Ugomba kumenya ubwoko bw’amaraso yawe, kuko ni ngombwa nko mu gihe cyo gutanga cyangwa guhabwa amaraso. Ukamenya niba ufite ubwoko A, B, AB cyangwa O ndetse ukanamenya Rh(Rhesus) ufite niba ari negative cyangwa Positive.
Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibintu byinshi harimo n’amaraso, nk’uko healthline ibivuga amaraso agize 7% by’umubiri wose w’umuntu.Rero kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ni ingirakamaro ku buzima!
Icyitonderwa: Aho ubona handitse ibyago bicye cyangwa byinshi, bisobanuye ko ari ikigereranyo, Urugero nko kuvuga ngo hagati ya A na O ninde wazahazwa n’indwara runaka mbere.
Hagati aho ni nako abashakashatsi n’inzobere mu buvuzi bakomeza gukora ubushakashatsi mu kumenya indi mirimo yisumbuyeho ubwoko bw’amaraso bushobora gufasha mu mibereho. Ariko reka tubanze turebe ibyagezweho.
#1 Ubwoko bw’amaraso ya O bufite ibyago bicye yo kwandura COVID-19
Nk’uko bigaragazwa n’ishuri ry’ubuganga rya Kaminuza ya Harvard, Abantu bafite ubwoko bw’amaraso O babafite amahirwe macye yo kwandura COVID-19.
Ku rundi ruhande abafite A na B na Rh iri Positive(+) baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo. Gusa ibi ntibikuraho ko uyandura ishobora kumuzahaza ikaba yanamuhitana.
#2 Ubwoko bwa O bufite ibyago bicye byo kuzahazwa na Malaria
N’ubwo batarwanya kurumwa n’imibu ariko amaraso yabo afite ubushobozi bwo guhangana n’ubwandu bwa Malaria.
Ikindi kisumbuyeho ni uko abantu ba O baba bafite ibyago bicye byo kugira amaraso macye mu mubiri(Anemia).
#3 Hari umuntu umwe uha amaraso abantu bose
Abantu bafite amaraso y’ubwoko O ni amadolari mu bitaro, cyane cyane O negative. Ntago ari uko bakomeye se cyangwa amaraso ahangana n’uburwayi.
Bariya bantu baha amaraso ubundi bwoko bwose; A,B na AB ntakibazo kibaye hagati y’uwatanze n’uwahawe. Niyo mpamvu babita “Universal Donors”.
#4 Uyu nawe yakira amaraso yose
Niba ufite AB+ byishimire kuko umuntu w’ubu bwoko bw’amaraso afite ubushobozi bwo kwakira amaraso y’ubwoko bwose; A, B na O.
AB- ntago ari ubwoko bukunze kuboneka ku isi kuko abatageze kuri 1% y’abaturage batuye isi nibo bafite aya maraso.
#5 Abagore ba O bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’uburumbuke
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ubushakashatsi bwa kaminuza ya Yale, abagore bafite amaraso y’ubwoko O umubiri wabo ukora imisemburo myinshi ya FSH(Follicle Stimulating Hormones – ifasha igi gukura) ugereraranyije n’ubundi bwoko.
Ibi bikaba bishobora gutera ibibazo byo gutwita uko imyaka igenda yiyongera ugereranyije n’ubundi bwoko.
2 Responses
Aha wavuze ku bibazo byo gutwita ntago wasobanuye neza niba gutwita bigorana cg se byanga cg se biteza ibindi bibazo,ikindi wibanze kiri O na AB gake A na B ntiwabivuzeho cyane
Urakoze cyane kubaza, ni ingorane zo gutwita uko bagenda bakura mu myaka. Ni ukuvuga ngo ugereranyije O n’izindi groups(A, B na AB).
Impamvu nibanze kuri O na AB, nibwo bwoko bw’amaraso bugaragaza imyihariko myinshi ugereranyije n’izindi groups. Murakoze!