Money Heist cyangwa se La Casa de Papel ni serie ifite inkomokko mu gihugu cya Esupanye, ifite agahigo ko kuba serie ya mbere y’urundi rurimi rutari icyongereza yarebwe n’abantu benshi kuri Netflix. Ese igice cya 5 cy’iyi serie tugisangamo iki kidasanzwe?
Igice cya 4 cya La Casa de Papel kimaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 65 ku isi yose kugeza ubu kandi ikaba iri mu icumi za mbere muri rusange.
Igice cya kane cya Money Heist cyasohotse ku itariki 3 z’ukwa 4 mu 2020, ikaba yari igizwe na epizode umunani.
Igihe igice cya 5 cyasohokeye
Hashize iminsi Netflix itangaje igihe Money Heist igihe cya 5 isahokera, ikintu abakunzi benshi b’iyi serie bari bafitiye amatsiko.
Mu kwa 5 ku itariki 24 nibwo hatangajwe ko iyi serie izasohoka ku italiki 3 z’ukwezi kwa cyenda mu 2021. Ni ukuvuga ko niba uri umuhanga wo kureba filime, ubu La Casa de Papel yamaze kujyera kuri Netflix.
Impamvu wareba igice cya 5 cya La Casa de Papel
Impamvu mpereye ku igice cya gatanu ni uko ntumva ko waba utarareba imwe muri serie zigezweho mu isi none kugeza magingo aya.
Iyi serie yasohotse ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2017 ihita inakundwa kubera utuntu twinshi harimo nk’amazina y’abakinnyi baba bitiranwa n’imigi nka Tokyo (Úrsula Corberó), Nairobi (Alba Flores), … (Soma hano ibyerekeye Money Heist)
![Igice cya 5 cya Money Heist kizanye umwihariko](https://menya.co.rw/wp-content/uploads/2021/09/Igice-cya-5-cya-Money-Heist.jpg)
Dore ibintu bidakwiye kugucika mu gice gishya k’iyi serie:
Imirwano myinshi
Mu bice biheruka (4 byabanje), urebye urugero rw’imirwano ahanini nko gukoresha intwaro ntago ari ikintu kiganjemo kuko ahanini harimo amacenga no gukoresha ubwenge cyane.
Ariko iki gice kiratandukanye kuko imirwano yo gukoresha imbunda cyane cyane yiganjemo ugereranyije n’ibindi bice.
Aha bigera n’aho Luis Tamayo yohereza umutwe wihariye w’abacancuro (Mercenaries) ugamije guhangana n’aba bajura.
![](https://menya.co.rw/wp-content/uploads/2021/09/Imirwano-myinshi-1024x576.webp)
Money Heist itagira Nairobi
Bisa n’aho utaremera ko Nairobi atakiri mu ikipe, gusa ariko ni ukuri ntago akiri umwe mu bari muri iyi kipe kubera ko yapfuye.
Ni ukuvuga ko bidasubirwaho Nairobi ntago azagaruka muri La Casa de Papel nyuma y’uko yishwe na César Gandía amurashe mu mutwe mu gice cya kane.
Intege nke za El Profesor
Kabuhariwe mu gutegura no gutunganya ibikorwa by’ubujura bukomeye uzwi ku izina rya El Profesor (Alvaro Morte) kuri iyi nshuro bisa n’aho intege zimubana nke kubera Alicia Sierra (Najwa Nimri).
Urebye mu gice cyasohotse uyu mugabo akora akazi ashinzwe ku musozo kubera uburyo yari yafatwaga na Alicia Sierra bigatuma ikipe ye isigara mu kangaratete.
![](https://menya.co.rw/wp-content/uploads/2021/09/Sierra-atunze-imbunda-Professor-edited.jpg)
Gandía na Tokyo
César Gandía ni umusirikare kabuhariwe wari uhagarariye uburinzi bwa Banki ya Esupanye (Banco de España) niba wibuka neza igice cya kane niwe wica Nairobi.
Ntago rero bikomeza koroha hagati ya Tokyo na Gandía kubera urupfu rwa Nairobi kugeza n’ubwo aba bombi batarangiza iki gice amahoro.
![](https://menya.co.rw/wp-content/uploads/2021/09/Money-Heist-Tokyo.png)
Money Heist mu rugendo rwa nyuma
Iyo urebye neza aho Money Heist igana bigucira amarenga y’uko igenda ibyina ivamo, kuko abakinnyi bamwe b’ingenzi bajyenda bapfa ariko n’ikipe icika intege.
Iyo urebye neza aho iyi filime igana ni uko ishobora kutazakomeza nyuma ya volume ya kabiri iteganyijwe gusohoka mu kwa 12 ku itariki 3 z’uyu mwaka.
Umusozo
Ntibagiwe, uramutse ukunda La Casa de Papel, nta kabuza ushobora no kureba Lupin nayo ni serie wakunda cyane kandi nayo ikoranye ubuhanga bukomeye.
Kandi nkaba nanagushishikariza kureba igice cya 5 cy’iyi serie kuko igifite umwimerere wayo usanzwe haba mu bwenge no mu mikinire.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!