Hari igihe wicara ugatekereza ku buzima bwawe ukibaza uti: Ese ibintu bimwe bibaho ni impanuka gusa, cyangwa hari icyo biba bishaka kutwereka?
Hari abantu bavuga ko guhura n’abantu bamwe, kubona amahirwe runaka, cyangwa kunyura mu bibazo bikarangira bikuzaniye ibyiza bishobora kuba bifitanye isano n’igeno (destiny) ry’umuntu.
Mu buzima bwa buri munsi, hari ibintu bibaho bigatuma abantu batekereza ko hari inzira ubuzima bwaba butuyoboramo mu buryo runaka.
Hari abahura n’abantu bakabahindurira ubuzima, abandi bakabona amahirwe batari biteze, ndetse hari n’abasanga ibintu bimwe na bimwe bikomeza kugaruka mu buzima bwabo.
Ese ibyo byose bishobora kuba ari ibimenyetso by’igeno? Muri iyi nyandiko turaganira ku bintu 7 bikunze gutuma abantu benshi batekereza ko igeno ribaho mu buzima bw’umuntu.
1. Guhura n’umuntu mu buryo butunguranye Agahindura ubuzima bwawe
Mu buzima bwa buri munsi, hari igihe umuntu ahura n’undi mu buryo butunguranye atigeze ateganya cyangwa ngo abishake ugasanga bigize uruhare rukomeye mu ubuzima bwe. Ibi bishobora kuba mu rukundo, mu bucuti, mu bujyanama cyangwa no mu kazi.
Hari abantu bahura mu bihe bisanzwe, nko mu modoka rusange, mu ishuri, mu kazi cyangwa mu gikorwa runaka, ariko nyuma ugasanga uwo bahuye yabaye igice gikomeye cy’urugendo rw’ubuzima bwabo.
Uwo muntu ashobora kumugira inama nziza, kumuhuza n’andi mahirwe cyangwa kumufasha kubona icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwe.
Ingero:
- Hari abantu benshi bavuga ko babonye akazi cyangwa amahirwe akomeye nyuma yo guhura n’umuntu mu buryo butunguranye. Urugero, ushobora guhura n’umuntu mu modoka mugatangira kuganira bisanzwe, nyuma uwo muntu akaza kukubwira ko aho akora bakeneye umuntu ufite ubumenyi nk’ubwawe.
- Hari n’igihe umuntu ahura n’inshuti mu ishuri cyangwa mu kazi, nyuma iyo nshuti ikamufasha kugera ku bindi byiza mu buzima, nko kwiga, kubona amahugurwa cyangwa gutangira umushinga runaka.
- Hari n’igihe guhura n’umuntu bishobora guhindura imitekerereze y’umuntu akamugira inama nziza cyangwa akamwereka uburyo bushya bwo kureba ubuzima, bigatuma afata ibyemezo biboneye byamufasha gutera imbere.
Mu rwego rw’ubumenyi bw’imibanire y’abantu, abashakashatsi bavuga ko ubuzima bw’umuntu bugira aho buhurira cyane n’abandi bantu. Ibi bituma imibanire hagati y’abantu igira uruhare runini mu gutuma umuntu agera ku mahirwe cyangwa ku mpinduka zimwe na zimwe mu buzima bwe.
Ese imibanire y’abantu ishingiye ku igeno?
Iyo umuntu yibutse uburyo yahuye n’undi muntu byahinduye ubuzima bwe mu buryo bukomeye, bishobora gutuma atekereza ko icyo gihe guhura bitari impanuka gusa.
Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko hari abantu bahura kubera igeno, kuko guhura kwabo bigira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwabo cyangwa mu kubafasha kugera ku ntego runaka mu buzima.
Ariko nanone hari abavuga ko n’ubwo ibyo bisa n’igeno, bishobora kuba ari igice cy’urugendo rw’ubuzima bw’abantu n’imibanire yabo, aho guhura n’abandi bishobora gufungura inzira nshya z’amahirwe n’iterambere.

2. Amahirwe atunguranye
Mu buzima bwa buri munsi, hari igihe umuntu akora ibintu bisanzwe cyangwa akagerageza amahirwe ariko atizeye cyane, ariko nyuma agatungurwa n’ibyiza bimugeraho.
Ibi bishobora kuba akazi, amahirwe yo kwiga, amahugurwa, umushinga mushya cyangwa guhura n’abantu bafite ubushobozi bwo kumufasha gutera imbere.
Iyo bigenze gutya, umuntu ashobora kumva ko ibyo yagezeho bitari mu byo yari yateganyije cyangwa yari yizeye.
Hari igihe usanga umuntu bashyira imbaraga mu gushaka mu kintu runaka ntibimuhire, nyamara ugasanga bimuhiriye bari bamaze gucika intege cyangwa batabyiteze.
Hari n’igihe umuntu agerageza ikintu mu buryo bworoheje, ariko bikamuhira ndetse bikanamugeza ku bintu byinshi byiza atari yaratekereza.
Ariko nanone ugasanga hari undi wagerageje kwitwararika mu buryo bushoboka ariko ibyago bigahora bimugwirira
Urugero:
- Umuntu ashobora gusaba akazi mu kigo runaka atizeye ko atazakabona, cyane cyane igihe hari abandi benshi basabye ako kazi. Ariko nyuma y’igihe ugasanga yakabonye ndetse bikanamutungura, cyane cyane iyo yumvaga atakikabonye.
- Hari n’igihe umuntu yitabira igikorwa runaka nk’inama, amahugurwa cyangwa igikorwa cy’urubyiruko, ugasanga ahuriyeyo n’umuntu umwereka amahirwe yo kwiga, gukora umushinga cyangwa kubona ubufasha mu byo akora.
- Mu buzima bw’abahanga n’abashoramari, hari inkuru nyinshi zerekana uburyo amahirwe amwe yaje mu buryo butunguranye. Hari abantu batangiye ibikorwa bito cyane, ariko kubera amahirwe runaka bagahura n’abantu cyangwa ibihe byatumye ibyo bakora bigera kure.
Icyakora ubushakashatsi bugaragaza ko n’ubwo amahirwe asa n’aza mu buryo butunguranye, akenshi aza ku bantu bakora cyane, bafite ishyaka n’umutima wo gushaka iterambere. Ibi bituma bavuga ko amahirwe akunda gusanga abantu bafite ubushake bwo kugerageza.
Ese ibyo dukora bishingiye ku igeno?
Iyo amahirwe aje mu buryo butunguranye, hari abantu bumva ko ari igeno ryabo ryabagejeje kuri ayo mahirwe. Batekereza ko hari igihe ubuzima bushobora gutungura umuntu bukamugeza ku kintu cyiza cyangwa icyigago atari yiteze.
Ariko nanone hari abavuga ko amahirwe aturuka ku guharanira kugera ku ntego, gukora cyane no kugerageza kenshi.
N’ubwo bimeze bityo, kuba amahirwe ashobora kuza igihe umuntu atayiteze bituma benshi batekereza ko hari igihe ubuzima bushobora butungura umuntu mu buryo bwiza.
3. Icyago kizana umugisha
Mu rugendo rw’ubuzima, hari igihe umuntu ahura n’ibibazo bikomeye bituma yumva ko ibintu byose byahagaze cyangwa byasubiye inyuma.
Ibi bishobora kuba gutakaza akazi, guhura n’igihombo mu bucuruzi, gutsindwa mu ishuri, cyangwa guhura n’ikibazo gikomeye mu mibanire.
Muri icyo gihe, umuntu ashobora kumva ababaye cyangwa acitse intege, kuko aba abona ko ibyo yari yarateganyije bitagenze uko yabitekerezaga.
Ariko n’ubwo ibibazo bimwe bibabaza cyane mu ntangiriro, hari igihe nyuma aribyo bigaragara ko byabaye intandaro y’impinduka nziza mu buzima bw’umuntu.
Hari abantu bavuga ko ibibazo byabaye isomo rikomeye ryabafashije guhindura imitekerereze, kongera imbaraga mu byo bakora, cyangwa gufata ibyemezo bishya byabagejeje ku buzima bwiza kurushaho.
Ingero:
- Umuntu ashobora gutakaza akazi yari amaranye igihe kirekire, bigatuma yumva atakaje icyizere cy’ejo hazaza. Ariko nyuma y’igihe, ashobora gutangira umushinga we bwite agatera imbere kurusha ako kazi yari afite.
- Hari n’igihe umuntu atsindwa mu ishuri cyangwa mu kizamini runaka, bigatuma yumva yacitse intege. Ariko nyuma ashobora guhindura icyerekezo cye, agahitamo indi ntego imubereye kurushaho, bigatuma agera ku ntsinzi atari yaratekereje mbere,akabyita ko nubundi ryari IGENO rye.
- Mu buzima bw’abantu benshi bagize ibyo bageraho, bakunze kuvuga ko ibibazo banyuzemo byabigishije ibintu byinshi: nko kwihangana, kwiyizera, no gushaka ibisubizo mu bihe bikomeye.
