Search
Series wareba muri 2021

Ama Series 10 wareba mu ntangiriro za 2021.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Niba ukunda kureba filime z’uruhererekane (ama Series), iyi ni inkuru ugomba gusoma. Umwaka mushya wa 2021, dutangire turuhura mu mutwe twiyibagiza umwaka washize kuko 2020 wari umwaka utazibagirana mu mitwe yacu, ntago ari umwaka nishimiye ku giti cyanjye (Kandi ubanza atari njye njyenyine).

Ubundi filime nazo ni uburyo bwo kuruhura mu mutwe (Stress relief). Reka mbagezeho Series (TV Shows) 10 nziza wareba mu gihe uri mu biruhuko wowe n’umuryango wawe.

Uraza kubona filime nyinshi ushobora guhitamo imwe cyangwa nyinshi bitewe n’akanya ufite. Hano series nyinshi zifite ibice(Seasons) bitarenze 2, kugira ngo uyitangire hakiri kare.

Ama Series 10 wareba mu ntangiriro za 2021.

#10 The Boys

The Boys

Abantu twese ntidukunda abantu bakoresha ububasha bafite. Itsinda ry’abantu basanzwe baba barwanya urugaga rw’abantu bafite imbaraga zidasanzwe(Superheroes) ariko bazikoresha nabi bakiyoberanya ku baturage.

  • Amazon Prime: Amazon Prime Video
  • Igihe yatangiriye: 2019
  • Ibice ifite(Seasons): 2
  • Igihugu: America(USA)

#9 The Stranger

The Stranger

Twese tugira amabanga natwe ubwacu tuba tudashaka kwibuka. Byagenda gute ibanga wari uzi wenyine rigiye hanze, rikamenywa na bose? Iyi serie ivuga ku muntu utazwi ari nawe witiriwe iri zina uba ajyenda abwira abantu amabanga yabo atandukanye. Iyi serie igiye irimo ibintu bitandukanye bitangaje, nagushishikariza kuyireba.

  • Wayireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: Ubwongereza(UK)

#8 Into the night

Into The Night, Ifoto: Heaven of Horror

Umunsi mubi wa mbere muri iyi Serie ni amanywa, aho indege iba iturutse iBuruseli igana I Moscow umugenzi umwe abahishurira ko imirasire izuba ifite ubukana buri kwangiza ibintu harimo n’abantu. Igihe cyonyine cyo kubaho ni mu ijoro aho indege igenda ikurikiye ijoro ahantu hatandukanye ku isi.

  • Wayireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: Ububiligi(Belgium)

#7 See

See, Ifoto: See TV Show News

Aha ni mu isi umuntu ufite amaso mazima aba ari umwami. Mu gihe kizaza aho abantu bose babura ubushobozi bwo kubona bagahuma, hasigara umugabo umwe ubyara abana b’impanga bose bareba bigateza ikibazo bashakishwa.

  • Wayireba kuri: Apple TV+
  • Igihe yatangiriye: 2019
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: America(USA)

#6 Alice in Borderland

Alice in Borderland, Ifoto: Daily Research Plot

Abasore batatu bisanga mu mujyi wa Tokyo nta muntu usigayemo, ariko… Ntago baba ari bonyine. Ahubwo bagomba gukina imikino itandukanye kugira ngo barengere ubuzima bwabo. Iyi Serie ni iyo mu gihugu cy’ubuyapani ariko igaragaza itandukaniro.

  • Wayireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: Ubuyapani(Japan)

#5 The Queen’s Gambit

The Queen’s Gambit, Ifoto: Fordham University

Iyi serie ivuga ku mwana w’umukobwa uba imfubyi akiri muto. Aza kwikundira umukino wo gutarataza wa Chess, ari naho aza kuba igihangange(Master) muri uwo mukino.

  • Wayireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: America(USA)

#5 Outer Banks

Outer Banks

Itsinda ry’urubyiruko rwo mu gace ka Outer Banks rishakashaka impamvu y’urupfu n’izimira rya se w’umwe mu nshuti zabo no gukurikirana ikarita igaragaza ubutunzi buba buri munsi y’amazi.

  • Wayireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: America(USA)

#3 Sweet Home

Icyorezo kitazwi gituma abantu bahinduka ibinyabuzima bidasanzwe(Monsters). Agatsiko k’abantu bagomba kwirwanaho kugira ngo babeho, kuko bamwe muri bo baba bashobora guhinduka isaha n’isaha. Nta muntu n’umwe ushobora kubatabara.

Navuga ko kuva natangira kureba series zo muri Korea iyi ariyo serie nziza ndebye bitewe n’inkuru ndetse n’uburyo ikoze.

  • Wayireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: Korea

#2 Cursed

Cursed

Umwana w’umukobwa uvukana imbaraga zidasanzwe, mu gihe ubwoko bwe bwishwe aba agomba kurinda inkota, akanayigeza ku mugabo wayikoze, kuko iba ishakishwa n’abami kugira ngo ibahe ubudahangarwa imbere y’ubundi bwami.

  • Wyireba kuri: Netflix
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: America(USA)

#1 Alex Rider

Alex Rider, Ifoto: Business Wire

Umwana w’umuhungu Alex Rider bitangira ashakisha amakuru ku rupfu rwa nyirarume(Uncle) wari umu secret agent muri MI6, ariko birangira na Rider abaye umu agent akajya gutata(Spy) mu ishuri rya Point Blanc ryakoraga abantu basa n’abandi bari ku isi.

  • Wyireba kuri: Amazon Prime Video
  • Igihe yatangiriye: 2020
  • Ibice ifite(Seasons): 1
  • Igihugu: Ubwongereza(UK)

Wabonye muri izi yagutangiza umwaka neza? Hari izindi serie zagiye zigerwaho navuzeho ya La Casa De Papel nayo byaba igitekerezo cyiza uyongeye kuri list.

Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’uyu mwaka mushya dutangiye!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content