Search

Filime zasohotse n’izizasohoka mu kwezi kwa 7, 2021 udakwiye gucikwa

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Coronavirus ntiri gutanga agahenge ndetse ubu tuvugana abenshi turi gukorera mu rugo, kandi ikisumbuyeho ni uko turi gutaha saa kumi n’ebyiri. Ayo masaha yose waba uri kuyakoramo iki utidagaduye ureba ka filime?

Mu mezi ya mbere ya 2021, twabagejejeho urutonde rwa serie 10 ushobora kureba kugira ngo wimare irungu ubu rero tugiye kujya tubazanira urutonde rwa filime za buri kwezi twinjiyemo.

Niba wari ukumbuye Jean Claude Van Damme, ukunda Dwayne Johnson (The Rock) cyangwa se hari indi filime ya Úrsula Corberó (Tokyo) ushaka kureba mu gihe utegereje ko La Casa de Papel isohoka uku kwezi niko kwawe.

Izindi nkuru zerekeye Filime:

> Ibintu utari uzi kuri Serie ya La Casa de Papel

> Lupin: iyi ni serie wareba niba ukunda La Casa de Papel!

> Icyo wamenya kuri Filime “A Quiet Place” igice cya 2.

Dore urutonde rwa filime zasohotse n’izigiye gusohoka muri uku kwezi kwa karindwi kwa 2021, uzajya ubona incamake ya filime n’italiki izasohokera:

1. The Tomorrow War

Filime ya The Tomorrow War
The Tomorrow War

Mu mwaka wa 2022, itsinda ry’abantu bo mu mwaka wa 2051 bazana ubutumwa bwo gutabara isi mu myaka 30 iri imbere, abaturage n’abasirikare bamwe bagomba kwitanga kugira ngo batabare ahazaza barwanya ibivajuru (Aliens) biba bizatera isi.

Abakinnyi: Chris Pratt, Yvonne Strahovski, J.K. Simmons, Betty Gilpin, Sam Richardson, Edwin Hodge, Jasmine Mathews, Ryan Kiera Armstrong, Keith Powers, Seychelle Gabriel.

Italiki: 02/07/2021.

2. Boss Baby: Family Business

Boss Baby Family Business

Katuni (Cartoon) ikurikira igice cya 2 cya filime ya Boss Baby yasohotse mu mwaka wa 2017, yakozwe na Dream Works aho Ted (Boss Baby) n’umuvandimwe we Tim bongera guhura bagategura undi mugambi.

Abakinnyi: Alec Baldwin, Lisa Kudrow, Jimmy Kimmel, James Marsden, Amy Sedaris, Eva Longoria, James McGrath.

Italiki: 02/07/2021.

3. The Forever Purge

The Forever Purge

Adela n’umugabo qwe Juan batuye muri Texas, aho Juan akora muri famu (Ranch) y’umuryango wa Tucker (Tucker Family). Nyuma y’uko Juan anejeje umukuru w’umuryango Caleb, umuwana wa Caleb, Dylan ntago abyishimira.

Umunsi ukurikira Purge, agatsiko k’abicanyi gatera Tucker Family harimo n’umugore wa Dylan na mushiki we aribwo hatangira ubugizi bwa nabi butarangira.

Abakinnyi: Ana de la Reguera, Tenoch Huerta, Josh Lucas, Cassidy Freeman, Leven Rambin, Alejandro Edda, Will Patton

Italiki: 02/07/2021.

4. Black Widow

Black Widow

Natasha Romanoff, uzwi nka Black Widow agomba kwigobotora abamuhiga kubera ibikorwa yakoze mbere y’uko ajya mu itsinda rya Avengers.

Abakinnyi: Scarlett Johansson, Florence Pugh, David Harbour, O.T. Fagbenle, William Hurt, Ray Winstone, Rachel Weisz.

Italiki: 09/07/2021.

5. Gunpowder Milkshake

Gunpowder Milkshake

Sam, umukobwa w’umwicanyi kabuhariwe mu gihe ari mu kazi ahura n’ikibazo, agomba guhitamo hagati yo kurinda umwana muto w’imyaka umunani cyangwa se gukorera agatsiko k’abicanyi kitwa The Firm.

Abakinnyi: Karen Gillian, Lena Headey, Michelle Yeoh, Angela Bassett, Carla Gugino, Paul Giamatti, Freya Allan, and Ralph Ineson

Italiki: 14/07/2021.

6. Space Jam: A New Legacy

Space Jam: A New Legacy

Lebron James mu gushaka uko arokora umuhungu we Dom nyuma yo gufatirwa mu isi ya AI (Artificial Intelligence Digital World), agomba gutegura ikipe ya Tune Squad izahangana n’ikipe ya AI yitwa Goop Squad kugira ngo basubira mu isi ya nyayo.

