Mu birori bitandukanye nko mu bukwe, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gushimira umuntu cyangwa indi mihango itandukanye, usanga abashyitsi baza bafite imyitwarire itandukanye.
Hari abaza bagamije kwishimana n’abandi, hari abaza kureba uko ibintu byateguwe, ndetse hakabaho n’abaza bafite intego zabo bwite.
N’ubwo ibyo bitandukanye, akenshi iyo witegereje neza usanga hari ubwoko bw’abashyitsi usanga hafi mu birori byose.
Ese wigeze ujya mu birori ukabona abantu bitwara mu buryo butandukanye ku buryo bamwe bagusetsa, abandi bakagutangaza?
Mu by’ukuri, hafi mu birori byose habamo abantu bafite imyitwarire isa kuva ku uza kare cyane kugeza kuri wa wundi uhakandagira agahita asubirayo.
Dore bumwe muri bwo:
1. Uza kare cyane
Uyu ni umushyitsi ukunda kubahiriza igihe ku buryo bukabije. Akenshi ashobora kugera aho ibirori bibera mbere y’uko byinshi mu byateguwe biba byarangiye.
Hari igihe uhasanga abantu bagishyira ku meza ibyo kurya cyangwa kunywa, abandi aribwo bagitegura imitako, cyangwa abategura ibirori bagihuze. Ariko we aba yamaze kuhagera.
Ibi bituma rimwe na rimwe ahinduka nk’umuntu ufasha mu gutegura kuko ashobora gutangira kuganira n’abahari bacye cyangwa agafasha mu bintu byoroheje.
Hari n’abaza kare kuko baba bashaka kwicara neza, kuganira n’abantu bacye mu mutuzo, mbere y’uko ibirori bitangira cyangwa huzura urusaku n’abantu benshi.
Indi nkuru wasoma: Menya Ubwoko 5 bw’Imodoka Zimenyerewe mu Rwanda
2. Uza atinze cyane
Mu gihe hari abaza kare, hari n’abandi baza batinze cyane ku buryo ibirori biba byatangiye kare.
Uyu mushyitsi ashobora kugera aho ibirori bibera abantu bamaze kurya, cyangwa gahunda nyamukuru yarangiye. Iyo abajijwe impamvu, akenshi asubiza amagambo amenyerewe nko kuvuga ati: “Imodoka yantindije.” cyangwa “Natindijwe n’akazi.”
N’ubwo bimeze gutyo, akenshi iyo ageze aho ibirori bibera aba yiteguye kwishimana n’abandi nk’aho nta kintu na kimwe cyabaye mbese yirengagiza ko yatinze/yakererewe.
3. Ukunda amafoto
Uyu we ibirori bimubera nk’umwanya wo gufata amafoto gusa.
Akenshi iyo ageze aho ibirori bibera ahita ashakisha aho bafatira amafoto meza, agatangira kureba ahari amatara meza cyangwa ahari imitako myiza. Aho ni ho amara igihe kinini n’umwanya we.
Ashobora gufata amafoto wenyine, ashobora kuyafata ari kumwe n’abandi bantu, cyangwa agafata amafoto y’ibirori byose.
Hari n’igihe ashobora gusaba abantu kumufotora inshuro nyinshi kugira ngo abone ifoto imunyura.
Iyo ibirori birangiye, akenshi aba afite amafoto menshi ashobora gusangiza incuti ze cyangwa akayasangiza ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo arusha amafoto n’abateguye ibirori.
4. Ushaka kuganira n’abantu bose
Uyu mushyitsi aba ameze nk’umuntu uzi abantu benshi cyangwa ushaka kubamenya!
Iyo ageze mu birori ntakunda kwicara umwanya munini ahantu hamwe uretse ko atanashobora no kwicara wenyine!
Ashobora kuganira n’umuntu umwe akamubaza amakuru, akamubwira make ku buzima bwe, hanyuma akimara kumubwira agahita akajya ku wundi muntu.
Buhoro buhoro, ibirori birangira amaze kuganira n’abantu benshi bitabiriye ibirori. Ibi bituma hari igihe abantu benshi bamwibuka kuko aba yarababwiye amagambo make cyangwa baragiranye urugwiro.
Abantu b’ubu bwoko bakunze kugira uruhare mu gutuma ibirori birushaho kugira icyanga cy’ubusabane.
Indi nkuru wasoma: Ibintu 5 byerekeye ubwoko bw’amaraso (Blood type) wamenya guhera ubu
5. Ujya ku meza y’ibiryo kenshi
Mu birori byinshi, hari abashyitsi baba bategereje igihe cyo kurya kurusha ibindi byose.
Uyu mushyitsi akunze kugaragara agenda genda kenshi ku meza ahari y’ibiryo kureba niba hari ibindi byashyizweho cyangwa niba hari ikindi cyahindutse.
Ntibivuze ko aba ashaka kurya byinshi cyane, ariko aba ashaka kugerageza ibiryo byateguwe byose. Iyo hari ibiryo bishya bishyizwe ku meza, aba ari mu bantu ba mbere babimenya.
Abo bantu akenshi baba bishimira kumenya uburyo ibirori byateguwe n’ibyashyizwe ku meza (Menu).

6. Ujya guhamagara abandi
Uyu mushyitsi akunze kumara igihe kinini ari kuri telefoni.
Hari igihe aba ari hanze y’aho ibirori biri kubera, ari guhamagara incuti ze cyangwa abo mu muryango ababwira aho ari n’uko ibirori bimeze.
Iyo agarutse mu birori, ashobora kubwira abo bari kumwe ati:
“Nari ndi kubwira mugenzi wanjye uko hano bimeze.”
Ibi bishobora guterwa n’uko ashaka gusangira ibyishimo n’abandi, cyangwa se hari umuntu wari utegereje amakuru y’uko ibirori byagenze.
7. Utaha kare
Mu gihe hari abashyitsi bakunda kuguma mu birori kugeza bigeze ku musozo, hari n’abandi bakunda gutaha kare.
Uyu mushyitsi akenshi asezera ibirori bitararangira. Ashobora kuvuga impamvu zitandukanye nko kuvuga ko afite akazi kihutirwa cyangwa ko agomba gukora urugendo rurerure.
N’ubwo agenda kare, akenshi aba yabanje gushima kuba yaje kwifatanya n’abandi muri ibyo birori.
Indi nkuru wasoma: Menya zimwe mu mpine z’amazina y’ibigo n’inganda byo mu Rwanda (Igice cya mbere)
Umwanzuro
Ibirori ntibiba ari umwanya wo kurya no kwishima gusa; ni naho hagaragarira uko abantu batandukanye bitwara mu buzima busanzwe. Uhereye ku uza kare cyane, ujya gufata amafoto menshi, kugeza kuri wa wundi utaha kare, buri wese aba afite uburyo bwe bwo kwinjira mu byishimo by’ibirori.
Akenshi, iri tandukaniro ni ryo rituma ibirori bitaba ibirori gusa, ahubwo byuje akanyamuneza ndetse bikaba inkuru abantu bakomeza kwibukiranya n’igihe kirekire nyuma yabyo.
Mu by’ukuri, iyo abantu bose baba bitwara kimwe, ibirori byabura akanyamuneza n’udushya bituma abantu babyibuka.
Ibirori ni umwanya abantu bahuriramo bagamije gusangira ibyishimo, kuganira no kwidagadura. Ni yo mpamvu, mu birori byose habamo abantu batandukanye ariko bahujwe n’ikintu kimwe: gusangira ibyishimo n’abandi.
