Search
Isahani y'uruganda Biotrem

Byose Biraribwa: N’isahani ushobora kuyirya

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Buri mwaka ama miliyoni ya plastics anagwa mu nyanja andi mu butaka bikaba byangiza ubutaka ndetse n’ibindi binyabuzima haba ibituye ku butaka ndetse no mu mazi.

Niba wumva biguteye impungenge, hari uruganda rwitwa Biotrem rukora amasahani ashobora kubora (Degradation) mu minsi 30 gusa kugira ngo ubutaka butangirika.

Ariko ibyo ntakibazo ibyo birasanzwe ahubwo ikidasanzwe ni uko iyo sahani ushobora no kuyikomerezaho ukayirya igihe uyimazemo ibiryo byawe.

Iyi sahani ikoze mu bisigazwa by’imbuto z’ingano (Bishobora kuribwa) rero icyo kikaba ari icyo gituma iyo sahani ishobora kuribwa rwose.

Isahani y'uruganda Biotrem

Ni ukuvuga ngo ukimara kurya ibiryo byawe ubimaze ushobora gukoresha isahani yawe nka dessert.

Ubu gahunda ni imwe… Nta gusesagura!

Ubu buryo bwaturutse ku gitekerezo cy’umugabo witwa Jerzy Wysocki akaba we n’umuryango barakoraga imirimo yo gutunganya ingano.

Kandi uru ruganda rwa Biotrem rwemeza ko ushobora gushyiraho ibiryo bishyushye n’ibikonje ukaba wanayikoresha ahantu hatandukanye nko muri bar, hotel, restaurant, n’ahandi hose hatangirwa serivisi zo gufungura (Kurya). Ikisumbuyeho ni uko iyi sahani ishobora gukoreshwa no mu ifuru (Oven).

Ikibazo ni iki… Ubwo ni gute ingano zijyaho ibintu bishyushye ngo iyo sahani ntitoboke? Nanjye simbizi ariko uruganda nirwo rubitangaza ubwo bafite ibanga bakoresheje!

Si amasahani bakora gusa, banakora ibindi bikoresho byo kumeza nk’amakanya, ibiyiko ndetse n’ibyuma.

Ubwo rero ku bantu mudashaka gusesagura iki ni igisubizo kirambye. Muryoherwe!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content