MenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Shakisha
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
- Kwamamaza -
Ad imageAd image
Ubumenyi

Nujya gukora urugendo rw’indege ujye uhora uzirikana ibi bintu 6

Menya
Last updated: June 14, 2026 8:44 am
Menya
ByMenya
Follow:
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Ndabyibuka neza nkora urugendo rwa mbere rw’indege, amashyushyu yari yose bitewe n’uko nabonaga ari ibintu bisirimutse cyane nkumva nanjye ndabyifuza.

Contents
  • Ibimenyetso n’ibyerekezo
  • Igikapu cyo mu ntoki kirimo iby’ibanze
  • Icyo kwifubika
  • Kuruhuka neza mbere y’umunsi w’urugendo
  • Umusego w’urugendo
  • Kwitwaza amafaranga ya ‘nta wamenya’
  • Umusozo

Ariko biranasirimutse byo, kuko burya kugenda mu ndege si ibya bose, ni bumwe mu buryo bw’ingendo budapfa gukoreshwa n’abantu benshi. Ikigereranyo cy’imibare cyerekana ko abagera kuri 80% by’abaturage b’isi batarakandagiza ikirenge cyabo mu ndege.

Icyo ntamenye kikanansigira isomo ni uko bitandukanye cyane no kwitegura urugendo rwa bisi (mbese bitandukanye n’uko ukora urugendo uva i Kigali ujya i Musanze).

Ubwo napakiye ibintu byanjye, icyakora nari mbizi ko nkeneye ibintu byinshi. Nabwo ni uko nari nziko ngiye ahantu nzatinda kandi nabonaga ari nacyo abantu bose bavuye ku kibuga cy’indege i Kanombe bahuriyeho.

Icyo ntamena ni uko hari impamvu abantu baba bambaye imyenda, bafite ibikapu, cyangwa se bafite ibikoresho runaka. Ndi mu nzira nibwo nagiye nsobanukirwa neza ibyo byose najyaga mbona.

Kugira ngo wirinde ingorane ushobora guhura nazo, muri iyi nyandiko turagaruka kuri bimwe mu bintu ugomba kuzirikana igihe cyose ugiye gukora urugendo rw’indege.

Ibimenyetso n’ibyerekezo

Ukinjira mu kibuga cy’indege mbere na mbere uzahite utangira gusoma ibimenyetso n’ibyerekezo kuko nibyo kigufasha aho ugiye hose.

Ibibuga by’indege biba ari binini kandi bifite amayira menshi. Ibibuga by’indege bigira ahantu hatandukanye indege zifata abagenzi (mu cyongereza byitwa terminal). Hari ibibuga by’indege biba ari binini ku buryo usanga harimo imodoka zitwara abantu ndetse na za modoka zigendera ku marayi (train).

Rero bisaba gusoma neza ibyerekezo bikwerekeza aho ugiye kuko wakisanga uri kuyobagurika mbere y’uko uhagera. Kuyobera mu kibuga cy’indege ni ibintu bisanzwe, ndetse Prof. Janet Bednarek agaragaza ko hari abantu baburira mu kibuga cy’indege bakamara iminsi cyangwa amezi barabuze uko bahava.

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 byambere binini ku isi

Aha niho ibyerekezo n’ibimenyetso bigutabara. Reka nkwereke bimwe mu byo ukwiye kwitaho cyane kurusha ibindi.

Niba utangiye urugendo cyangwa urugezemo hagati uri bufate indi ndege, ukinjira mu nyubako z’ikibuga uzahite ureba kuri televiziyo ikwegereye. Izi televiziyo ni ingirakamaro, zikwereka ibice ufatiramo indege, igihe zihagurukira, n’ibyerekezo ziganamo.

Ikindi kandi uzarebe ibimenyetso by’ibice n’inyubako bigize ikibuga cy’indege. Ibi bimenyetso biba bigizwe n’ibyapa biriho udushushanyo, inzira icyo imaze n’icyerekezo cyayo. Izi nyubako ziba kandi zirimo amarembo umuntu anyuramo ajya cyangwa ava mu ndege (gates) zikunze kuba zigizwe n’inyuguti zivanze n’imibare (urugero A5 cyangwa C10).

