Mu gihe isi irimo ibihugu binini cyane nka Canada, Uburusiya cyangwa Amerika, hariho n’ibihugu bito cyane by’amayobera bitewe n’ubuso bifite. N’ubwo bimwe muri ibi bihugu ari bito mu buso buto cyane, bifite n’ubuhangange ku ruhando mpuzamahanga kubera amateka yabyo, ubukungu bwabyo cyangwa umwihariko wa politiki yabyo.
Muri iyi nkuru turakugezaho urutonde rw’ibihugu 10 bito cyane ku isi, uhereye ku mwanya wa 10 ukamanuka kugera ku cya 1 ugendeye ku buso bwacyo mu birometero kare (km²), n’umubare w’abaturage.
Indi nkuru wasoma: Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi
10. Malta

Malta iherereye ku mugabane w’Uburayi ikagira ubuso bwa 316 km² ikaba ituwe n’abaturage bagera kuri 520,000. Malta ni igihugu cyo mu nyanja ya Mediterane kigizwe n’ibirwa bitatu. Gifite amateka akomeye, umuco wihariye n’ubukerarugendo bukomeye cyane ku rwego rw’akarere. N’ubwo ari gito, gituwe cyane ugereranyije n’ubuso gifite.
Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’umupira w’amaguru 10 byakira abantu benshi ku isi
9. Maldives

Maldives iherereye ku mugabane wa Aziya ikagira ubuso bwa 300 km² n’abaturage bagera hafi kuri 521,000. Iki gihugu cy’uturwa duto kirimo, gifite ubukungu bushingiye ku bukerarugendo. ariko gisa n’icyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane izamuka ry’inyanja.
Indi nkuru wasoma: Ibiraro 10 bya mbere birebire ku isi
8. Saint Kitts and Nevis

Saint Kitts and Nevis iri ku mugabane wa Amerika yo hagati (Caribbean) ikaba ifite ubuso bwa 261 km² n’abaturage bagera hafi kuri 48,000. Iki gihugu cy’ibirwa bibiri ni kimwe mu bifite abaturage bake cyane muri Amerika. Gifite amateka akomeye y’icyahoze ari ubukoloni bw’Abongereza, ndetse ni kimwe mu bihugu bya mbere byabonye ubwigenge muri Caribbean.
7. Marshall Islands

Marshall Islands iri ku mugabane wa Oceania ikaba ifite ubuso bwa 181 km² n’abaturage babarirwa mu 42,000. Marshall Islands igizwe n’ibirwa byinshi bikikijwe n’amazi y’inyanja ya Pasifika. Cyabaye ahantu h’igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi mu gihe cy’intambara y’ubutita, kandi kugeza ubu kiracyahura n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane imyuzure.
6. Liechtenstein

Iki gihugu kiri ku mugabane w’Uburayi. Liechtenstein ifite ubuso bwa 160 km² n’abaturage bagera hafi kuri 39,000. Ikintu gitangaje kandi ni uko Liechtenstein itagira ikibuga cy’indege, ihereye hagati ya y’Ubusuwisi na Otirishe. N’ubwo gituwe n’abantu bake, gifite ubukungu bukomeye cyane kubera serivisi z’imari, ubwishingizi n’inganda.
5. San Marino

San Marino nayo iri ku mugabane w’uburayi ikaba ifite ubuso bwa 61 km² n’abaturage babarirwa hafi 34,000. San Marino ni igihugu cya kera cyane, cyabayeho kuva mu kinyejana cya 4 (muri 301). Giherereye imbere mu butaliyani. Ikintu gitangaje ni uko San Marino igira abayobozi b’igihugu babiri bamara amezi 6 gusa ku buyobozi.
4. Tuvalu

Tuvalu yo iherereye ku mugabane wa Oceania ikagira ubuso bwa 26 km² n’abaturage babarirwa mu 11,000. Tuvalu ni kimwe mu bihugu biri mu kaga gakomeye bitewe n’izamuka ry’inyanja. Bivugwa ko mu mwaka wa 2100 hafi 90% by’iki gihugu bizaba byararengewe n’inyanja.
3. Nauru

Nauru nayo ni igihugu giherereye ku mugabane wa Oceania, ikaba iro ku buso bwa 21 km² ituwe n’abaturage 12,000. Iki gihugu nacyo gifite umwihariko w’uko nta murwa mukuru kigira.
2. Monaco

Monaco iri ku mugabane w’Uburayi gifite ubuso bwa 2.02 km² n’abaturage bagera kuri 39,000. Monaco ni kimwe mu bihugu bituwe cyane ku isi. Cyubatse ku nkombe za Mediterane, kizwiho kuba gituwe n’abaherwe.
1. Vatican City (Vatikani)

Vatican nayo iherereye ku mugabane w’Uburayi, iri ku buso bwa 0.49 km² n’abaturage 800 gusa. Iki ni cyo gihugu gito cyane ku isi mu buso n’umubare w’abaturage. Gituwe n’abakozi ba Vatikani barimo Papa, abasenyeri, abasirikare b’abasuisi n’abafasha mu mirimo ya Kiliziya Gatolika.
Umusozo
Ibihugu bito cyane ku isi bigaragaza ko ubunini si bwo bugaragaza imbaraga z’igihugu. Bimwe muri byo nka Vatican bifite ubuhangange n’ubwo ari bito. N’ubwo uru rutonde ruriho ibihugu by’impande z’isi yose ariko ibyinshi biri kuri uru rutonde biherereye ku mugabane wa Oceania n’uburayi.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba ukunze iyi nyandiko cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
