Ndahamya ntashidikanya ko umuntu ari kimwe mu biremwa bifite ubushobozi bwo kuyobora isi. Umuntu yakoze ibintu bitandukanye nka mudasobwa ndetse n’irindi koranabuhanga ritandukanye.
Ese nibyo koko ikiremwamuntu gifite ubushobozi bwose bushoboka? Cyangwa n’inyamaswa zifite ibindi zirusha umuntu?
Igisubizo ni kimwe, inyamaswa zifite ubushobozi karemano zifitemo zibufasha kubaho haba mu bwirinzi cyangwa se mu mibereho ya buri munsi.
Reka turebere hamwe ibintu ibindi biremwa birusha umuntu.
#1 Kuryama

Turabizi twese ko umubiri ukenera kuruhuka kugira ngo ukore neza. Niyo mpamvu buri joro ari nk’itegeko ko umuntu aryama kugira ngo abashe gutora agatege k’undi munsi ariko hari igihe umuntu muzima atarenza.
Iki gihe ntago ari ntarengwa ku nyamaswa zose, kuko igifwera(Snail) cyangwa se ikinyamunjonjorerwa gifite ubushobozi bwo gusinzira imyaka 3 nta gukanguka.
#2 Gusimbuka

Ushobora kubona umuntu asimbuka bikagutangaza ukabona bidasanzwe. Burya umuntu nta bushobozi afite bwo kuba yahangara inyamaswa zimwe na zimwe haba mu gusimbuka umurambararo(Long Jump) no kujya hejuru(High Jump).
Ingwe yo mu rubura(Snow Leopard) iboneka mu bice by’amajyepfo yo hagati mu bice bya aziya, ishobora gusimbuka kugeza kuri metero 15 z’umurambararo, agahigo gafitwe n’umuntu ni uwitwa Mike Powell wagejeje kuri metero 8.95.
Izindi Nkuru:
Ese umuntu abaho ate mu buzima bwe bwose? Imibare idasanzwe
Uko byagenda kose iyo uriho ugomba gukora, ushobora kudakora ibikorwa…
Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime
Burya mu ruganda rwa Cinema mpuzamahanga no mu mafilime atandukanya…
Inyamaswa 10 zihaka (gestation) igihe kirekire ku isi
Guhaka ni iki? Icyambere ni ijamo rikoreshwa kuinyamaswa imarana umwana…
#3 Kwiruka

Ntuzagerageze kwirukankana n’urutarangwe(Cheetah) na rimwe kuko igihe uzaba ufite cyo kuba uri imbere y’iki gisimba kibarirwa ku mitwe y’intoki. Cheetah nicyo gisimba kihuta cyane mu bigendera ku butaka.
Cheetah ishobora kwiruka kuva ku muvuduko ubarirwa hagati y’ibilometero 110-120 ku isaha, ariko mu guhaguruka ishobora kugeza ku muvuduko w’ibilometero 96 ku isaha mu gihe kitageze ku masegonda 3.
#4 Guterura n’ingufu

Abantu bagenda bagaragaza ubushobozi budasanzwe mu kwikorera no guterura, kugeza ubu umuntu witwa Lasha Talakhadze yabashije guterura ibiro bigera kuri 267.
Inzovu ni imwe mu nyamaswa zifite ubushobozi mu bijyanye no guterura kuko ishobora guterura ibiro birenga 317, ikoresheje umutonzi wayo.
#5 Kureba
Kimwe mu bice by’umuntu bikora cyane n’ijisho ribamo kubera ko ushobora kureba ibintu biri kure ariko hari aho ubushobozi bwa muntu burangirira ariko inyamaswa zo zirenza.
Kagoma(Eagle) ni inyoni ihiga ikaba ifite ubushobozi bwo kureba amabara neza kurusha uko abantu bayabona ndetse iyi nyoni ireba mu buryo bwa Ultraviolet(Uduce duto tw’urumuri umuntu atabasha kubonesha amaso).
Abantu usibye ubushobozi bw’imitekerereze(Intelligence) bifashisha bigatuma batandukana n’ibindi binyabuzima ariko ubundi ubushobozi bw’umubiri ugereranyije n’inyamaswa zitandukanye usanga buri hasi cyane.
Ese wumva umuntu abaye afite ubushobozi nk’ubw’izindi nyamaswa isi yaba imeze ite magingo aya? Dusangize igitekerezo kuri iyi nkuru!
Ubaye ukunda inkuru zacu, ushora kujya kuri liste y’abasomyi ba Menya ukajya ubona inkuru zikurikira bikoroheye: