Search
Umwotsi mwinshi uturuka mu kirunga

Kubera iki umutingito ushobora kuba mu gihe ikirunga kiruka – Impamvu

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Nk’uko nabivuze mu nyandiko iheruka – (Yisome uciye hano), hari impamvu zitandukanye zitera ikirunga kuruka kandi ibi byose bituruka mu nda y’isi – rero n’umutingito ni uko. Mbese aho tutabonesha amaso yacu.

Umutingito iyo uri kuba wumva ubutaka busa nk’ubwizunguje cyangwa se bujegeye. Imitingito iba mu buryo butandukanye kandi igaterwa n’ibintu bitandukanye. Hari iba ifite imbaraga zihambaye n’iba ifite izoroheje bipimwa mu buryo bw’ingufu (magnitude).

Iyo ikirunga kiri hafi kuruka, kiri kuruka cyangwa se kimaze kuruka, hashobora kumvikana umutingito. Kuva nyiragongo yaruka hamaze kuba imitingito myinshi – niba uri mu Rwanda, Congo (Goma) ushobora kuba umaze iminsi uyumva.

Ese ni iki gishobora gutera imitingito igihe ikirunga cyenga kuruka, kiri kuruka cyangwa se kimaze kuruka? Reka turebere hamwe impamvu.

Indi nkuru wasoma: Sobanukirwa igitera ikirunga kuruka

Mbere y’iruka ry’ikirunga

Impamvu ya mbere ishobora gutuma iruka ry’ikirunga ribanzirizwa cyangwa rigakurikirwa n’imitingito ni ingufu biriya bikoma (magma) bisohokana.

Twarabibonye ko magma zituruka ahitwa muri “magma chamber”, iyo zigiye gusohoka rero zizamukana imbaraga nyinshi kugira ngo zibone inzira bigatuma habaho umutingito.

Ikindi kandi ni uko ikirunga gishobora kurukira mu nzira irenze imwe, ni ukuvuga ko biriya bikoma bishobora no guca mu nzira zikikije ikirunga.

Indi nkuru wasoma: Ibintu umaze imyaka myinshi wizera kandi atari ukuri

Umuhanda wacitsemo kabiri. Ifoto: Igihe

Icyo gihe ntabundi buryo usibye gutobora mu butaka, ibyo bitera ihungabana n’isaduka ry’ubutaka ubwo ako kanya hagahita haba umutingito kubera gutandukana k’ubutaka aribwo uzajya ushobora kubona ahantu hagiye hacika imirongo.

Nyuma y’iruka ry’ikirunga

Niba ubyumva neza, iyo magma zivuye mu kirunga ntakizisimbura; bisobanuye ko icyo gihe haba hasigayemo ubusa kandi uko byagenda kose ubutaka ntibwasigara bwitendetse ku bundi. Uti gute?

Bitewe n’uburemere bw’ibice by’ubutaka bwari buri hejuru y’aho biriya bikoma byavuye ntago byakunda ko bwaguma bwitendetse ku bindi bice.

Ni ukuvuga ko hari ibice bigomba kumanuka bikajya kuziba icyuho cyasigaye aho ibyo bikoma byavuye, aha niho imitingito iza rero.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bigaragaza ko isi ari umubumbe udasanzwe

Igice kimanuka kijyenda kikuba ku bindi byegeranye nacyo, icyo gihe bitera ihungabana ku bice byombi, yaba ikimanuka cyangwa se ibisigaye bikaba byateza umutingito.

Umusozo

Ubu nibwo buryo bushoboka cyane mu gutera umutingito mu gihe cy’iruka ry’ibirunga ariko imitingito twumva mu bihe bisanzwe yo si uku ibaho.

Gusa biragoye kwemeza niba umutingito w’ikirunga uri guterwa no [kwitegura] kuruka cyangwa se niba ari ukwisubiranya k’ubutaka nyuma yo kuruka, kubera ko ikirunga gishobora no kongera kuruka ari nacyo kibazo giteje impagarara ku kirunga cya nyiragongo.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content