika kuri keyboard (Clavier) yo mu bwoko bwa QWERTY.
Ijambo “Typewriter” niryo jambo rirerire ushobora kwandika utarenze umurongo ubanza w’inyuguti ubaze inyuguti ku nyuguti. Andi magambo ni nka repertoire, petero, itetero, n’andi menshi.
Indi nkuru wasoma: Ibintu abantu benshi bizera kandi atari ukuri.
#2 Michael Jackson yateje ikibazo cya interineti
Urupfu rwa Michael Jackson rwateje abantu kuvuga amagambo menshi rusigira n’agahinda gakomeye cyane ku bamukundaga.
Gusa uru rupfu rwasize ibimenyetso byinshi harimo no kuba rwarateje kwangirika (outage) no kudakora neza kw’imbuga zitandukanye zirimo Twitter, Wikipedia na AOL kubera ubwinshi bw’abantu bashakishaga ibyerekeye urupfu rwe.
#1 Ushobora gutunga Wikipedia
Hari igihe ubura amahoro kubera ko udafite amakuru amwe n’amwe aboneka kuri Wikipedia kubera ko nta internet ufite? Ushobora gutunga uru rubuga ku mashini yawe ku buryo budasaba interineti (Offline).
Indi nkuru: Ku isi hari isahani iribwa.
Wikipedia kubera ko ari urubuga rw’umuryango udaharanira inyungu rwemerera abantu bose kuba bayifata (download) bakayishyira mu mashini zabo.
Ushobora kuyibona aha kuri website ya invest in tech, mu ndimi zitandukanye, ariko iy’icyongereza niyo nini ipima Jigabayiti eshatu n’igice (3.5GB). Ubwo rero ni ahawe ho kuyitunga.
Hari n’utundi dushya twinshi mu ikoranabuhanga utazi ariko Menya izagenda igufasha kudusobanukirwa.
Niba wifuza kumenya igihe inyandiko za Menya zisohokera wajya kuri list y’abasomyi ba Menya.