Rimwe na rimwe ushobora kuba ubona ukoresha serivisi runaka za kompanyi iri mu mazina runaka ukaba wibaza uti “Ese iri zina rivuze iki mu magambo arambuye?”
Kompanyi, inganda n’ibigo byinshi bitandukanye bikunze gukoresha impine z’amazina cyane cyane mu gihe izina rigizwe n’ijambo rirenze rimwe. Ikindi kandi usanga iyo ibigo bimenyekanye ku izina ry’impine, bahitamo gukomezanya naryo ntibashyire umuhate mu gutuma abantu bamenya icyo rivuze mu magambo arambuye.
Uyu munsi Menya irakugezaho ubusobanuro bw’amazina ahinnye ya bimwe mu bigo n’inganda bitandukanye byo mu Rwanda kugira ngo urusheho kwiyungura ubumenyi rusange ku bigo ukorana na byo mu rwanda. Urakaza neza kuri Menya.
1. BRALIRWA
Waba unywa inzoga cyangwa se utazinywa, ntabwo wamara icyumweru utarbona ikinyobwa cya BRALIRWA. BRALIRWA ni uruganda rukomeye cyane mu gukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.
BRALIRWA ni amagambo ahinnye y’ururimi rw’igifaransa aribyo “Brasseries et Limonaderies du Rwanda”, ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 1957.
Indi nkuru wasoma: Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi
2. MTN Rwanda
Biragoye cyane ko wamara umunsi utabonye ikirango cyangwa se ahantu handitse ijambo MTN, habe ku myambaro, ibyapa, telefoni yawe ndetse n’ahandi.

MTN nayo ni ikigo gikomeye cyane mu bijyanye n’itumanaho mu Rwanda. MTN Rwanda mu magambo arambuye y’ururimi rw’icyongereza ni “Mobile Telephone Networks Rwanda”. Rwanda ni umwihariko w’uko ari iyo mu Rwanda. Ubundi iki kigo gikomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Iyi kompanyi yatangiye gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda kuva mu 1998, ndetse ku munsi wa none iri no mu bigo bikomeye cyane muri izi serivisi.
Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi
3. NPD Ltd
NPD ni imwe muri kompanyi z’ubwubatsi zikomeye mu Rwanda, ikaba ari ishami rya Crystal Ventures Limited. NPD ni amagambo y’icyongereza; aribyo “Nyarutarama Property Developers”.
NPD yashinzwe mu mwaka wa 1996 ubwo yihuzaga na COTRACO bikaza kurangira yitwa NPD tuzi ku munsi wa none.
4. I&M Bank
I&M Bank mu magambo arambuye ari mu rurimi rw’icyongereza “Investments & Mortgages Bank”. Iyi banki ifite amashami mu bindi bihugu biri mu karere.
Iyi banki yahoze yitwa BCR (Banque Commerciale du Rwanda) nyuma yo kuba umunyamugabane munini wa BCR ihita nyine inahindurirwa izina.
5. ISCO
ISCO ni ikigo gitanga serivisi zitandukanye z’umutekano. ISCO ni impine y’amagambo y’icyongereza. Mu magambo arambuye ni “Intersec Security Company”.
Iyi kompanyi yashinzwe mu mwaka wa 1995, ikaba ari imwe muri bigo byigenza binini kandi bifite abakozi benshi mu Rwanda.
6. RMC
RMC Urugaga rw’abanyamakuru mu Rwanda. Iyi mpine nayo ni amagambo y’ururimi rw’icyongereza ariyo “Rwanda Media Commission”. RMC ihuriza hamwe abakora umwuga w’itangazamakuru.
Uru rugaga ruyobowe na Scovia Mutesi wagiyeho asimbuye Cleophas Barore. Icyakora iyi RMC ntuyitiranye na RMC y’uruganda rukora moto.
7. SACCO
SACCO ni koperative igamije gutanga inguzanyo no kwizigamira. Niyo mpamvu uzumva hariho Umurenge SACCO, Muganga SACCO, Umwarimu SACCO, ndetse n’izindi.
SACCO biva ku magambo y’icyongereza ariyo “Savings and Credit Cooperative Organization”. Ushobora kuba wari uzi ko izina SACCO ryihariye ku Rwanda gusa, ariko siko bimeze kuko no mu bindi bihugu habayo za SACCO.
8. UTEXRWA
UTEXRWA ni uruganda rukora imyenda, mu magambo arambuye ni “Usine Textile du Rwanda”, ugenekereje ni “Uruganda rukora imyenda mu Rwanda”.
Uru ruganda rumaze igihe kirekire muri iyi mirimo kuko rwavutse mu mwaka wa 1985. Ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro ndetse n’ibindi bijyanye n’imyenda.
9. RITCO
RITCO ni kompanyi itwara abantu mu bice bitandukanye by’igihugu. RUTCO mu magambo arambuye ni Rwanda Inter-Link Transport Company.
RITCO yasimbuye ATRACO na ONATRACOM.
10. RFTC

Ubona ku ma bus atwara abagenzi (Yutong cyangwa Zonda, Hiace, n’ibindi binyabiziga) handitseho ijambo RFTC ku kirahuri cy’imbere cyangwa se ku kirahuri cy’inyuma.
RFTC ni urugaga rw’amakoperative atwara abagenzi. Iyi mpine nayo ni iy’amagambo y’icyongereza ariyo “Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC)”.
Umusozo
Muri iyi nyandiko tuboneye hamwe impine za kompanyi n’ibigo bimwe na bimwe byo mu Rwanda.
Uru rutonde ntabwo rurangiriye aha, hari ibindi bice bizaza mu nyandiko z’ubutaha. Niba hari kompanyi cyangwa ikigo wifuza kumenya icyo rivuze mu magambo arambuye wakoresha comment ukaduha igitekerezo cyawe.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
