2022 iratangiye ariko ntago yatangira tudashyize akamwenyu ku munwa wawe, rero kuri uyu munsi twaguteguriye inkuru ziganjemo udushya twagiye tuba ku bantu batandukanye mu gihe gitandukanye.
Muri uyu mwaka dutangiranye udushya n’inkuru zitandukanye utari uzi twagaragaye hirya no hino ku isi!
4. Ubwonko bunini busobanura kwayura igihe kirekire
Kwayura si ikimenyetso cy’umunaniro cyangwa kurambirwa gusa ahubwo bishobora no gusobanura ingano y’ubwonko bw’inyamaswa.
Ni ukuvuga ngo ingano y’ubwonko bw’inyamaswa isobanura igihe inyamaswa iri bumare yayura. Ibi bisobanuye ngo niba ubwoko runaka bw’inyamaswa bugira ubwonko bunini, inyamaswa yo muri ubwo bwoko yayura igihe kinini ugereranyije n’indi (y’ubundi bwoko) ifite ubwonko buto.
Indi nkuru wasoma: Inkuru utakihanganira guseka
3. Umunsi wa Saint Valentin muri Koreya y’epfo
Mu gihe 14 z’ukwa 2 kwa buri mwaka aba ari umunsi wa mutagatifu Valentin (Valentine’s day) abakundanye haba umugabo cyangwa umugore, buri wese aba yiteguye ko uwe (umukunzi) amugenera impano muri Koreya y’epfo ho biratandukanye.
Iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya cyo kuri munsi wa mutagatifu Valentin abagore baba bagomba kugenera abagabo impano nk’ikimenyetso cy’urukundo.
Ibi cyakora bijyenda bihinduka uko imyaka ijyenda ishira!
Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje ku isi
2. Indirimbo yacuranzwe n’abantu benshi kuri Spotify
Spotify ni urubuga rukinirwaho indirimbo zitandukanye z’abahanzi batandukanye ku isi, uru rubuga rukoreshwa n’abarenga miliyoni 172.
Indirimbo yacuranzwe n’abantu benshi mu mateka y’uru rubuga ni indirimbo y’umuririmbyi “Ed Sheran” yitwa “Shape of You”.
Iyi ndirimbo yacuranzwe inshuro zirenga miliyari 3. Iyi ndirimbo ikurikiwe n’izindi nka “Blinding Lights” ya “The Weeknd”.
1. Abana benshi bavutse ku mugore umwe
Umugore w’Umurusiya witwa Valentine Vassilyev (n’umugabo we) niwe ufite agahigo ko k’abana benshi bavutse ku mugore umwe gusa. Aba yababyaye ku mugabo umwe Feodor Vassilyev.
Uyu mugore yabyaye impanga 16 z’abana babiri, impanga 7 z’abana batatu ndetse n’impanga 4 z’abana bane bose wabateranya bakaba abana 69.
Bivugwa kandi ko uyu Feodor Vassilyev yabyaye abandi bana 18 (impanga 6 z’abana babiri n’impanga 2 z’abana batatu), uyu mugabo akaba yarabyaye abana bagera kuri 87.
Ni iyihe nkuru igutangaje kurusha izindi zose muri izi nkuru twavuze muri iyi nyandiko. Siga igitekerezo cyawe ni ingenzi!