Search

Ninde ufite abaturage benshi mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC)?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba umaze igihe kitari gito. washinzwe mu mwaka wa 2000, ni ukuvuga ngo ubu wujuje imyaka 20 ubayeho.

Uyu muryango watangiye ugizwe n’ibihugu 3 aribyo Tanzania, Kenya na Uganda. Nyuma y’imyaka 7 hiyongereyeho ibihugu 2, u Rwanda n’uburundi byose hamwe biba ibihugu 5.

Nyuma yo gutandukana kwa Sudan ikavamo amajyaruguru n’amajyepfo, Sudan y’amajyepfo nayo yahise yinjira muri uyu muryango byose biba ibihugu 6, ari nabyo biwugize kugeza ubu.

Ninde ufite abaturage benshi?

Ese ntujya wibaza uti muri ibi bihugu ninde ufite abaturage benshi? Cyangwa se ninde ufite abaturage bacye? Iki ni ikibazo gisanzwe umuntu wese yakibaza.

Indi nkuru: Ubumenyi ku Rwanda

Reka turebe urutonde rw’uko ibihugu bigize uyu muryango bikurikirana tugendeye ku ngano (ubwinshi) y’abaturage babyo.

#6 Sudani y’amajyepfo

Iki gihugu n’ubwo kiruta ibihugu byinshi byo muri uyu muryango mu buso (Area) ariko burya ntago gifite umubare mwinshi w’abaturage.

Indi nyandiko: Ubumenyi wakabaye ufite ubungubu

Sudani y’amajyepfo ifite abaturage basaga miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bitatu (11,193,000+). Ni nacyo gihugu gifite abaturage bacye muri uyu muryango.

#5 Burundi

U Burundi buhana imbibi n’u Rwanda, Tanzania na DRC nabwo bukurikira Sudani y’amajyepfo mu bihugu bifite abaturage bacye mu burasirazuba bwa Afurika.

Iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo icyenda (11,890,000+).

#4 Rwanda

U Rwanda ari nacyo gihugu gito muri East Africa ruza ku myanya wa 4 mu baturage benshi mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Indi nkuru: Umubu impamvu ukunda kuduhira ku matwi

Rukaba rufite abaturage barenga miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi magana cyenda (12,900,000+).

#3 Uganda

Uganda nacyo iza ku myanya wa 3 nk’igihugu gifite abaturage benshi muri uyu muryango ugereranyije n’u Rwanda, Burundi na Sudani y’epfo.

Ifite umubare w’abaturage basaga miliyoni mirongo ine n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi (46,700,000+).

#2 Kenya

Kenya nayo ifite umubare w’abaturage batari bacye kuko ari igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bihugu byose hamwe uko ari bitandatu.

Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni mirongo itanu n’enye n’ibihumbi magana atandatu (54,600,000+)

#1 Tanzania

Tanzania iza ku myanya wa mbere, nicyo gihugu cyiyoboye ibindi bihugu mu kugira abaturage benshi muri Afurika y’iburasirazuba.

Ifite abaturage basaga miliyoni mirongo itandatu n’ibihumbi magana cyenda na mirongo icyenda (60,990,000+).

Isoko z’imibare twavuze hejuru:

Iyi mibare iri hejuru yose ni iyo mu bihumbi 2021 yaturutse ku ma websites akora ibarurishamibare ry’ako kanya (live statistics), hashobora kubamo impinduka ariko zitari kure cyane y’imibare irimo aho.

Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi, wakandika mu gice cyahariwe ibitekerezo (comments section) munsi y’iyi nyandiko tugasangira ijambo.

Niba ukunda inyandiko za Menya iyongere ku rutonde rw’abayirikirana ujye ubona inyandiko zisohotse bikoroheye

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content