Ese icyago giherekezwa n’umugisha ni igeno?
Iyo umuntu arebye inyuma akabona ko ikibazo gikomeye cyamugejeje ku kintu cyiza kurushaho, ashobora gutangira gutekereza ko icyo kibazo cyari gifite uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwe.
Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko n’ibibazo bimwe bishobora kuba igice cy’igeno, kuko bishobora gufasha umuntu kugera ku ntego cyangwa ku mahirwe atari kubona mu bundi buryo.
Ibi bituma abantu benshi bemera ko nubwo ubuzima bugira ibihe bigoye, hari igihe ibyo bibazo bishobora kuvamo amasomo n’impinduka nziza zifasha umuntu gutera imbere no gukomera mu buzima.
4. Gukabya inzozi
Mu buzima bw’abantu benshi, hari igihe umuntu agira inzozi cyangwa ibyifuzo ku buzima bwe bw’ahazaza, n’ubwo icyo gihe bitaba bisa n’ibishoboka.
Ibi bishobora kuba inzozi zo kuzagera ku mwuga runaka, gukora ikintu gikomeye, cyangwa kugera ku rwego runaka mu buzima. N’ubwo mu ntangiriro bishobora kugaragara nk’ibitekerezo bisanzwe cyangwa aka wa mushonji urota arya, hari igihe nyuma y’igihe biba impamo.
Hari abantu bavuga ko kuva bakiri bato biyumvagamo ko bazakora umwuga runaka cyangwa bakagera ku ntego runaka.
Ugasanga rimwe na rimwe bahuye n’imbogamizi nyinshi cyangwa bakabura amahirwe mu ntangiriro, nyuma ugasanga iyo ntego bayigezeho.
Urugero:
- Umwana ashobora gukura akunda cyane kuvuga mu ruhame cyangwa gukunda amakuru n’ibiganiro. Nubwo ataba azi neza uko bizamugendekera mu buzima, ashobora kumva mu mutima we ko azaba umunyamakuru. Nyuma y’igihe, akiga itangazamakuru, bikaba impamo akabona amahirwe yo gukora kuri radio cyangwa kuri televiziyo.
- Hari n’undi ushobora gukura akunda cyane kuririmba cyangwa gushushanya akumva azaba icyamamare, n’ubwo abantu bamwe bashobora kumva ari amashyengo. Hagashyira cyera ukabona koko ya mpano imugize ikirangirire.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko iyo umuntu agira inzozi cyangwa intego akunda cyane, akenshi bituma akora cyane kugira ngo azigereho. Izo nzozi zishobora kumutera imbaraga zo kwiga, gukora cyane no kudacika intege mu gihe ahuye n’imbogamizi.
Ikindi kandi, hari igihe ibitekerezo umuntu agira ku buzima bwe bituma atangira gufata ibyemezo bijyanye n’izo ntego. Ibi bituma buhoro buhoro atangira kugana ku cyo yifuzaga kugeraho, kugeza igihe bibaye impamo.
Ese gukabya inzozi ni igeno cyangwa ni umuhate?
Iyo umuntu asubije amaso inyuma akabona ko inzozi cyangwa ibitekerezo yari yaragize mbere byaje kuba impamo, bishobora gutuma atekereza ko hari ibintu byari byarateganyijwe mu rugendo rw’ubuzima bwe.
Ni yo mpamvu bamwe bemera ko hari ibintu umuntu aba yaragenewe gukora cyangwa kugeraho mu buzima bwe.
Ariko nanone, abandi bagahamya ko inzozi z’umuntu zishobora kuba isoko y’imbaraga imufasha gukurikira intego ze.
Iyo umuntu akomeje gukorera ku byo yifuza kugeraho, bishobora gutuma ibyo yatekerezaga mbere biza kuba impamo mu buzima bwe.
5. Inzira zose zigera i Roma
Mu buzima bw’abantu, si buri gihe inzira umuntu atangira ari yo imugeza ku ntego ze. Burya ngo “ntawumenya aho bwira ageze”.
Hari igihe umuntu atangira urugendo rw’ubuzima bwe mu cyerekezo runaka, ariko uko imyaka igenda ishira ubuzima bukamujyana mu yindi nzira itandukanye n’iyo yari yaratekereje.
N’ubwo biba bimeze bityo, hari abantu basanga amaherezo bageze ku cyo bifuzaga kugeraho, n’ubwo inzira banyuzemo yari itandukanye n’iyo bari barateganyije.
