Kuva 2020 yatangira umenya ntawutarabonye ko idasanzwe, kuva igihe abantu twatangiye kujya duhisha amazuru n’iminwa. Ntago nanjye yarangira ntashyizeho akanjye. Reka uyu munsi tunyarukire ku Ishaza Thursday rya Twitter.
Niba utaba kuri Twitter ariko wenda urayumva, cyangwa se rimwe na rimwe ushobora no kuba ujya ubona Memes zaturutseyo.
Twitter ni urubuga nkoranyambaga abantu bandikaho ubutumwa bugufi aribwo bwitwa Tweets. Reka duhurire kuri Twitter.
#IshazaThursday ni iki?
Ishaza Thursday ubundi mbere na mbere ni Hash Tag.
Hash Tag ni ijambo ribanzirizwa n’akadirishya(#) kugira ngo rigaragaze ubutumwa cyangwa amafoto afite aho ahuriye. #IshazaThursday ni tag ikoreshwa kuri Twitter ariko ntago ndi buyisobanure mu magambo, ntabigira birebire. Ngubu ubusobanuro bw’iyi Hash Tag.
Mbivuze mu magambo macye cyane, ni ukuvuga ngo #IshazaThursday ni ukuri ubwirwa igihe utamenye ibyawe n’igihe uvuze ibiterekeranye cyangwa bidafite agaciro. Ishaza ntiryita aho uba cyangwa aba followers ufite.
Icyitonderwa: Nk’uko wumvamo Thursday(Ku wa 4), Ishaza riza ku wa 4 wa buri cyumweru gusa.
Reka noneho turebe amwe mu mashaza meza wasanga kuri Twitter ubungubu. Amazina yo ntimuyibazeho kuko yo ni ibindibindi(Hahahah)
Disclaimer: Izi tweets zose, nta n’imwe nanditse irimo. Niba ikunejeje ukurikire(Follow) kuri Twitter uwakoze tweet.
#1 Ya modoka mwari mutegereje muri benshi yahageze.
#2 Eeese… Ndi kujyenda mbyumva
Being alone in the toilet is a reminder that u are always alone when shit goes down 🤪😂😂#ishazaThursday
— Uwabandi 🤷🏻♂️#💯🔥 (@nyiracyo) December 17, 2020
#3 Ubwo se hasigaye iki?
Motivation speeches zawe zitwubaka cyane iyo tuzumviye muri mute😍 Ubu noneho Na Ka ka documentary kawe ukoze part 2 ugakuramo amajwi n’amashusho byadufasha kurushaho😘#IshazaThursday
— NTAMIYAGA🍋 (@ntamiyaga) September 23, 2020
#4 Ni inkwi cyangwa amakara nk’ibisanzwe
#5 Ubumenyi rusange, muduhe amakuru yuzuye.
Beautiful girls, despite fingernails, eyelids and hair. what else on your body can get at the mall?🌚#IshazaThursday
— •Successful SPERM• (@Blacky_thi) October 15, 2020
#6 Limuiza = Uri mwiza
My broda u are busy singing Limuiza, Limuiza ,Limuiza 🤖🤖🤖 nah she posted it knowing that she is beautiful my broda u are not an alarm or a Google app reminder 😂😂😂#ishazathursday
— UndergroundBoy🗿🐍 (@Fabius_BB_XX) November 26, 2020
#7 Metero 100
Nta nyamaswa yuhuta kwisi nkumukobwa witeye makeup ubonye imvura ikubye 😕😕😕😕#IshazaThursday
— BUCURA🇷🇼 (@250Luc) December 18, 2020
#8 Niba tudasanzwe tuvugana, Gahunda ni uguhamagara muri Palestine kuri +970…
Niba tudasanzwe tuvugana, messages za noheli n'ubunani uzazohereze i Beterehemu☹️😏#IshazaThursday
— Mwene Karangwa (@ClaudeKarangwa) December 17, 2020
#9 Kugeza n’ubu nkibyibaza
#10 Igipimo cy’ubwenge bwo gutweetinga(Intellectual Tweeting Quotient) = 855.21
2 reasons why people on this streets don't mind their own business
— Dr inshinwa 🇨🇳 (@Arenshema) November 26, 2020
1, no mind
2, no business
😂😂💀#IshazaThursday
#11 … Reka dutuze
Tubasabye Gutuza kuko Umwaka mushya Mwatwifurije twarawubonye 🤗#IshazaThursday
— Rameck Gisanintwari (@RGisanintwari) December 17, 2020
#12 Ni uko birangiye se! Sinari mbyiteguye
Ngiyo 2020 mu ishaza. Wakoze cyane gusoma iyi nkuru, nizere ko tweets z’ #IshazaThursday zagushimishije.
Ntago urajya kuri list y’abasomyi ba Menya? Shyira Email yawe munsi.