Ntago bikiri imbonekarimwe muri iyi minsi kubona umuntu ufite, wiyanditse cyangwa wishushanyije ku mubiri bizwi ku izina rya “tatuwaje” cyangwa “tattoo” mu ndimi z’amahanga nk’uko byahoze mbere.
Ibi bituma abantu bakora ubu bugeni ndetse n’ababukorerwa bashaka guhanga udushya haba mu buryo bakoresha, cyangwa se ibishushanyo bakora cyangwa bakorerwa.
Indi nkuru wasoma: Umubiri w’umuntu: Utuntu n’utundi utari uzi
Kubera iterambere n’ikoranabuhanga ryateye imbere, ubu usigaye usanga abantu bafata icyemezo cyo kwiyandika mu isura, ishinya (umubiri uba ufashe ku menyo) ndetse n’ahandi hatandukanye.
Ariko ibintu byafashe indi ntera mu bijyanye no kwiyandika ku bice bitandukaye by’umubiri. Uyu munsi Menya igihe kukugezaho amakuru ushobora kuba utari uzi ku bwoko budasanzwe bwa tatuwaje, urakaza neza ku rubuga.
Intangiriro
Tattoo cyangwa Tatuwaje si ikintu gishya mu isi, kubera ko kwishushanya ku mubiri ni ibintu byabagaho kuva na cyera mu magana y’imyaka yashize.
Gusa byagiye bivugururwa uko iminsi yagiye yicuma, ubu kuri benshi bifatwa nk’imitako cyangwa se nk’ibimenyetso cyangwa se urwibutso.
Mu mwaka wa 2007 bwa mbere umunyabugeni witwa Luna Cobra nibwo yakoze ubushakashatsi ku bwoko bwa tatuwaje bwitwa “Scleral Tattooing”.
Indi nkuru wasoma: Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime
Uti ni uwuhe mwihariko w’ubu bwoko bwa tatuwaje? Iyi ni tatuwaje idasanzwe kuko ishyirwa mu jisho imbere. Bisobanuye ko icyo igamije ari uguhindura uko amaso y’umuntu asa.
“Scleral Tattoing” cyangwa tatuwaje yo mu maso ikorwa ite?
Iyi tatuwaje nk’uko nabivuze, yadutse mu mwaka wa 2007. Ni tatuwaje ishyirwa ku mu jisho imbere mu gace kitwa “Sclera” mbese kariya gace gasa umweru mu jisho.
Iyi tatuwaje isaba ubwitonzi bwo ku rwego rwo hejuru “kuko bidakozwe neza, bishobora guteza ubikorerwa ibyago” nk’uko turi bubibone hepfo muri iyi nyandiko.
Uyikora afata agashinge kabugenewe ubundi akakajomba mu jisho agasunika wino (ink) mu gace ko hejuru gatwikiriye ijisho kugira ngo ubashe gukwirakwira.
Indi nkuru wasoma: Ibintu 15 bitangaje utari uzi ko amaso afite
Icyakora ibi ntibigomba kugera ku jisho nyirizina (eyeball) kubera ingaruka byagira niyo mpamvu bisaba ubwitonzi budasanzwe.
Ikindi wamenya kuri ubu bugeni budasanzwe
Ubu buryo icyo buhurirwaho cyane haba inzobere mu gutera tattoo no guhindura umubiri (Body modification) ndetse n’abaganga mu by’amaso, ni uko bushobora gutera ibibazo bikomeye ku muntu wabikorewe (nabi) harimo no kuba umuntu yahuma.
Ikindi kandi nk’uko bimenyerewe ko bishoboka ko izindi tattoo zishobora kuva ku mubiri, iyi yo siko bimeze ahubwo ni “twibanire”, kuko ntishobora gusibama. Byumvikana ko ari icyemezo cya burundu.
Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu buzima bw’amaso ni uko byangiza amaso cyane cyane iyo umuti wageze kure mu jisho bitewe n’uko uwabikoze yinjije urushinge cyane mu mubiri w’ijisho.
Inzobere mu by’amaso, Ilyse Haberman binyuze ku rubuga rwa Allure avuga ko wino iramutse itewe mu buryo butari bwo (kubera hifashishwa urushinge), bishobora gutobora ijisho bikangiza ingirangingo (cells) zifasha ijisho kureba. Byaviramo umuntu ubuhumyi bwa burundu.
Indi nkuru wasoma: Ibintu 5 bitangaje utari uzi ku isi
Luna Cobra (wahanze iki gitekerezo) nawe ubwe agaragaza ingaruka zishobora guterwa n’iki gikorwa ku rubuga rwe (zirebe hano).
Ingero z’abantu bagiye bakoresha “Scleral Tattooing”
Ese koko nibyo hari ingaruka kwishyira tatuwaje mu maso bigira? Dore urutonde rw’abantu bagiye babikora n’uko byabagendekeye.
- Bwa mbere na mbere izi tatuwaje zakoreweho ubushakashatsi abantu batatu (3) aribo; Shannon Larratt, Joshua Matthew Rahn and Paul Mowery nk’uko BBC ibitangaza.
- Umunyamideri witwa Amber Luke unazwiho kugira ibishushanyo birenga 600 ku mubiri we nawe yarabikoze. Ingaruka ni uko yaje guhura n’ikibazo cyo guhuma ibyumweru bigera kuri 3 ariko nyuma aza kongera kureba.
- Umubyeyi w’umunya Ireland witwa Ayana Peterson nawe yakoresheje ubu buryo. Yatangiye guhura n’ibibazo byo guhuma nyuma yo guhura n’uburibwe bukabije mu maso kubera iki gikorwa cyo kwishyira tatuwaje mu maso.
Hari n’abandi batandukanye bagiye biteza izi tattoo, harimo abo byahiriye ariko hari n’abandi bahuriyemo n’inzira y’umusaraba, harimo uburibwe bukabije bw’amaso, ubuhumyi no gukurwamo amaso.
Indi nkuru wasoma: Ibikoresho utari uzi akamaro kabyo (Menya icyo bikora)
Umusozo
Tatuwaje (Tattoo) ni ibintu bisigaye bigezweho ku buryo ubu ari nta gitangaza kirimo kuba wabona umuntu uzifite mu muhanda ngo umurangarire.
Ariko kubera muri iyi si udushya tutabura, no muri uru ruganda rw’ubugeni bw’uruhu (body modification) bwazanye agashya kadasanzwe ko gushyira wino mu jisho.
Tattoo yo mu jisho yo iri ku rundi rwego ukurikije uburyo ishyirwamo, ubwitonzi isaba, n’ingaruka ishobora guteza uyishyirirwamo igihe uyishyiramo aramutse akoze ikosa.
Niba uziko unakunda tattoo ntago nagukangurira iki gikorwa kuko ni ukwirahuriraho umuriro ushobora gutuma utazongera kureba ukundi.
Duhe igitekerezo cyawe (muri comment) kuri ubu bugeni bwo gushyira wino (tattoo) mu maso? Ese ubona bikwiye?