Niba usoje urugendo, kugira ngo utayoba nyine ugomba gukurikira ibyapa kugira ngo umenye inzira igusohora mu kibuga cy’indege. Dore ingero za bimwe muri ibyo byapa:

Televiziyo yerekana ingendo z’indege
Icyapa cyerekana aho abafata indege bagomba kunyura
Ibyapa byerekana ibyerekezo by’amarembo yo gufatiraho indege

Igikapu cyo mu ntoki kirimo iby’ibanze

Niba utabizi, akaga wahura nako mu rugendo uretse kuyoba harimo no kuba wabura imizigo yawe burundu cyangwa igatinda kukugeraho. Nk’uko bigaragazwa na SkyCop, imizigo y’abantu 6 mu bantu 1,000 itinda kubageraho cyangwa ikanazimira burundu.

Ugomba guhora witeguye ko waba umwe muri abo 6 kuko nta kintu na kimwe kiguha ubudahangarwa bw’uko utababonekamo. Niyo mpamvu ugomba guhora witeguye.

Ni byiza kwitwaza igikapu kirimo iby’ibanze ushobora gukoresha nk’umunsi umwe cyangwa ibiri. Mu by’ibabanze navuga ni ibyangombwa (passport, visa, n’ibindi byangombwa uzakenera mu rugendo rwawe), imyenda yo guhindura, uburoso n’umuti by’amenyo, amavuta, n’imiti.

By’umwihariko, ntuzatinyuke gushyira ibikoresho by’ibanze, iby’agaciro n’iby’ikoranabuhanga mu bikapu utari bujyane mu ntoki. Usibye no kuba byabura, bishobora no kwangirika kubera ukuntu imizigo y’indege itwarwa (nubona igikapu cyawe kikugezeho cyacitse ntibizagutungure, birasanzwe).

Ikindi mu gikapu cyawe uzashyiremo ikintu cyo kurangariraho nka telefone n’ikindi kitari icy’ikoranabuhanga nk’igitabo (byagufasha igihe telefone ishizemo umuriro). Kwicara mu ndege ntacyo ukora nicyo kintu cya nyuma nakifuriza uwo ariwe wese, birabangama cyane.

Icyo kwifubika

Nk’ubu turi mu mpeshyi, izuba riba rikomeye cyane (riba rimena imbwa agahanga nk’uko bavuga mu Kinyarwanda) ariko ntibizagushuke ngo wibagirwe icyo uzifubika ugeze mu ndege.

Mbisubiremo, ntuzibagirwe icyo kwifubika cyane cyane niba ugiye ku rugendo rurerure. Mu ndege harakonja ku buryo ushobora kuhahurikira ubaye udafite icyo kwifubika.

Indege ishobora kuguruka ku butumburuke bwa kilometero 15; ni kure cyane ku buryo haba hakonje bikabije. Rero nta cyizere cy’uko mu ndege haba hashyushye, uko yaba ingana kose.

Buretse ko ari na byiza ko mu ndege hakonja. Ni uburyo bwo kwirinda umwuma uterwa n’uko umwuka wo mu kirere uba wumutse, bityo ubukonje bubobeza indege.

Biranashoboka ko indege waba urimo yaba ishyushye kubera ifite ikoranabuhanga rigezweho. Ariko ntacyo bitwaye kugendana ikoti mu ntoki aho kwihengeka ku bantu mwicaranye ngo bagutize icyo wifubika.

Rero ni byiza ko witwaza icyo kwifubika n’ubwo waba uzi neza ko mu ndege bari buguhe icyo kwiyorosa (n’ubundi uzajyane ikintu cyo kwifubika).

Kuruhuka neza mbere y’umunsi w’urugendo

Numara gupakira ibintu byawe byose ni byiza ko usiga akanya gahagije ko kuruhuka, kuko urugendo rw’indege rurananiza.

Kwamamaza
Kwamamaza

N’ubwo ubona indege ingana cyangwa iruta n’inzu, uba ufite akanya karuta aka bisi ho gato; rero amahirwe yawe yo kuruhukira mu ndege agerwa ku mashyi.

Urugendo rwawe rwose uzarumara wicaye (icyakora nugenda muri business class ushobora kuryama). Ubwo nawe urabyumva ko uko urugendo ruba rurerure niko bikunaniza ubwo ari nako urambirwa.

Ikibi kurushaho ni uko uyu munaniro w’urugendo wihariye kuko uratinda (jet lag). Uyu munaniro uterwa no kunyura mu ngengabihe zitandukanye (time zones) bigatera umubiri gutakaza ubushobozi bwo kugenzura ingengabihe yawo. Uyu munaniro rero utandukanye n’indi minaniro nk’uw’akazi, ukwiye no ku witegura mu buryo bwihariye.

