Muri iki gihe abantu basigaye babaho bakora ibintu byinshi cyane ugasanga rero umuntu ntari hamwe cyangwa imyitwarire ye itandukanye n’isanzwe.
Hari ibintu njya mbona biba ku bantu benshi ariko ntibabitindeho gusa wicaye ukabitekerezaho neza nawe byagusetsa.
Ni ibintu udakunze gukora kenshi kandi wanabikora ntubimenye ko wabikoze. Rero hano ndabereka urutonde rw’ibintu bitangaje abantu bakunze gukora ariko bakabikora nta bushake babigizemo ndetse binatunguranye.
#1 Guhamagara amazina menshi mbere y’uko ujyera kuryo washakaga
Si ubwa mbere si n’ubwanyuma ushobora kuba ugiye guhamagara umuntu ukabanza guhamagara nk’andi abiri.
#2 Kujya ahantu wahagera ukibagirwa icyo wari ugiye kuzana
Cyagihe uva muri salon hari ikintu ugiye kuzana waba ukigerayo ukibagirwa ikintu wari ugiye kuzana ugasubirayo ngo urebe ko wagaruka wakibutse.
#3 Kuba ugiye kuvuga akantu undi muntu yagutanga kuvuga ukaba urakibagiwe
Hari igihe uba uri kuganira n’abantu ugiye gutanga igitekerezo cyangwa se hari ikintu ugiye kuvuga batinda ho gato cyangwa se umuntu akagutanga kuvuga ukaba urabyibagiwe.
#4 Gushaka telephone/ikaramu kandi uyifite mu ntoki
Ibi ni ibisanzwe ku bantu bose, ukajya gushakisha telephone uyifite mu ntoki. Igisekeje kurushaho ni uko iyo uyishakisha wirinda gukoresha akaboko kayifashe
#5 Gukura telephone mu mufuka ugiye kureba igihe bikarangira uyihugiyeho ukanibagirwa igihe
Ikindi kintu gisekeje ni ukuntu ufata telephone ugiye kureba isaha, ukavuga uti “reka ndebe ho akantu gato”, bikaza kurangira wibagiwe isaha ndetse wibagiwe n’impamvu wari ugiye kuyireba.
#6 Guherekeza umuntu muturanye mukamara mu nzira igihe kiruta icyo yagusuye
Hari igihe umuntu agusura isaha ikagera agataha ukamuherekeza mwagera imbere gato mugahagarara mukongera mukaganira ukabona igihe mumaze mu muhanda kiraruta icyo mwamaze mu rugo
#7 Gushushanya/kwandika ibintu bitabaho uri kuganira n’umuntu
Hari igihe abantu baganira umwe ari kwandika ukagira ngo ni ibintu ari kwandika wareba nyuma ugasanga yashushanyije cyangwa yanditse ibintu nawe atasobanura. Ibi biraba inshuro nyinshi iyo ufite agakaramu n’agakayi.
#8 Kwikiriza nta muntu usuhuje
Ku manywa wibereye mu rugo uri kureba nka televiziyo ukumva umuntu arasuhuje ukaba urikirije, wagera hanze ugasanga nta muntu uhari.
#9 Kugera muri bus irimo imyanya ukabura aho wicara
Hari igihe mwinjira muri bus ukamara nk’amasegonda uhitamo umwanya uri bwicaremo, rimwe na rimwe hari n’abimuka yari yicaye.
#10 Kubona ikintu ukumva si ubwa mbere ukibonye
Nubwo ntawubivuga ariko bibaho, umuntu akabona igikorwa akabona si ubwambere abibonye.
#11 Kumva inanga ugahita uririmbamo indi ndirimbo byenda gusa ariko bidahuye
Rwose ukumva inanga(Instrumental) y’indirimbo itangira ukayitiranya n’indi ndirimbo watangira kuririmba ukumva bihise bihinduka.