MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ninde ufite abaturage benshi mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC)?

Menya
Last updated: March 19, 2021 7:34 am
Menya
Share
SHARE

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba umaze igihe kitari gito. washinzwe mu mwaka wa 2000, ni ukuvuga ngo ubu wujuje imyaka 20 ubayeho.

Contents
  • Ninde ufite abaturage benshi?
  • #6 Sudani y’amajyepfo
  • #5 Burundi
  • #4 Rwanda
  • #3 Uganda
  • #2 Kenya
  • #1 Tanzania

Uyu muryango watangiye ugizwe n’ibihugu 3 aribyo Tanzania, Kenya na Uganda. Nyuma y’imyaka 7 hiyongereyeho ibihugu 2, u Rwanda n’uburundi byose hamwe biba ibihugu 5.

Nyuma yo gutandukana kwa Sudan ikavamo amajyaruguru n’amajyepfo, Sudan y’amajyepfo nayo yahise yinjira muri uyu muryango byose biba ibihugu 6, ari nabyo biwugize kugeza ubu.

Ninde ufite abaturage benshi?

Ese ntujya wibaza uti muri ibi bihugu ninde ufite abaturage benshi? Cyangwa se ninde ufite abaturage bacye? Iki ni ikibazo gisanzwe umuntu wese yakibaza.

Indi nkuru: Ubumenyi ku Rwanda

Reka turebe urutonde rw’uko ibihugu bigize uyu muryango bikurikirana tugendeye ku ngano (ubwinshi) y’abaturage babyo.

Site icon
Ninde ufite abaturage benshi mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC)?

#6 Sudani y’amajyepfo

Iki gihugu n’ubwo kiruta ibihugu byinshi byo muri uyu muryango mu buso (Area) ariko burya ntago gifite umubare mwinshi w’abaturage.

Indi nyandiko: Ubumenyi wakabaye ufite ubungubu

Kwamamaza
Kwamamaza

Sudani y’amajyepfo ifite abaturage basaga miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda na bitatu (11,193,000+). Ni nacyo gihugu gifite abaturage bacye muri uyu muryango.

#5 Burundi

U Burundi buhana imbibi n’u Rwanda, Tanzania na DRC nabwo bukurikira Sudani y’amajyepfo mu bihugu bifite abaturage bacye mu burasirazuba bwa Afurika.

Iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo icyenda (11,890,000+).

#4 Rwanda

U Rwanda ari nacyo gihugu gito muri East Africa ruza ku myanya wa 4 mu baturage benshi mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Indi nkuru: Umubu impamvu ukunda kuduhira ku matwi

Rukaba rufite abaturage barenga miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi magana cyenda (12,900,000+).

#3 Uganda

Uganda nacyo iza ku myanya wa 3 nk’igihugu gifite abaturage benshi muri uyu muryango ugereranyije n’u Rwanda, Burundi na Sudani y’epfo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Ifite umubare w’abaturage basaga miliyoni mirongo ine n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi (46,700,000+).

#2 Kenya

Kenya nayo ifite umubare w’abaturage batari bacye kuko ari igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bihugu byose hamwe uko ari bitandatu.

Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni mirongo itanu n’enye n’ibihumbi magana atandatu (54,600,000+)

#1 Tanzania

Tanzania iza ku myanya wa mbere, nicyo gihugu cyiyoboye ibindi bihugu mu kugira abaturage benshi muri Afurika y’iburasirazuba.

Ifite abaturage basaga miliyoni mirongo itandatu n’ibihumbi magana cyenda na mirongo icyenda (60,990,000+).

Isoko z’imibare twavuze hejuru:

  • EAC: https://www.eac.int/overview-of-eac
  • Worldometers: https://www.worldometers.info/world-population/eastern-africa-population/
  • World Population Review: https://worldpopulationreview.com/countries/

Iyi mibare iri hejuru yose ni iyo mu bihumbi 2021 yaturutse ku ma websites akora ibarurishamibare ry’ako kanya (live statistics), hashobora kubamo impinduka ariko zitari kure cyane y’imibare irimo aho.

Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi, wakandika mu gice cyahariwe ibitekerezo (comments section) munsi y’iyi nyandiko tugasangira ijambo.

Niba ukunda inyandiko za Menya iyongere ku rutonde rw’abayirikirana ujye ubona inyandiko zisohotse bikoroheye

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:Abaturage ba EACAfurikaBurundiEacKenyarwandaSudaniTanzaniaUbumenyiUganda
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 2)
Next Article Ibintu 5 tudakunda kandi bikunze kutubaho kenshi mu ruhame
2 Comments
  • Janvier nzigiye says:
    March 20, 2021 at 1:43 pm

    Muzadukorere amateka yaba president bakize kurusha abandi muri Africa

    Reply
    • Menya says:
      March 20, 2021 at 8:18 pm

      Murakoze cyane, nibidukundira tuzakora ubushakashatsi dukusanye amakuru ubundi tubagezeho inyandiko.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi

Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 2)

By
Menya
Ubumenyi

Utuntu n’utundi utigeze wumva ahandi (twagutera kwibazaho)

By
Menya
Ubumenyi

Torrent: Sobanukirwa imikorere y’ubu buryo

By
Menya
Ubumenyi

Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 1)

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya