Abo turi bo

Menya.co.rw yatangiye nk’urubuga rugamije kwandika inyandiko zihariye no gufasha abasomyi bacu kwiyungura ubumenyi. Uko twakomeje kwaguka mu bijyanye n’abasomyi n’inyungu rusange abakurikira uru rubuga bakura muri izi nyandiko, twasanze ari ngombwa kwagura ingingo twandikaho ariko dukomeza no gusigasira umwihariko w’imyandikire yacu.

Ubu twandika ku ngingo zinyuranye. Muri izo harimo nk’ubumenyi rusange, amateka, utuntu n’utundi ndetse n’inkuru zo gutebya. Izi nyandiko zose zandikwa mu rurimi abanyarwanda twese duhuriyeho.

Ubumenyi ni ingenzi, niyo mpamvu bugomba kutugeraho mu rurimi twumva neza ari rwo “Ikinyarwanda”. Menya.co.rw ni urubuga rukugezaho inyandiko, ubumenyi, n’andi makuru utasanga ahandi.

Amahame agenga imyandikire

Icyo tugamije ni uguharanira ubunyamwuga n’ubuziranenge bw’inyandiko dukora nk’umwihariko wa Menya.co.rw. Twifuza gutanga amakuru y’ukuri kandi yizewe, ku buryo abantu bashobora kuyasobanukirwa no kuyaha agaciro. Iyo tuvuze amakuru yizewe, tuba dushaka kuvuga ko hari ibintu bimwe na bimwe nk’amasooko n’izindi nyandiko tugenderaho byizewe.

Kubera iyo mpamvu, Menya.co.rw ntabwo igamije guhanga, guhimba, cyangwa guhindura amakuru cyangwa ubumenyi by’umwihariko bushingiye kuri siyansi n’ubundi bumenyi rusange. Intego yacu ni ugutanga amakuru uko ari kandi mu buryo buboneye. 

Icyakora inyandiko zimwe na zimwe z’imyidagaduro zishobora kuba zidashingiye kuri siyansi. Ibi nabyo tuzabikora mu buryo bugaragarira buri wese mu rwego rwo gutandukanya inkuru zisanzwe n’inyandiko z’ubumenyi.

Dushingiye ku byavuzwe haruguru, aya mahame agaragaza neza imyandikire n’imikorere tugamije kugira ngo inyandiko zacu zirusheho kwizerwa. Ibi bizadufasha kandi gutanga ubumenyi n’amakuru yo mu rwego rwo hejuru bishoboka.

  • Ibitekerezo bisobanutse: Ibitekerezo bigomba kuba bihuje neza ku buryo byumvikana. Twifuza ko abantu basobanukirwa ubutumwa bukubiye mu nyandiko zacu kandi zisobanura neza igitekerezo cy’ibanze.
  • Ibisobanuro: Niba inyandiko ivuga ku gitekerezo cyangwa se ubumenyi bwa gihanga cyangwa bwihariye, hagomba gutangwa ibisobanuro bihagihe kugira ngo cyumvikane.
  • Gihamya: Twifuza inyandiko zinyuze mu mucyo tugaragaza inyandiko z’abatanze ubumenyi twifashisha. Aho bishoboka, ba nyir’ibitekerezo (urug. abanditsi, abashakatsi, n’abandi) bazajya buri gihe bagaragazwa mu nyandiko. Ibi kandi ni uburyo bwo kwirinda kwiyitirira ibitekerezo no kwizerwa.
  • Mu myandikire yacu tugomba gutanga amakuru yose (mu buryo bw’amasooko na gihamya) kugira ngo abasura urubuga babashe kugenzura ubwabo.
  • Ibyinshi mu bisobanuro by’ibitekerezo bya siyansi byitezwe ko biva mu masoko yizewe. Muri aya, twavuga nk’inyandiko za siyansi (scientific articles), ibitabo, ibigo by’ubushakashatsi, raporo zifashisha ubushakashatsi mu gihe zitanga ayo makuru, n’ibindi.
  • Kugenzura ubuziranenge: Muri ibi bihe ubwenge buhangano (AI) bugezweho, gutanga inyandiko zishingiye ku bimenyetso n’ubushakashatsi si ingenzi gusa ahubwo ni ngombwa cyane. Dukora ibishoboka byose kugira ngo tubagezeho inyandiko zishingiye ku bimenyetso n’ukuri.
  • Kunononsora: N’ubwo dukomeza kubahiriza amahame yo mu rwego rwo hejuru, tuzi ko hari igihe amakuru twatanze ashobora guhura na zimwe mu mbogamizi twavuze haruguru. Ariko mu rwego rwo kubahiriza aya mabwiriza, tunononsora tukanasuzuma inyandiko zacu kugira ngo turebe ibyuho byagira ingaruka ku buziranenge bwazo. Gusuzuma amakuru mu buryo bwimbitse bikubiyemo ko abanditsi bacu basuzuma buri gihe amakuru y’inyandiko zijya ku rubuga. 

Twifuza ko n’abasomyi bagira uruhare mu guharanira ireme ry’amakuru yacu. Dukoresha ibyifuzo byabo kugira ngo tugere kuri iryo reme twavuze. Nanone kandi isuzuma rishobora guturuka ku bitekerezo byatanzwe n’undi muntu uwo ari we wese, yaba abasomyi bacu, impuguke, n’abandi bantu baha agaciro inyandiko zacu.

Niba uvuye mu kazi kawe unaniwe kubera iki wahita ugasubiramo kandi uri mu rugo? Fata akanya ubanze uruhure umutwe usome inyandiko zuje ubumenyi kuri Menya, ariko uniyungura ubumenyi!

Ufite igitekerezo cyangwa se inyunganizi watwandikira kuri email ya [email protected] cyangwa [email protected].