Nk’uko twabivuze hejuru, akenshi ibi biterwa n’impamvu zitandukanye: nk’impinduka mu buzima, amahirwe runaka, inama umuntu ahawe, cyangwa gusobanukwirwa ubushobozi umuntu afite.
Urugero:
- Hari umuntu ushobora gutangira yiga ikintu runaka, ariko nyuma akabona agomba guhindura icyerekezo kubera ko afite impano cyangwa ubushobozi mu kindi. Nk’umuntu ashobora kwiga ibijyanye n’ubucuruzi, ariko nyuma akabona ko ashoboye cyane mu itangazamakuru cyangwa ubuhanzi, kandi n’ubundi agatera imbere.
- Hari n’abandi bashobora gutangira bakora akazi runaka kugira ngo babone ubuzima, ariko uko igihe gishira bakabona amahirwe yo gukora ikintu bakundaga kuva cyera. Amaherezo bagasanga bageze ku buzima bari barifuje n’ubwo inzira banyuzemo itari iyo batekerezaga mbere.
Abahanga mu bijyanye n’iterambere ry’umuntu (human development) bavuga ko ubuzima bugira impinduka nyinshi, kandi ko inzira umuntu anyuramo ishobora guhinduka bitewe n’ibihe n’amahirwe agira. Ibi ntibivuze ko umuntu yatannye, ahubwo bishobora kumufasha kubona uburyo bushya bwo kuzigeraho.
Hari n’igihe umuntu ahura n’ibintu bitari byarateganyijwe nk’amahirwe mashya, guhura n’abantu bafite ubumenyi runaka cyangwa ibibazo bimuhatira guhindura icyerekezo ariko amaherezo akabona ko ibyo byamufashije kugera ku kintu cyiza kurushaho.
Ni koko se inzira zose tunyuramo ni igeno cyangwa ni amahitamo?
Iyo umuntu asubije amaso inyuma akabona ko n’ubwo inzira yanyuzemo yahindutse kenshi, amaherezo yageze ku ntego runaka cyangwa ku buzima yifuzaga, bishobora gutuma atekereza ko hari igeno ryamujyanye aho ageze.
Niyo mpamvu bamwe bavuga ko n’ubwo inzira z’ubuzima zishobora guhinduka bitewe n’ibihe n’amahitamo y’umuntu, amaherezo igeno ry’umuntu rishobora kumugeza ahantu runaka cyangwa ku cyo yagenewe kugeraho mu buzima.
6. Kwiyumvamo Umuhamagaro
Mu buzima, hari abantu bumva mu mutima wabo ko bafite impano cyangwa ubushobozi bwihariye mu kintu runaka. Iyo myumvire ishobora gutangira bakiri bato cyangwa igakomera uko umuntu agenda akura. N’ubwo hari igihe abantu baba badafite uburyo bwo gusobanukirwa bya nyabyo uko ibyo bitekerezo byaba impamo ako kanya, bakomeza kumva ko hari ikintu runaka bashobora gukora neza kurusha ibindi.
Iyo myumvire ishobora kugaragara mu buryo butandukanye bitewe n’icyo umuntu akunda cyangwa afite nk’umuhamagaro umuntu agakomeza kumva ko ari cyo kintu bagenewe gukora mu buzima.
Urugero:
- Umwana ashobora gukura yumva ko afite umuhamagaro wo kuririmba cyangwa gucuranga, n’ubwo haba hari imbogamizi zo guteza imbere iyo mpano, amaherezo akbona amahirwe yo kubyiga cyangwa kubikora mu buryo bw’umwuga, amaherezo agahinduka umuririmbyi.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko impano cyangwa ibintu umuntu akunda cyane bishobora kugira uruhare rukomeye mu kumwereka icyerekezo cy’ubuzima bwe. Iyo umuntu yumva akunda cyane gukora ikintu runaka, akenshi bituma agikora n’umurava, akihangana mu gihe ahuye n’imbogamizi, kandi akagira ubushake bwo gukomeza kwiga no kwiteza imbere muri icyo kintu.
Ikindi kandi, iyo umuntu akurikira ikintu akunda, bishobora kumufasha kugira icyizere mu byo akora no kumva ko ubuzima bwe bufite intego. Ibi bituma akora cyane kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru muri icyo kintu.
Kwiyumvamo umuhamagaro se ni igeno?
