U Rwanda rufite amateka ateye amatsiko iyo ufasha umwanya ukayihuguraho, by’umwihariko ku birebana n’abami baruyoboye.
Urugero, amateka y’ubwami bw’u Rwanda agabanyijemo ibihembwe bitatu by’ingenzi. Ibyo bihembwe ni iby’Abami b’Ibimanuka, Abami b’Ibimishumi, ndetse n’Abami b’ibitekerezo.
Buri gihembwe cyagize uruhare rukomeye mu kwagura igihugu no gushimangira umuco wacyo. Kimwe mu bintu bigorana mu mateka y’u Rwanda harimo no kumenya urutonde rw’abami baruyoboye kuko rwategetswe n’abami barenga 30.
Usanga bigorana cyane kubatondeka no kumenya uko bagiye bakurikirana mu bihe bitandukanye. Iki kibazo cyo kutamenya neza urutonde rw’abami gituma benshi tudasobanukirwa amateka yacu.
Ese abami b’u Rwanda bakurikirana buzwi?
Nk’uko bizwi neza, iyo abami b’u Rwanda bimikwaga bafataga amazina y’ubwami nka Kigeli, Yuhi, n’andi.
Niba rero ujya ugorwa no gufata mu mutwe amazina y’abami, hari amayeri yo kumenya uko bakurikirana ugendeye ku mazina y’ubwami.
Amateka atubwira ko isimburana ry’abami b’u Rwanda ryari rifite uburyo bwihariye bahererekanyaga ingoma hagendewe ku mazina y’ubwami.
Dore uburyo wamenya uko abami bakurikiranaga
Nk’uko bigaragazwa n’igitabo “Inganji Karinga” cyanditswe na Musenyeri Alexis Kagame, ari naho kandi hagaragara ko uru rutonde rwabaye ndahinduka ku ngoma ya Mutara I Semugeshi.
Ibi byabaye mu nama Semugeshi yagiranye n’abiru ari na bwo amazina amwe yakuwe mu mazina y’ubwami. Ayo mazina ni Nsoro, Ruganzu, na Ndahiro. Aya mazina kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu bisekuruza kugeza ingoma ya cyami irangiye.
Amazina y’abami yakuranwaga ni Mutara, Cyilima, Kigeli, Mibambwe ndetse na Yuhi. Buri gisekuruza cyabaga gitondetse mu buryo bumwe n’icyakibanjirije.
Muri iri simburana, dusanga ko ubwami bwahererekanwaga mu bisekuruza bibiri by’ingenzi nk’uko bigaragara muri gishushano gikurikira turi bunasobanure munsi. Gusa harimo umwihariko umwe!

Igisekuruza cya mbere cyatangirwaga n’umwami witwa Mutara (Ubwo ni Mutara I Semugeshi nyine), uyu Mutara akabyara umwami witwaga Kigeli. Uwo Kigeli na we akabyara Mibambwe, hanyuma uyu Mibambwe na we akabyara umwami wasozaga igisekuruza witwaga Yuhi.
Aha ni aho kwitondera kuko hari umwihariko nk’uko nari nabivuze hejuru. Uwo mwihariko ni uko Yuhi wa mbere we yagombaga kubyara Cyilima, ari na we watangiraga ikindi gisekuruza gikurikiyeho.
Igisekuruza gikurikiye ubwo cyo cyatangirwaga nyine na Cyilima ni uko bigakomeza nk’ibisanzwe kuko yabyaraga Kigeli, nawe akabyara Mibambwe, Mibambwe akabya Yuhi nanone.
Undi Yuhi we ntabwo yabyaraga Cyilima nk’uwa mbere, ahubwo we yabyaraga Mutara, bityo agahita atangiza ikindi gisekuruza cya Mutara (Nk’uko bigaragara mu gishushanyo cyo hejuru).
Urugero rw’uko abami bakurikiranye
Reka dukoreshe urugero rw’uko uru rutonde rukora twifashishije igisekuruza cya Mutara I (Nsoro II) Semugeshi. Kuko Semugeshi ari we uru ruhererekane rwahereyeho ubwo yahise aba Mutara I.
- Mutara I (Nsoro II) Smugeshi yakurikiwe na Kigeli II Nyamuheshera
- Kigeli II Nyamuheshera akurikirwa na Mibambwe II Gisanura (Sekarongoro II)
- Mibambwe II Gisanura akurikirwa na Yuhi II Mazimpaka
- Yuhi II Mazimpaka akurikirwa na Cyilima II Rujugira
Ni aho igisekuruza cya mbere cy’abami cyakurikiranye. N’iyo urebye urutonde rw’abami bose rwose usanga ari uko bimeze kugera kuri Kigeli V Ndahindurwa.
Ngayo amayeri y’uko wamenya gukurikiranya abami b’u Rwanda ugendeye ku mazina y’ubwami.