Search
Intare isinziriye

Ubushobozi utari uzi ko inyamaswa zifite

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Iyi si ituwe n’ibinyabuzima amagana n’amagana y’inyamaswa kandi buri nyamaswa ifite umwihariko wayo uyifasha kubaho haba mu kwirinda, kwibeshaho cyangwa se mu kubona ibiyitunga.

Nta washidikanya ko mu bushobozi kamere bw’umubiri inyamaswa zirusha umuntu mu bintu byinshi bitewe n’uko byitwara mu bihe bitandukanya n’imibereho yabyo.

Ese ni ibihe bintu bidasanzwe inyamaswa zifite ushobora kuba utazi? Birahari byinshi bitandukanye kandi biba bishobora kugutungura kandi ukumva koko ko bitangaje ugereranyije n’ubushobozi bwa muntu.

Reka turebe ibintu ushobora kuba utazi ku nyamaswa zitandukanye haba izo mu rugo cyangwa izo mu ishyamba.

Indi nkuru wasoma: Kubera iki ubutayu bushyuha ku manywa bugakonja nijoro.

Amajanja y’injangwe

Amajanja y’injangwe

Ipusi burya niba wakekaga ko igira amajanja 20, ntabwo ari byo kuko ipusi ifite umwihariko ukomeye cyane ku bijyanye n’amajanja yayo.

Burya umubare mwinshi w’ipusi zifite amajanja 18 gusa, ku maguru y’imbere ifite amajanja 10 (ni 5 kuri buri kaguru) naho ikagira amajanja 8 gusa ku maguru y’inyuma (ni 4 kuri buri kaguru).

Indi nkuru wasoma: Inyamaswa 10 zihaka igihe kirekire ku isi

Imbwa ifite ubushobozi budasanzwe bwo kwihumuriza

Imbwa ifite ubushobozi budasanzwe bwo kwihumuriza

Imbwa ushobora kuyirusha ubushobozi bw’ubwonko ariko ku bijyanye n’imbaraga z’ibice by’umubiri nk’amazuru n’amaso biragoye cyane.

Uburyo imbwa yihumurizamo ntibusanzwe kuko irusha kure cyane umuntu. Ubushakashatsi bwemeza ko imbwa ikubye umuntu inshuro ziri hagati ya 10,000 na 100,000 mu kwihumuriza.

Imbwa ishobora gutoranya impumuro z’ibintu bitandukanye, kandi nanone ikaba guhumurirwa ibintu biri mu bilometero birenga 20.

Indi nkuru wasoma: Inyubako (amazu) ndende kurusha izindi ku isi

Gusinzira kw’ifarashi

Ifarashi isinziriye

Ifarashi usibye ubushobozi n’imbaraga zidasanzwe zifite bwo kwiruka no guheka, ifarashi zifite akandi gashya kadasanzwe mu miruhukire yazo.

Ifarashi zishobora gusinzira mu buryo bubiri butandukanye. Ifarashi ishobora gusinzira iryamye kimwe n’uko ishobora gusinzira ihagaze byose birayishobokera.

Britannica isobanura ko ubu buryo ifarashi isinzira ihagaze ari ubwirinzi iba yikoreye mu buryo bwo kwirinda ibyago kubera ko kubyuka biyigora ihitamo kuruhuka ihagaze.

Indi nkuru:Ese ni iki inyamaswa zikora abantu batashobora?

Umutonzi w’inzovu

Inzovu n’umwana wayo

Umuntu afite imikaya (muscles) isaga 650 ku mubiri we wose, urabyumva ute nkubwiye ko imikaya iri mu mutonzi w’inzovu (elephant trunk) wonyine ukubye inshuro zirenga 63 urabyumva ute?

Inzovu niyo nyamaswa nini mu zigenda ku butaka. Umutonzi wayo uyifasha byinshi nko kurya, guterura n’ibindi byinshi; ukaba ugizwe n’imikaya isaga 40,000.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

Intare ni inebwe

Intare isinziriye

Burya intare n’ubwo ari inyembaraga ariko burya ikora yanaruhutse cyane navuga ko birenze n’ibikenewe kuko iraryamira kurusha izindi nyamaswa biri mu muryango umwe (Big cats family).

Intare ubushakashatsi bwerekanako mu masaha 24 umunsi ugira intare isinziramo hagati y’amasaha 16 n’amasaha 20. Ni ukuvuga ko akazi ikora katarenza amasaha hagati y’ane n’umunani.

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi

Ururimi rw’agasumbashyamba

Ururimi rwa Twiga

Agasumbashyamba (Giraffe) niyo nyamaswa ndende kurusha izindi mu ishyamba kuko ishobora kugeza ku burebure bwa metero hagati y’enye n’eshanu.

Birumvikana ko hari n’ibindi bice iyi Twiga yaba ifite birebire, kimwe muri ibyo bice harimo n’ururimi. Ururimi rwa Giraffe rushobora gupima santimetero 45 kugeza kuri 50 z’uburebure, ni ukuvuga ngo ni igice cya metero.

Urwasaya rw’ingona

Urwasaya rw’ingona rufite ingufu zidasanzwe

Ingona ni igisimba kigorwa cyane no guhiga kuko biyisaba gutegereza umuhigo mu mazi kubera ko itabasha kujya guhiga i musozi. Ariko burya ifite umwihariko w’uko iyo ifashe idapfa kurekura.

Ibi biterwa n’iko ingona ifite ubushobozi buhambaye bw’urwasaya mu bijyanye n’ingufu kuko irusha ibisimba hafi ya byose ingufu z’urwasaya. Burya ingufu z’urwasaya rw’ingona zigera kuri Niyutoni (Newton) 16,460 [ugereranyije ni nk’ibiro (kg) 1,678].

Ibi byose bigaragaza ko ibisimba byose byaremwe mu buryo butangaje binahabwa imbaraga zidasanzwe ku buryo bishobora kwibeshaho.

Umuntu nta mbaraga zihambaye afite ariko yahawe ubwonko budasanzwe bwo kumufasha gutekereza no kwikorera ubwirinzi.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content