Iyo umuntu arebye uko impano ye cyangwa icyo akunda cyagiye kimuyobora mu byemezo yafashe mu buzima, bishobora kumutera gutekereza ko hari impano cyangwa inshingano yagenewe gukora. Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko kumva mu mutima ko hari ikintu ugenewe gukora bishobora kuba igice cy’igeno ry’umuntu mu buzima.
Nubwo bimeze bityo, abahanga bavuga ko impano ikenera gushyirwamo imbaraga, kwiga no gukora cyane kugira ngo ishobore gutanga umusaruro. Iyo ibyo bihuye n’ubushake n’umurava, bishobora gufasha umuntu kugera kure mu cyo yumva yagenewe gukora.
7. Gukurikiranwa n’ibintu
Mu buzima bwa muntu, hari igihe ibintu bimwe bikomeza kugaruka inshuro nyinshi mu buryo butandukanye. Ujya wumva bavuga bati “runaka kuba umuyobozi byaramukurikiranye”
Ibi bishobora kuba amahirwe, ibibazo, cyangwa ibihe runaka byisubira. Iyo ibi bintu byisubiramo kenshi, bishobora gutuma umuntu atangira kubitekerezaho cyane akibaza impamvu bikomeza kugaruka mu buzima bwe.
Hari abantu bavuga ko mu buzima bwabo bagiye bahura n’ibintu bisa inshuro nyinshi, nko kubona amahirwe mu kintu runaka, cyangwa guhora bahura n’ibibazo bisa yewe no mu gihe bagerageje kubigendera kure.
Urugero:
- Umuntu ashobora guhora yisanga yabaye umuyobozi aho agiye hose, ugasanga n’igihe atabishyizemo imbaraga abantu bakamugirira icyizere mu buryo atatekerezaga.
- Hari n’undi ushobora gusanga amahirwe amugeraho akenshi mu kintu runaka, nko mu bucuruzi, mu buhanzi cyangwa mu itangazamakuru. N’ubwo yaragerageje kutabiha umwanya cyane.
Aha niho abantu bahera bavuga bati “icyawe ntaho kijya”. Iyo ibiumuntu atangiye kubyitaho, ashobora kumenya neza icyo ashaka kugeraho n’inzira ashobora kunyuramo kugira ngo agere ku ntego ze. Hari n’igihe ibintu byisubiramo ari amarenga biba ubuzima bukoresha butwereka icyerekezo runaka cyangwa umwanya dukwiye.
Gukurikiranwa n’ibintu se nabyo ni igeno
Iyo umuntu abonye ko hari ibintu bikomeza kugaruka mu buzima bwe, bishobora kumutera gutekereza ko hari isomo cyangwa icyerekezo ubuzima bushaka kumwerekezamo. Ni yo mpamvu bamwe bibaza niba ibyo bintu byisubiramo ari igice cy’igeno ryabo.
Ku rundi ruhande, ibi bishobora no kwereka umuntu ko hari ibintu akunda cyangwa akora neza kurusha ibindi, bigatuma abifata nk’amahirwe yo gukomeza kwiteza imbere no kugera ku ntego ze mu buzima.
Umusozo
Hari uburyo butandukanye abantu basobanuramo igeno. Hari ibintu byinshi bibaho mu buzima bituma abantu batekereza ko hari inzira runaka ubuzima bushobora kuba butuyoboramo. Guhura n’abantu batunguranye, kunyura mu nzira zitandukanye n’izo twifuzaga iherezo rikaba rimwe. Birashoboka no kunyura mu bibazo bikarangira bikuzaniye ibyiza. Ibi byose ni bimwe mu bituma abantu bibaza ku ruhare igeno rifite mu buzima bwabo.
Ariko nanone, abahanga benshi bagaragaza ko amahitamo umuntu afata, imbaraga ashyiramo n’uko yitwara mu bihe bitandukanye by’ubuzima nabyo bigira uruhare rukomeye mu kugena ejo hazaza he.
Ibi bisobanura ko nubwo igeno rishobora gutuma hari ibintu biba mu buzima, uruhare rw’umuntu mu gufata ibyemezo no gukora cyane na rwo ari ingenzi cyane.
Ku bw’ibyo, aho gutegereza ko ibintu byose bigenwa n’igeno, ni byiza ko umuntu akomeza gukora cyane, agaharanira kugera ku ntego ze, kandi akakira amahirwe agaragara mu buzima. Hari igihe ubuzima butungura umuntu mu buryo atatekerezaga, ariko akazasanga ibyo byamugejeje ku bintu byiza kurushaho.
Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi wakinyuza mu comment tugasangira ijambo kuri iyi nyandiko.
