Search

Ibintu 5 tudakunda kandi bikunze kutubaho kenshi mu ruhame

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Mu rujya n’uruza rw’abantu haba hari kuba ibikorwa bitandukanye; abantu bahihibikana ngo bashakishe imibereho n’uko batunga imiryango yabo, ariko n’ingendo za hato na hato ziba ziri kuba.

Indi nkuru: Amazina asekeje cyane

Gusa hari ibintu bikubaho ukumva birakubabaje ariko burya iyo ubitekereje witonze usanga bisekeje mo ukuntu kubera uburyo nta hantu umuntu yabicikira cyangwa se ari ibya bose ndetse n’uburyo biba byabayemo.

Reka turebe ibintu bisekeje tudakunda ariko n’ubundi byanga bikatubaho mu ruhame, ntanukuntu wapfa kubyirinda, ujya kubona ukabona birabaye.

#5 Guhindukira umuntu asifuye

N’ubwo mbyanga nkanishyiramo ko ntazabyongera ariko burya byananiye abantu bose. Ntakindi mvuga ni iriya “tsiiii” yo mu ruhame.

Indi nkuru: Gusaba icyangombwa ku Irembo ku buntu

Iyo umuntu asifuye ahantu hari abantu benshi amahirwe menshi cyane ni uko uzahindukira (n’abandi benshi) ukeka ko ari wowe baba basifuye, ariko inshuro nyinshi ntago aba ari wowe. Ndabeshya?

#4 Njyende cyangwa mbireke

Iyo uri kumwe n’umuntu mu nzira muri kujyenda muganira agahura n’umuntu baziranye ariko wowe atakuzi. Urabyumva nawe ko ubura icyo ukora hagati yo kujyenda no kuhaguma.

Iyo ushatse kujyenda ubona ari bubifate nko kwirengagiza ariko nanone kuhaguma ukabona ushobora kwica ikiganiro cy’abo bombi, ako kanya gacamo uri kwibaza icyo gukora n’uburyo uba witwara nicyo kiba gisekeje.

Indi nkuru: Ibintu utari uzi ku bwoko bw’amaraso

Muri macye ubura icyo ukurikizaho ukajijinganya niba ujyenda cyangwa ujya mu kiganiro. Ndabizi neza nabyo ntago ubikunda (nta muntu ubikunda) kuko akenshi no kumusuhuza biba bigoye.

#3 Gutanga ikiganza ntibagisubize

Nkivuga ku byo kumirwa kubera guhura n’umuntu mutaziranye kandi muri kumwe n’umuntu mwese muzi. Ikintu kimbabaza cyane ni igihe ntanze ikiganza nkabona ikiganiro cyakomeje (bakakirengagize).

Indi nkuru wasoma: Ibintu ukwiye kwibaza kuri filime utajyaga wibaza

Iyo bibaye uramanjirirwa ukagisubizayo bucece, ukanashaka uburyo wahisha ibimenyetso ariko abantu benshi bidutera isoni.

#2 Kubura uko munyuranaho

Uri kwihuta bikaze uca ibiti n’amabuye, ukaba uhuye n’umuntu munzira mukabura aho munyura; ujya hepfo agusangayo, ujya ruguru agusangayo, kugeza muhagaze mwese.

Indi nkuru: Ibihe byaranze ubuto bwawe nanjye

Ndahamya ntashidikanya ko biriya bintu bitakunezeza na gato kandi nanjye ni uko. N’ubu nkibaza impamvu ibitera n’ukuntu inzira iba ari nini bihagije.

#1 Ibuye mu nkweto

Ibi bihe byo nta kabuza ho biba bigoye cyane kuko iyo uri kujyenda ibuye rikajya mu nkweto ni rumwe mu ngendo ndende ziba ku muntu.

Iyo uri kujyenda witonze ibuye rikajya imbere mu nkweto uba utangiye inzira y’umusaraba kuko ntibyapfa kugukundira kubyihanganira rwose, uba ugomba guhagarara ukarivanamo.

Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bwihishe inyuma y’birango by’amasosiyete akomeye ku isi

Reka dusangire ijambo! Wowe ni ibiki ubona bikubangamira mu byo navuze hejuru? Andika igitekerezo cyawe muri comments. Murakoze!

Niba ukunda inyandiko za Menya iyandikishe aho munsi:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content