Search
Indirimbo numvishe nabi

Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ndabizi ibi ni ibintu byabaye ku bantu benshi mu bwana bwabo ndetse n’ubu bikibabaho. Ni ibisanzwe kuba wakumva ikinyarwanda mu ndirimbo idafite n’aho ihuriye nacyo.

Ejo nari ndi kumva indirimbo Carolina ya Meddy asohoye mu minsi micye ishize, gusa nkiyumva bwa mbere hari ahantu numvaga Meddy aririmba ati “Don’t let me down, dore agacu” gusa ariko nkibaza ahantu ibyo bintu byaba bihuriye.

Imana ishimwe ko haje uburyo bwo gukora Lyrics nibwo nasomye nsanga ni icyongereza. Byanteye gusubiza amaso inyuma ngo ndebe indirimbo zifite amagambo ushobora kumvamo ikinyarwanda.

1. Nta munyonzi upfa

Mu ndirimbo “Happy Nation” y’itsinda Ace of Base hari igice baririmbamo ngo “Tell them we’ve gone too far” ariko uburyo babivuga numvaga bavuga ngo nta munyonzi kandi n’abandi bantu benshi twari duhuje kumva indirimbo.

Indirimbo Happy Nation ya Ace of Base – Ifoto: Google

2. Waramutse muze? Ye! urashaka umusupa? Oya.

Aya magambo wayasanga muri video y’indirimbo yitwa “Coffee Shop” y’umuhanzi Yung Joc na Gorilla Zoe niho havugwa gusa kugeza na n’ubu sindamenya ayo ariyo.

3. Baziko nzi imiziki myinshi, kandi nihimbiye

Mu ndirimbo y’umuhanzi Bob Marley wamamaye mu njyana ya Raggea n’itsinda The Wailers, iyi ndirimbo yitwa “One Love” ikaba yarasohotse mu 2001. Iyi ndirimbo numvaga aririmba ngo “Bazi ko nzi imiziki myinshi, kandi nihimbiye” kandi aririmba ngo “As it was in the beginning, so shall it be in the end”. Ariko ibi sinjye gusa kuko twese twumvaga ariko iki gice bakiririmba.

Bob Marley – Ifoto: Google

4. Nzakamena

Mu ndirimbo ya Madilu System “RTC Riva” sinigaye ko ntumva i lingala ariko hari ijambo ryo muri chorus numvaga ryo nararimenye neza ijambo “Nzakamena(Nanjye sinzi ako ariko)” ariko baririmba “Manja Camelot” aribyo naje guhinduramo gutyo.

Madilu System muri RTC Riva

Hari amagambo nawe ujya wibuka wavugaga se, ukumva biragusekeje se? Si wowe wenyine. Akenshi ibi byaterwaga no kutumva ururimi se cyangwa bitewe n’umuvuduko umuhanzi yaririmbyeho iryo jambo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content