MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
- Kwamamaza -
Ad imageAd image
Ubumenyi

Ibintu byangombwa ukwiye kumenya ku burwayi bwa Autisime

Rosine Nzakizwanimana
Last updated: June 19, 2026 2:52 pm
Rosine Nzakizwanimana
ByRosine Nzakizwanimana
Follow:
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Ese mu muryango wawe cyangwa mu baturanyi, muri sosiyete haba habarizwa umwana ufite imyitwarire itandukanye n’iy’abandi? Niba ahari cyangwa hari uwo uzi birashoboka cyane ko uwo mwana yaba afite imiterere y’ubwonko izwi nka Autisime (Autism Spectrum Disorder).

Contents
  • Autisime ni indwara bwoko ki?
  • Ibimenyetso byayo
  • Nta muti uyikiza, ariko hari ubufasha
  • Abana bafite Autisime bakeneye urukundo
  • Umusozo

Ntabwo ari igitangaza ko ushobora gusanga hari abantu bakunze kwitiranya Autisime n’ubundi burwayi kubera kutamenya ndetse no kugorwa kuyitandukanya n’izindi ndwara. Hari abo usanga bayitiranya n’amarozi ndetse abandi ugasanga barayitiranya n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ni byiza gusobanukirwa iyi ndwara mu rwego rwo kwirinda no gukurikirana umwana waba ayigaragaje hakiri kare. Muri iyi nyandiko, twagukusanyirije ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku burwayi bwa Autisime n’uko wafasha uwaba ayifite.

Icyitonderwa: Iyi nyandiko ntabwo ari inama za muganga, igamije gutanga amakuru ashingiye ku nyandiko n’ubushakashatsi bwakozwe n’abandi. Ukeneye ubufasha bwihariye turagushishikariza ko wagana ibitaro cyangwa inzobere zibifitiye ubushobozi.

Autisime ni indwara bwoko ki?

Autisime ntabwo ari indwara umuntu arwara cyangwa ngo yandure nka malariya cyangwa izindi ndwara zivurwa n’ibinini ngo zikire. Ahubwo, ni imiterere y’ubwonko bw’umwana ku buryo aba yihariye. Ibi bituma uwo mwana abona cyangwa yumva ibintu, kandi akitwara mu buryo butandukanye n’abandi bana bose.

Ibimenyetso byayo

Inzobere n’imiryango yita ku buzima bagaragaza ko ibimenyetso bya autsime biba bitandukanye ku bantu, ariko hari ibikunze kugaragara. Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo nko:

  • Kugorwa no kumvikana n’uwo bavugana: Umwana utinda kuvuga, cyangwa agasubiramo amagambo amwe n’amwe aho gusubiza bishobora kuba ikimenyetso ko afite ubu burwayi bwa Autism.
  • Kudahuza amaso n’undi muntu (Eye contact): umwana ufite Autisime usanga agorwa no kureba mu maso umuntu umuvugisha cyangwa umuhamagara.
  • Imyitwarire yisubiramo: urugero nko kuzunguza amaboko, kuzenguruka, cyangwa gupanga ibikinisho ku murongo umwe ariko ntagire icyo abikoresha(ntabikinishe).
  • Kubangamirwa n’urusaku cyangwa urumuri rwinshi: Umwana ufite autisime arangwa no kutabasha kwihanganira urumuri n’urusaku rukabije. Ugasanga iyo bwumvise urusaku rw’imodoka, urw’ahantu hari abantu benshi, bimutera guhahamuka, kurira, cyangwa kuziba amatwi kubera kubabara.

Ibi bimenyetso si simusiga, bishobora kuba ari imyitwarire isanzwe cyangwa se indi ndwara iyo ariyo yose. Ni byiza cyane ko wajyana umwana wawe kwa muganga mu gihe ubonye umwana wawe agaragaza bimwe muri ibi bimenyetso. Nicyo cyonyine cyagufasha kwemeza neza niba umwana wawe afite Autisime.

Nta muti uyikiza, ariko hari ubufasha

Kugeza ubu ku isi nta muti cyangwa ibinini byari byaboneka ngo bivure iyi ndwara ya Autisime. Gusa, iyo umwana afashijwe hakiri kare, bimufasha cyane kwiga, agakura neza, n’ubuzima bwe bugahinduka bwiza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Ubwo bufasha butangwa n’abaganga b’inzobere binyuze mu nyigisho z’imvugo n’itumanaho zifasha mu buryo butandukanye. Urugero, umwana utavuga ashobora kwiga kwerekana icyo ashaka, cyangwa utinda kuvuga akamenya kuganira n’abandi.

Abana bafite Autisime bakeneye urukundo

Hari aho usanga abana bafite iki kibazo bakunze guhishwa mu nzu kubera isoni cyangwa kwangwa n’abaturanyi.

Abana bafite Autisime bakeneye kumvwa, gukundwa, no guhabwa agaciro ndetse n’amahirwe yo kwiga nk’abandi. Bagirira akamaro umuryango nk’abandi bafashijwe mu buryo bwiza.

Umusozo

Gukurira cyangwa kurera umwana ufite Autisime bishobora kugora umuryango, ariko si iherezo ry’ubuzima. Icyo aba bana bakeneye kurusha ibindi byose si umuti, ahubwo ni urukundo no guhabwa amahirwe mu buryo bushoboka bwose. Iyo bafashijwe bagaragaza ko bashobora kugira impano zitangaje kandi zihariye!

Haracyari imyumvire itari yo ivuga ko Autism ari amarozi cyangwa umuvumo. Nyamara twabonye ko ari imiterere y’imikorere y’ubwonko igira ingaruka ku mivugire n’imyitwarire. Guhindura iyi myumvire bizafasha abana bafite autism kwakirwa neza, gufashwa hakiri kare, no guhabwa uburenganzira bungana n’abandi mu muryango no muri sosiyete.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:AutismAutism Awarenessmental healthMenyarwandaUbumenyi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi nyandiko

Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6
Ubumenyi
Abami b'u Rwanda bakurikiranaga mu buryo bwihariye.
Abami b’u Rwanda: Uburyo bworoshye bwo kumenya uko bakurikirana
Inkuru
Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe?
Imbuga nkoranyambaga dukoresha zavutse zite?
Inkuru

You Might Also Like

Ubumenyi

Kompanyi utari uzi ko zitunze inganda z’imodoka zikomeye ku isi

By Menya
Ikirunga kiri kuruka
Ubumenyi

Sobanukirwa igitera ikirunga kuruka

By Menya
Ubumenyi

Inkomoko y’ijambo “Geto (ghetto)”

By Menya
Ubumenyi

Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2026 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya
Copyright © 2026 Menya.co.rw.