Intangiriro
Waba warigeze wibaza ku nzuzi nini zinyura mu bihugu bitandukanye kuri iyi si? Iyi migezi igize imiterere nyaburanga kandi ifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye.
Ushobora kandi kwibaza uti se iyi migezi isumbana ite? Reka turebere hamwe imigezi 10 ya mbere miremire ku isi.
Turagushimiye kubana Menya muri iyi nyandiko.
1. Umugezi wa Nile (6,650 km):
Umugezi wa Nile ufite ikamba ry’umugezi muremure ku isi, uruhukira mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afurika aho wisuka mu nyanja ya Mediterane.
Ipima kilometero 6,650. Nile inyura mu bihugu cumi na kimwe, harimo Misiri, Sudani, na Kenya, kandi igira uruhare runini mu mibereho y’akarere ndetse n’imibereho rusange y’ibindi binyabuzima.
2. Umugezi wa Amazon (6,400 km):
Amerika yepfo ifite uruzi rwa kabiri rurerure, rukomeye rufite uduhigo ari rwo Amazon. Ipima kilometero 6,400, inyura mu bihugu nka Burezili, Peru, na Kolombiya.
Uyu mugezi kandi ufatiye runini ishyamba rya Amazon unyuramo ndetse unafatiye runini ibindi binyabuzima bifite ubuturo muri uyu mugezi.
3. Umugezi wa Yangtze (6,300 km):
Ubushinwa nibwo bufite umugezi uza ku mwanya wa gatatu mu burebure ku isi arirwo Yangtze. Uyu mugezi ufite uburebure bwa kirometero 6,300.
Uyu mugezi unyura rwagati mu gihugu, ukora ku mijyi minini nka Shanghai na Chongqing. Yangtze yagize uruhare runini mu buzima n’imibereho y’abashinwa mu myaka ibihumbi ishize.
4. Umugezi wa Mississippi-Missouri (6,275 km):
Muri Amerika y’Amajyaruguru nayo ihagarariwe n’umugezi wa Mississippi-Missouri (cyangwa se Mississippi) iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari nayo iza ku mwanya wa kane.
Mississippi ifite uburebure bwa kilometero 6,275. Mississippi nayo yagize uruhare runini mu iterambere mu turere tuyikikije yifashishwa nk’inzira yo gutwara abantu n’ubucuruzi.
5. Umugezi wa Yenisei-Angara (5,539 km)
Muri Siberiya mu gihugu cy’Uburusiya niho hari uruzi rurerure rwa gatanu, ni uruhererekane rw’imigezi yitwa Yenisei-Angara-Selenga-Ider.
Ifite uburebure bwa kilometero 5,539, inyura mu Burusiya, igira uruhare runini ku buzima bw’abatuye muri Siberiya. Ikindi kandi ni uko uru ruzi rufite impuzandengo y’ubujyakuzimu bwa metero 14.
6. Umugezi wa Yellow River (5,464 km):
Yellow River ni uruzi rwa kabiri rurerure mu Bushinwa, nyuma ya Yangtze; uyu mugezi nawe wagize uruhare runini mu mibereho y’Abashinwa kuva cyera ndetse n’ubu.
Uburebure bw’uyu mugezi bubarirwa muri kilometero 5,464. Uyu ni umugezi wa gatandatu muremire ku isi. Uyu mugezi unyura mu misozi ya Bayan Har, ukiroha mu nyanja ya Bohai.
7. Umugezi wa Ob-Irtysh (5,410 km)
Ob-Irtysh ni rumwe mu nzuzi nini zibarizwa mu Burusiya. Ni mu burengerazuba bwa Siberiya, hamwe n’umugezi Irtysh ikora umugezi muremure wa karindwi ku isi, ku bilometero 5,410.
Ob ifite inkomoko mu misozi ya Altai. Ifite inkomoko imwe n’umugezi wa Yenisei twavuze hejuru.
8. Umugezi wa Parana-Paraguay (4,880 km):
Umugezi wa Parana uherereye muri Amerika y’amajyepfo yo hagati, unyura mu bihugu bya Burezili, Paraguay, na Arijantine ikabarirwa mu bilometero 4,880.
Mu nzuzi zo muri Amerika y’epfo, ni iya kabiri mu burebure gusa iza inyuma y’umugezi wa Amazon (twabonye hejuru). Uru ruzi ruhuzwa n’imigezi ya Paraguay na Uruguay ubundi ikiroha mu nyanja ya Atalantika.
9. Umugezi wa Congo (4,700 km):
Umugezi wa Congo, ni uruzi rwa kabiri rurerure muri Afurika, ruza inyuma y’umugezi wa Nile nawo twawuvuzeho. Congo ikaba ifite uburebure bwa kilometero 4,700, ukaba ariwo mugezi muremure wa cyenda ku isi
Umugezi wa Congo ni uhurirane rw’imugezi ya Congo, Lualaba, Luvua, Luapula na Chambeshi. Congo kandi iri mu nzuzi zifite ubujyakuzimu burebure bugera kuri metero 220.
10. Umugezi wa Amur (4,444 km)
Ku mwanya wa cumi tuhabona Umugezi wa Amur cyangwa Heilong ni uruzi ruherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Aziya, rukaba rukoze umupaka (imbago) karemano y’Uburusiya n’Uburasirazuba bw’Ubushinwa,
Amur ifite uburebure bwa kilometero 4.444, ubu burebure butuma uyu mugezi uba umugezi wa cumi muremure ku isi.
Umusozo
Kuva cyera, izi nzuzi zifatiye runini isi kandi zibumbatiye imiterere nyaburanga n’urusobe rw’ibinyabuzima, zigira kandi n’uruhare runini mu iterambere ry’ikiremwamuntu.
N’ubwo bisa n’aho imigabane yose ihagarariwe muri uru rutonde, kuri uru rutonde nta migeze ikomoka mu burayi na Oseyaniya irimo.