Search

Menya Applications 10 wakabaye ufite muri telefone yawe

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Harakaza neza iterambere n’ikoranabuhanga byahinduye ubuzima bwa benshi bigahindura n’uburyo ibintu bikorwamo, gusa akenshi ni ukoroshya ubuzima.

Byisumbuyeho kuva haza telefone zigezweho zizwi ku izina rya “Smartphones” ni akarusho kuko hari ibintu byinshi byiza ziba zifite usanga byakenerwa cyane mu buzima busanzwe.

Aho wakura ubundi bumenyi: Ifashe na Menya

Muri bwa buryo Menya igomba kugufasha, hano hari applications 10 twumva zagufasha koroshya akazi kawe ari nayo mpamvu twumva byaba byiza ubaye uzifite muri telephone yawe.

Icyiza cy’izi zose ni uko wazibona aho ariho hose, haba muri Android cyangwa iPhone rero ntugire ikibazo cya telephone. Icyakora zisaba umwanya, zimwe na zimwe zigasaba na interineti.

#10 Shazam

Shazam ni application ikoranye ubuhanga mpimbano (Artificial Intelligence), iyi igufasha kumenya izina ry’indirimbo cyangwa se filime wumvishe hafi aho.

Ni ukuvuga ngo ikurinda kwa kujyenda ubaza abantu bose amazina y’indirimbo wumvishe, mbese yoroshya ubuzima.

Android: Shazam

iPhone: Shazam

#9 Audiomack

Ni application yoroheje ariko burya ikora akazi gakomeye cyane ku bantu bakunda imiziki, igufasha gutunga imiziki yose ushaka muri telephone.

Ikiza cya Audiomack ni uko iyo umanuye (download) indirimbo itajya iza ahabonetse hose, ahubwo uzibona muri iyo application bitagusabye igihe ujya kuzishakisha, kandi ubonaho indirimbo amamiliyoni n’amamiliyoni.

iPhone: Audiomack

Android: Audiomack

#8 Gmail

Niba udafite Email urabura iki ngo uyigire? Gusa nizeye ko uyifite. Gmail rero yo igufasha gukoresha email yawe ku buryo bworoshye utifashishije browser.

Indi nkuru: Gukura igice cy’inyuma (background) mu ifoto

Navuga ko iyi ari imwe muri applications zoroha kuzikoresha kubera ko iyo uzi kwinjira muri email kuri browser na application ni kimwe.

iPhone: Gmail

Android: Gmail

#7 Tap&Go

Niba utuye mu gihugu cy’u Rwanda amahirwe menshi ni uko ufite ikarita y’urugendo ya Tap&Go, iyi karita utayifite ntiwabona uko ujyenda mu modoka rusange (public transport).

Iyi application igufasha kureba no gushyira amafaranga ku ikarita yawe utiriwe uva ku murongo cyangwa ujyendajyenda ushakisha umwe mu bantu bashyira amafaranga ku ikarita.

iPhone: Tap&Go

Android: Tap&Go

#6 Zoom/Webex

Muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, wasangaga ibigo n’abakoresha batagikorera mu biro byabo ahubwo bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo inama zibe.

Rero kubera ko imashini atari igikoresho gitwarika byoroshye; iyo ufite Webex na Zoom wakitabira inama mu buryo bw’iyakure (online).

iPhone: Zoom | Webex

Android: Zoom | Webex

#5 Google Drive

Nakubwira ko iyi application ari imwe muzo ucyeneye cyane, niba udashaka ko telefone yawe ijyaho ibintu byinshi kandi ukibikeneye.

Drive icyo igufasha ni ukubika amadosiye n’amafoto byawe kuri Google ku buntu kandi bitakugoye. Ikindi kiyongeraho ni uko byizewe nta kuvuga ngo uzayabura! Igihe cyose ugifite email yawe (Gmail).

iPhone: Google Drive

Android: Google Drive

#4 WordWeb

Ubyizere rwose, iyi ni imwe mu nkusanyamagambo (Dictionary) wabona zizewe kuri interineti. Niba uhuye n’ijambo udasobanukiwe nta interineti ufite irabigufasha.

Iyi WordWeb irimo amagambo arenga ibihumbi ijana na mirongitandatu (160,000) n’ubusobanuro bwayo. Byumvikana ko ari ingirakamaro.

iPhone: WordWeb

Android: WordWeb

#3 Adobe Scan

Kimwe mu bintu bigora abantu benshi muri iyi minsi ni ukubona amadosiye ari sofuti (Soft). Bisaba ngo ufate urujyendo ujye aho babigukorera banaguciye amafaranga.

Indi nkuru: Guhindura PDF muri Word

Kuki ubundi utabyikorera? Nta mpamvu, kubera ko Adobe Scan icyo ikora ni ugufata amadosiye yawe ari hadi (hard copy) ikayahindura sofuti (soft copy) mu buryo bworoshye cyane.

iPhone: Adobe Scan

Android: Adobe Scan

#2 MyMTN na MTN MoMo

Izi ni applications ebyiri (2) ariko ntakabuza rwose kuzitunga ni ingirakamaro niba udakunda uburyo busanzwe bwo gukoresha MTN.

Mu busanzwe twifashisha kode (*182#, *131#,… ndetse n’izindi) ariko MyMTN na MTN MoMo zo siko zikora ahubwo bakwereka amakuru yose yerekeranye na Simu kadi (SIM Card) yawe mu buryo bworoshye, byaba amafaranga yo guhamagara, aya MoMo n’ibindi byinshi.

iPhone: MyMTN | MTN MoMo

Android: MyMTN | MTN MoMo

#1 Google Docs

Hanyuma indi application ukeneye ni Google Docs, iyingiyi igereranywa cyane na Microsoft Office kubera ko bikora imirimo isa. Nayo igufasha kuba wakora akazi kose kajyanye no kwandika kuri telefone yawe.

Iyo ufite interineti urayifashisha ukandika dosiye ushaka ukaba wanabasha kuyikoresha utagombye gukenera interineti, ikaba yakira n’amadosiye ari mu bwoko bwa Excel, Word na PowerPoint.

iPhone: Google Docs

Android: Google Docs

Umusozo

Ntatinze, urabona ko izi applications zose uko ari icumi (10) buri yose ifite icyo yagufasha mu buzima bwa buri munsi; mu kazi, mu myidagaduro ndetse n’ahandi hatandukanye.

Rero nakugira inama yo gutunga izi applications muri telefone yawe kuko ari ingenzi kandi ziboneka kuri App Store (iPhone) na PlayStore (Android).

Ni izihe applications se wowe ubona zibura muri iyi nyandiko kandi ari ingenzi cyane ku bantu bose bafite telefone zigezweho? Duhe igitekerezo cyawe muri comments, urakoze!

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kwiyongera kuri lisiti y’abasomyi b’iyi site mu ugashyira email yawe munsi y’aha.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content