Si byiza na gato ko uca muri ibi bihe ufite ibitotsi cyangwa undi munaniro uwo ari wose. Byaba byiza ubaye wahaye umubiri wawe akanya ko kwitegura urugendo.

Umusego w’urugendo

Imisego ubona abantu bagendana ku kibuga cy’indege si amafiyeri, ni igikoresho cy’ingenzi mu ndege.

Nk’uko tumaze kubibona, umara amasaha yose y’urugendo rw’indege wicaye. Rero iyo uri bukore urugendo rurerure uba uri bukenere kugoheka (sinabyita gusinzira, umenya ari no kugangika ahubwo).

Umusego w’urugendo: Ifoto: Adobe Stock

Nk’uko nabivuze hejuru, rugendo rw’indege rurananiza ku buryo iyo ari urugendo rurerure ugera aho ukagwa gacuho ugakenera gusinzira, ubwo rero ni ugusinzirira aho wicaye.

Ibi bisaba ko uba ufite uburyo uhengeka umusaya kandi biravuna; aha niho uyu musego uba ingirakamaro.

Niyo mpamvu biba byiza iyo ufite uyu musego kuko ugufasha gusinzira utavunika ijosi. Iyo utawufite urahurika pe!

Kwitwaza amafaranga ya ‘nta wamenya’

Ikoranabuhanga ni ryiza ariko ntabwo ari iryo kwizerwa 100%, kuko ntumenya uko bigenze ngo rigutenguhe. Urugero, ubu turi kwandika iyi nyandiko Instagram na Facebook byavuyeho ntibiri gukora.

Nk’uko bigenze ku kigo nka Meta birashoboka cyane ko byagenda bityo ku cyuma cya ATM, ikoranabuhanga rya telefone yawe rikanga kandi ukeneye amafaranga. Wabigira ute?

Ni ingenzi cyane kwitwaza amafaranga mu ntoki, amwe ushobora kwifashisha mu bihe by’amahina kuko ‘nta wamenya’ ibyo uba uri busange aho ugiye.

Ni ngombwa kandi ko witwaza amafaranga akoreshwa cyane, nk’amadolari, amayero, cyangwa amapawundi; mbese ayo umuntu wese ahobora kwakira aho waba ugeze hose.

Ntuzafate amafaranga y’u Rwanda ngo uyajyane mu bindi bihugu kuko ushobora kuririmba urwo ubonye. Biranashoboka ko uyajyanye wayavunjisha, ariko ntabwo ari igitekerezo cyaba ari cyiza kuko ntiwamenya niba aho ugeze bayavunja.

Umusozo

Kuko urugendo rw’indege atari nk’urusanzwe umuntu akora ajya cyangwa ava mu Mujyi ajya Remera, bisaba kurwitegura neza.

Muri iyi nyandiko twabonye ibintu bitandatu ukwiye kuzirikana ugiye kujya ku rugendo rugusaba gufata indege. Ibi byose byakurinda ingorane za hato na hato umuntu ahurira nazo muri uru rugendo.

Wakoze gusoma iyi nyandiko. Hari ikindi kintu utekereza umuntu akwiye kwitaho cyane igihe yitegura urugendo rw’indege? Wagisangiza tukungurana ibitekerezo.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:indegeMenyarwandaUbumenyiUrugendo rw'indege
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abami b'u Rwanda bakurikiranaga mu buryo bwihariye. Abami b’u Rwanda: Uburyo bworoshye bwo kumenya uko bakurikirana
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi nyandiko

Abami b'u Rwanda bakurikiranaga mu buryo bwihariye.
Abami b’u Rwanda: Uburyo bworoshye bwo kumenya uko bakurikirana
Inkuru
Imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga menshi ni izihe?
Imbuga nkoranyambaga dukoresha zavutse zite?
Inkuru
Ubutayu bwa Sahara
Ubutayu bwa Sahara: Ibyo utajya wibaza kuri aka gace!
Ubumenyi

You Might Also Like

Ubumenyi

Impamvu avoka ari mbi ku nyoni

By Menya
Ubumenyi

Ubu butumwa ni ubw’abatekamutwe hagarika kubwohereza

By Menya
Ubumenyi
Ubumenyi

Ibintu byiyongera kubyo wari uzi ku Rwanda

By Menya
Intare isinziriye
Ubumenyi

Ubushobozi utari uzi ko inyamaswa zifite

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2026 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya
Copyright © 2026 Menya.co.rw.