Nk’uko mpora mbivuga kenshi, isi ni umubumbe ugira ibyawo ariko by’umwihariko ibihugu bijyenda bikora udushya tudasanzwe dutandukanye.
Hari imijyi itandukanye ku isi iba igiye ifite umwihariko ku buryo byakugora kuwubona ahandi hantu ku isi. Ari nayo tugiye kureba none aha muri iyi nyandiko.
Dore imijyi 10 itandukanye ku isi ifite imyihariko utapfa kubona mu bindi bihugu.
#5 Singapore – Singapore
Muri Singapore ni kimwe mu bihugu uzasanga hamwe mu hantu uzasanga udushya n’amategeko adasanzwe nyuma yo kubona mu nanone agashya kadasanzwe mu nyandiko zaherutse — Yisome hano
Muri Singapore ntibyemewe gushyira telephone yawe kuri WiFi y’undi muntu igihe ifunguye, ntubyite ibyoroshye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’iki gihugu.
Indi nkuru wasoma: Menya inkweto 5 zitajya ziva kuri poze (zihora zigezweho)
Igihe uhamwe n’iki cyaha ushobora guhanishwa ihazabu y’amadolari ibihumbi icumi ($10,000), igifungo cy’imyaka 3 cyangwa byombi.
#4 Paris – Ubufaransa
Ujyiye kuvuga imijyi ikaze ku isi ntihazemo Paris haba hari ikibazo, kandi ni umujyi munini, ibi binasobanuye ko hari urujya n’uruza rwinshi rw’ibinyabiziga.
Rero ikintu gitangaje cyane kuri Paris ni uko mu bimenyetso bimenyerewe mu muhandi mu bindi bice cya “STOP” kitagaragara muri uyu mujyi ahantu na hamwe. Icyanyuma cyavanywe mu muhandi mu 2013.
Indi nkuru wasoma: Menya udushya dutangaje ku bantu utigeze wumva ahandi
#3 Seattle – Amerika (USA)
America burya nayo ntitandukana cyane n’udushya cyane ko ari igihugu gituwe n’abantu benshi, kuko ubu gituwe n’abaturage barenga miliyoni magana atatu (300,000,000+).
Umujyi wa Seattle ukaba ufite agashya ko kuba ufite imbwa ziruta abana baba muri uwo mujyi. Ubwo nimvuga abana ni abatarageza imyaka 18, ni ukuvuga ngo byakugora kubona umwana kuruta kubona imbwa muri uyu mujyi.
Indi nkuru wasoma: Udushya duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe
#2 Mexico – Mexico
Mu gihugu cya Mexico muri America y’epfo navuga ko ari umwe mu mijyi iri mu byago byinshi cyane uko imyaka ishira.
Uyu mujyi wubatse ku kiyaga cya Texcoco (Lago de Texcoco), ariko buri mwaka utebera (sink) munsi y’ubutaka nibura metero imwe.
Indi nkuru wasoma: Kompanyi zitunze inganda z’imodoka
#1 Barcelona – Esupanye
Nawe uri mu bantu babona ko burya kubaka inzu ndende bitinda, kuko nk’uko Wikipedia ibivuga KCT (Kigali City Tower) yatwaye imyaka ijyera kuri 5 kugira ngo yuzure. Ariko ugereranyije n’iyi nyubako yo mugihugu cya esupanye (Spain) ibi ni nk’agatonyanga mu nyanja.
Bazilika yo mu mujyi wa Barcelona yitwa Sagrada Familia yatangiye kubakwa mu kinyejana cya cumi n’icyenda (19) mu mwaka wa 1882, n’ubu iracyubakwa kuko ibikorwa byo kuyisoza biteganyijwe mu mwaka wa 2026 ubwo ikazaba imaze imyaka ijana na mirongo ine n’ine yubakwa (144).
Hari imijyi wowe se wumva ntavuze kandi ifite udushya twihariye? Ni iyihe? Andika muri comments!
Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kujya ubona inyandiko z’uru rubuga zigisohoka kandi vuba. Ifashishe form (ifishi) iri munsi!
2 Responses
Hahhhhh!! Iyi bazilika yo irandangije kbsa! Ubwo niba hari umufundi wa mbere wayigiyeho atangiye kuyubaka ubu si umwuzukuruza we uri gusoza!
Wabimenye rwose, kuko uwayishushanyirije igishushanyo mbonera yapfuye mu 1926. Hahahah!