Ndabizi ibi ni ibintu byabaye ku bantu benshi mu bwana bwabo ndetse n’ubu bikibabaho. Ni ibisanzwe kuba wakumva ikinyarwanda mu ndirimbo idafite n’aho ihuriye nacyo.
Ejo nari ndi kumva indirimbo Carolina ya Meddy asohoye mu minsi micye ishize, gusa nkiyumva bwa mbere hari ahantu numvaga Meddy aririmba ati “Don’t let me down, dore agacu” gusa ariko nkibaza ahantu ibyo bintu byaba bihuriye.
Imana ishimwe ko haje uburyo bwo gukora Lyrics nibwo nasomye nsanga ni icyongereza. Byanteye gusubiza amaso inyuma ngo ndebe indirimbo zifite amagambo ushobora kumvamo ikinyarwanda.
1. Nta munyonzi upfa
Mu ndirimbo “Happy Nation” y’itsinda Ace of Base hari igice baririmbamo ngo “Tell them we’ve gone too far” ariko uburyo babivuga numvaga bavuga ngo nta munyonzi kandi n’abandi bantu benshi twari duhuje kumva indirimbo.

2. Waramutse muze? Ye! urashaka umusupa? Oya.
Aya magambo wayasanga muri video y’indirimbo yitwa “Coffee Shop” y’umuhanzi Yung Joc na Gorilla Zoe niho havugwa gusa kugeza na n’ubu sindamenya ayo ariyo.
3. Baziko nzi imiziki myinshi, kandi nihimbiye
Mu ndirimbo y’umuhanzi Bob Marley wamamaye mu njyana ya Raggea n’itsinda The Wailers, iyi ndirimbo yitwa “One Love” ikaba yarasohotse mu 2001. Iyi ndirimbo numvaga aririmba ngo “Bazi ko nzi imiziki myinshi, kandi nihimbiye” kandi aririmba ngo “As it was in the beginning, so shall it be in the end”. Ariko ibi sinjye gusa kuko twese twumvaga ariko iki gice bakiririmba.

4. Nzakamena
Mu ndirimbo ya Madilu System “RTC Riva” sinigaye ko ntumva i lingala ariko hari ijambo ryo muri chorus numvaga ryo nararimenye neza ijambo “Nzakamena(Nanjye sinzi ako ariko)” ariko baririmba “Manja Camelot” aribyo naje guhinduramo gutyo.

Hari amagambo nawe ujya wibuka wavugaga se, ukumva biragusekeje se? Si wowe wenyine. Akenshi ibi byaterwaga no kutumva ururimi se cyangwa bitewe n’umuvuduko umuhanzi yaririmbyeho iryo jambo.
2 Responses
Nobody wanna see us together but don’t matter no, (cause i got you= niyumviraga “ni saa tatu”) Muri don’t matter ya Akon
Haha! Indimi zari zikitugoye muri biriya bihe.