Abakinnyi: LeBron James, Don Cheadle, Khris Davis, Sonequa Martin-Green, Jeff Bergman, Eric Bauza, Zendaya

Iyi filime kandi izaba irimo abakinnyi ba NBA nka Kyrie Irving, Chris Paul, Draymond Green, Kyle Kuzma na Chiney Ogwumike (WNBA)

Italiki: 16/07/2021.

7. Die in A Gunfight

Die In A Gunfight

Nyuma y’imiryango 2 ishyamiranye, Rathcarts na Gibbons; Ben akundana na Mary, umukobwa w’umwanzi wa Papa wa Ben. Aribwo batangira urugamba rwo kurwana ku rukundo rwabo bombi.

Abakinnyi: Diego Boneta, Alexandra Daddario, Justin Chatwin, Travis Fimmel, Emmanuelle Chriqui, Wade Allain-Marcus, Billy Crudup, John Ralston, Michelle Nolden, Stuart Hughes, Nicola Correia-Damude, Renée Willett

Italiki: 16/07/2021.

8. Escape Room: Tournament of Champions

Escape Room: Tournament of Champions

Nyuma y’uko Zoey na Ben barokotse Escape Rooms za mbere bifuje ko uwazikoze yabiryozwa bakarengera abahaburiye ubuzima.

Mu gihe bajyaga gutangira icyo gikorwa bisanze bari kumwe n’abandi barokotse batangira urundi rugamba rwo kuyirokoka.

Abakinnyi: Taylor Russell, Logan Miller, Indya Moore, Holland Roden, Isabelle Fuhrman, Carlito Olivero, Thomas Cocquerel, James Frain

Italiki: 16/07/2021.

9. Snake Eyes (G.I. Joe)

Snake Eyes (G.I Joe)

Indwanyi izwi ku izina rya Snake Eyes, yinjizwa mu bwoko bw’abayapani bwitwa Ashikage nyuma yo gutabara umwe mu barikuriye ariko nyuma yo kumenya amateka ye batangira kumugerageza ari nako akomeza kugana mu nzira zimwinjiza muri G.I Joe.

Abakinnyi: Henry Golding, Andrew Koji, Úrsula Corberó, Samara Weaving, Iko Uwais, Haruka Abe, Takehiro Hira, Peter Mensah.

Italiki: 23/07/2021.

10. Old

Old

Iyi ivuga ku muryango ujya gutembera ku nkuka (Beach) ariko ukaza kuvumbura ko aho hantu bari hari kubatera gusaza vuba ku buryo ubuzima bwabo bwo se bumara umunsi umwe gusa.

Abakinnyi: Gael García Bernal, Vicky Krieps, Rufus Sewell, Ken Leung, Nikki Amuka-Bird, Abbey Lee, Aaron Pierre, Alex Wolff, Embeth Davidtz, Eliza Scanlen, Emun Elliott, Kathleen Chalfant, Thomasin McKenzie

Taliki: 23/07/2021.

11. Jungle Cruise

Jungle Cruise

Mu kinyejana cya 20, umukapiteni w’ubwato witwa Frank ajyana n’umunyamasiyansi (Scientist) w’Umwongereze na musaza gushakisha igiti cy’ubuzima (Tree of Life), byakekwaga ko gifite akamaro kanini mu buvuzi bugezweho.

Muri urwo rugendo, aba uko ari batatu bagomba kurengera ubuzima bwabo bahangana n’inyamaswa z’inkazi ndetse n’ibindi byago bitandukanye ari nako bahangana n’indi kipe y’abadage yashakaga kubatanga kubona icyo giti.

Abakinnyi: Dwayne Johnson, Emily Blunt, Édgar Ramírez, Jack Whitehall, Jesse Plemons, Paul Giamatti

Italiki: 30/07/2021.

12. The Last Mercenary

The Last Mercenary

Richard Brumère, uwahoze ari umusirikare w’ibanga w’Umufaransa uza guhindukamo umucancuro kabuhariwe (Mercenary), nyuma y’uko ubudahangarwa bw’imyaka 25 bwari bwarashyiriweho umwana we Archibald bukuweho.

Itsinda ry’abagizi ba nabi ritangira guhiga uyu mwana, kugira ngo Richard amutabare bimusaba kwitabaza ubufasha bw’inshuti za cyera ari nako ashaka uko yamenyesha Archibaldko ari se.

Abakinnyi: Jean-Claude Van Damme, Alban Ivanov, Samir Decazza, Assa Sylla, Eric Judor, Miou-Miou, Patrick Timsit, Valérie Kaprisky, Michel Crémadès, Djimo, Aleksey Gorbunov, Rocco Narva

Italiki: 30/07/2021.

Dore ngizo filime zigutegereje muri uku kwezi turimo kwa karindwi, kandi zose iyo urebye ubona ko zifite gahunda ikomeye, rero ntuzacikwe n’izi filime.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content