Search

Menya: Umuntu agira amenyo angahe?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Akamaro k’amenyo ni ntagereranywa kuko adufasha mu mibereho ya buri munsi. Hari ibisimba kuri iyi si ushobora gusanga bifite amenyo ibihumbi (urugero, nk’igifwera) kimwe n’uko hari izindi nyamaswa zitagira iryinyo na rimwe.

Ikibazo cy’ibanze cyo kwibaza ni, umuntu afite amenyo angahe? Hari amahirwe menshi yo kwisubiza iki kibazo wenyine uhereye kuri wowe ugahera ku murongo ubara amenyo ari mu kanwa kawe.

Amenyo y'umuntu
Umuntu agira amenyo 32 (mukuru) na 20 (umwana) – Unsplash

Nk’uko bitangazwa, umuntu ukuze mu busanzwe afite amenyo 32 niba atigeze akuramo amenyo dukunze kwita muzitsa abantu benshi tuzana dukuze, na 28 niba warayakuwe cyangwa ntayo ufite.

Amenyo ya muntu agabanyijemo ibyiciro ukurikije aho aherereye, imiterere, n’imikorere cyangwa akamaro kayo.

Indi nkuru wasoma: Menya ibyerekeye ubwoko bw’amaraso

Imbere hagati na hagati ni umunani (8) ya incisors, ane hejuru n’andi ane yo munsi akaba adufasha ahanini ibintu bibiri; kuruma no kuvuga.

Ku ruhande rwa buri gice cy’amenyo hari amenyo ya cuspid cyangwa canine, ane (4) yo akaba akomeye, aya ashobora gutobora ibiryo bikaze (urugero nk’igisheke.

Noneho haza amenyo umunani (8) ya premolars, azwi kandi nka bicuspids, afasha ibijigo byawe umunani (8) mu guhekenya no gukanjakanja.

Amenyo ane (4) ya third molars, rimwe na rimwe yitwa muzitsa yo akaba aherereye inyuma cyane, byose hamwe bikaba amenyo mirongo itatu n’abiri (32).

Indi nkuru wasoma: Ese kwiyahura ni indwara yandura?

Icyakora, amenyo y’umuntu mukuru ntago angana n’ay’umwana, umwana agira amenyo 20 gusa ariyo incisors umunani (8), canine enye (4), na molars umunani (8).

Ikindi kandi abana bagenda bakuka amenyo mu gihe bakura, usanga akenshi incisors arizo zikuka mbere, umwana azikuka mu gihe kiri hagati y’imyaka 6 na 8. Molars zo zikuka mbere y’uko umwana yinjira mu bugimbi.

Ibyo byavuzwe, inzira y’amenyo ya buri muntu iratandukanye gato, kandi ntabwo umuntu mukuru wese afite amenyo 28 cyangwa 32. Biterwa n’impamvu zitandukanye.

Nk’uko bisobanurwa, ibi bishobora nanone no guterwa n’uko amenyo amwe ahura no kubora ndetse no kumungwa cyane cyane ibijigo, cyangwa ibindi bibazo.

Binabaho kandi ko umuntu ashobora kugira imiterere idasanzwe aho amenyo amwe aba ntayahari cyangwa se bakagira andi menyo azwi nka chompers yinyongera ku yasanzwe (nk’impingikirane).

Hagati aho dusoza, icyo nagushishikariza ni ukujya uzirikana ko amenyo ari kimwe mu bice by’ingenzi ku ku mibereho yawe, niyo mpamvu ukwiye kujya uyarinda ukayagirira isuku.

Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content