Search
YouTube

Ibisubizo ku bibazo wibaza kuri YouTube channels zo mu Rwanda

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Kuri YouTube ushobora kuzahasanga ibntu byinshi bitandukanye (hafi ya byose) mu buryo bw’amashusho. Rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no ku isi hose (nyuma ya Facebook). Niba utari ubizi abantu bareba amasaha arenga Miliyari ya videwo buri munsi ku isi.

Izindi nkuru za Menya: Saint Valentin ni umunsi ufite amayobera menshi.

Niba ureba YouTube kenshi nawe ufite uruhare mu mibare navuze hejuru. Mu Rwanda naho ngenda mbona abantu barusha gusobanukirwa uko uru rubuga rukora ndetse n’uko barubyaza umusaruro.

Niba ukunda kureba ama channels yo mu Rwanda urabizi ko zigira akayabo k’abarezireba, natanga ingero nyinshi nka Isimbi TV, Afrimax TV, Dash Dash TV n’izindi nyinshi.

Ariko hari ibibazo byibazwa n’abantu benshi kuri YouTube Channels nyinshi zo mu Rwanda bigenda bigaragara nkaho ari rusange. Reka nsubize bimwe muri byo by’ibanze abantu bamwe na bamwe baba badasobanukiwe neza.

#5 YouTube ni igikorwa cyunguka mu Rwanda?

Kubera iki mu Rwanda abantu benshi bari gukora ama channels kuri YouTube, buriya ziriya channels zose tubona zirunguka? Zimwe zirunguka izindi zigahomba.

YouTube channel si igikorwa ushobora kubyuka ugahita utangiza ubaye ugamije kunguka. Iyo ufite umwihariko kandi wagirira abantu akamaro, icyo gikorwa cyakungukira. Birumvikana ko ugomba no kukimenyekanisha nk’izindi bizinesi zose.

Icyo nicyo gituma hari bamwe bashobora kunguka abandi ntibishoboke bitewe n’uburyo bagiye bategura channels zabo n’uko bagiye bazishakira abazireba.

Ubaye ugiye gukora ikintu kidakunzwe, cyakozwe n’abantu benshi cyangwa se kidakenewe n’umuntu n’umwe, birumvikana rwose ko ntacyo byakumarira. Icyo nakwizeza cyo ni uko YouTube ari igikorwa cyunguka cyane ku muntu wabikoze neza!

#4 Kubera iki “TV”, Comedy bikunda kugaragara ku mazina menshi yo kuri YouTube channels mu Rwanda?

Nta kidasanze kuri YouTube Channel ifite Ijambo TV, Comedy, Series n'andi menshi.
Nta kidasanze kuri YouTube Channel ifite Ijambo TV, Comedy, Series n’andi menshi

Ubona ko mu Rwanda abantu besnhi bagiye bitwa amazina ariko inyuma hakaba hasoza ijambo TV, comedy cyangwa series. Ni ukubera iki? Ijambo ni “Television” gusa nta kidasanzwe nta n’impamvu idasanzwe ririya jambo rishyirwaho, ziriya zose ni channels si televiziyo.

Ukora Channel niwe uyihitiramo izina ayita, ahobora kurikoresha kubera ubwoko bw’ibyo azajya akora cyangwa se akaba ari uko yabikunze. Rero nuzajya ubona ubona ijambo “TV” iruhande rw’izina kuri channel ntibikagutere kubyibazaho cyane.

Nanone ariko hari indi mpamvu. Aya ni amagambo ashobora gutuma abantu bamenya icyo iyo channel igamije batiriwe bajya gufungura amavidewo ngo babone kubimenya.

Indi nkuru: Uko wasaba icyangombwa ku Irembo bitagusabye gufungura konti.

#3 Kubera iki bagusaba ko ukora Subscribe?

Iyo ukoze subscribe uba ubaye umukiriya.

Ubundi subscribe hari ikintu kirimo kidasanzwe ku buryo umuntu iryo jambo arivuga inshuro zitabarika muri videwo imwe? Yego, kirimo. Iyo ukanze kuri subscribe ni nk’aho uba ubaye umukiriya uhoraho kuko uba wishyize ku rutonde rw’abantu bazajya bohererezwa ubutumwa igihe iyo channel yasohoye indi videwo.

Niba ujya ubona muri telephone yawe haza ubutumwa bukwereka ama videwo mashya yasohotse, ibyo biterwa n’uko wishyize ku rutonde rw’aba subscribers b’izo channels. Nta kindi baba bagushakaho usibye kuba umukiriya ugaruka.

Mu zindi nkuru ziri imbere nzakwereka icyo izi channels zimaza aba subscribers bazo kirenze kuri ibi mvuze hejuru.

#2 Kubera iki bagusaba ko ukora like?

Iyo ukanze kuri like ni ubufasha uba utanze kuri iyo videwo, uba uyihaye amahirwe yo kuza mu z’imbere igihe umuntu ashakisha muri YouTube cyangwa Google ibyerekeranye n’ibyo iyo channel ikora.

Rero niba ukunda channel runaka ukaba wumva ushaka kuyimenyekanisha, ntukirengagize gukanda kuri kariya gakumwe kareba hejuru. Akareba hasi ko ni mu bundi buryo (ni ukwerekana ko utishimiye iyo videwo bituma itagira amahirwe yo kuza mu z’imbere).

Kugira ngo ibi byose bigende gutya YouTube yifashisha ikitwa “Algorithm”.

Indi nkuru: Ibikoresho utari wagasobanukiwe akamaro kabyo.

#1 Kubera iki bagusaba igitekerezo cyawe?

Ibi bitekerezo nibyo abenshi tuzi nka “Comment”. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ibi bitekerezo bikenerwa kuri channel.

Icya mbere, uko abantu bagenda batanga ibitekerezo byabo ni nako channel irushaho kumenyekana kandi ikanaguka.

Icya kabiri, iyo mutanze ibitekerezo bishobora kuvamo ibindi bitekerezo channel yakifashisha ikuramo izindi videwo z’ubutaha.

Icya gatatu ni uko, abareba izi channels bashobora kunguraniraho ibitekerezo nko kuzindi mbuga nkoranyambaga zose.

Umusozo

Ubundi imbuga nkoranyambaga nyinshi, zijya kugira imikorere imeze kimwe zigatandukanira kubyo zikora ariko ibindi byose nta tandukaniro rinini riba rihari.

Rero niba wajyaga uyoberwa impamvu y’ibintu bimwe na bimwe ukora kuri YouTube nizere ko usobanukiwe neza imvano yabyo.

Dusangire ijambo. Hari ikibazo cyangwa igitekerezo wakitugezaho?

Ubaye ukunda gusoma Menya, wakiyongera kuri list y’abasomyi ukajya ubona inkuru zose bikoroheye.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content