Search

Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Isi imaze imyaka irenga miliyari 4, aha ni ibintu byumvikana ko kuva ku gisokuruza cya 1 kugeza ubu habayemo impinduka nyinshi cyane.

Ku isi kandi hari imijyi imaze ibihumbi n’ibihumbi by’imyaka ituwe n’abantu. Wowe se urumva bidatangaje? Cyangwa urumva ari micye bitewe n’iyo isi imaze.

Uko imyaka yagiye ishira habayeho kwimuka kw’ubutaka (Continental Drift) ari byo byatumye havuka iyi migabane dufite. Ntibirangiriye aha kuri iyi migabane kuko ubutaka buzakomeza kwimuka habeho indi migabane itandukanye n’iyi.

Ibi bihita byumvikana ko bigoye cyane ko umujyi ushobora kumara imyaka ingana n’iyo isi imaze bitewe n’izi mpinduka zose zijyenda ziba mu isi.

Nanone kandi bitewe n’imiterere y’ibihe abantu bashobora kureka gutura mu mijyi imwe n’imwe bitewe n’ibibazo by’amapfa n’intambara.

Tujyendeye ku gihe imijyi imaze ituwe n’abantu, reka turebe imijyi imaze igihe kirekire kurusha indi yose yo ku isi! Imwe muri iyi mijyi kandi yagizwe ibicumbi ndangamurage w’isi n’umuryango wa UNESCO.

Damascus, Syria

Uyu mujyi wa Damascus uri mu mijyi ikuze cyane kuri iyi si, kuko ibimenyetso bigaragaza ko uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka hagati ya 10,000 na 8,000 mbere ya Yezu. Bisobanuye ko uyu mujyi umaze hagati y’imyaka 10,000 na 12,000

Athens, Greece

Athens ni umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubugereki, ufatwa nk’umujyi wa filozofiya n’intangiriro ya sivilizayo. Uyu mujyi umaze imyaka myinshi utangiye guturwa. Watangiye guturwa mu myaka 3,000 mbere ya Yezu, bisobanuye ko umaze imyaka irenga 5,000 ubayeho.

Sidon, Lebanon

Sidon, Sayda cyangwa se Saida, niwo mujyi wa gatatu munini muri Lebani, uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka irenga ibihumbi 6,000 ishize (mu myaka 4,000 mbere ya Yezu).

Rayy, Iran

Ray ni umujyi wo muri Iran, uherereye muri Tehran. Uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka 6,000 mbere ya Yezu, bishatse gusobanura ko umaze imyaka irenga 8,000 abantu bawutuyemo.

Jerusalem, Israel

Umujyi wa Yeruzalemu wahoze witwa Urusalim ukaba ufatwa nk’igicumbi cy’iyobokamana, uyu mujyi ufite ibishushanyo bigaragaza ko bimaze hagati y’imyaka 6,000 na 7,000… Kuko mu myaka 3,500 mbere ya Yezu, uyu mujyi wari utuwe n’abantu.

Faiyum, Egypt

Faiyum ni umujyi uherereye mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Cairo mu gihugu cya Misiri, uyu ni umwe mu mijyi micye yo muri Afurika imaze imyaka myinshi ituwe. Amateka agaragaza ko umuntu wa mbere yageze kuri ubu butaka mu myaka 7,200 mbere ya Yezu.

Byblos, Lebanon

Byblos ni umujyi wo muri Lebani, uyu nawo watangiye guturwa ahagana mu 7,000 mbere ya Yezu ari nako ukomeza kwaguka mu baturage kugeza kugeza mu 5,000 mbere ya Yezu. Ni ukuvuga ngo ubarirwa mu myaka irenga 9,000 ubayeho.

Jericho, Palestine

Jericho cyangwa se Yeriko mu Kinyarwanda ni umujyi uherereye mu gihugu cya Palestine. Uyu ukaba ari umwe mijyi imaze igihe kinini ituwe kurusha indi yose, hagati y’imyaka 11,000 na 9,300 mbere ya Yezu uyu mujyi wari utuwe. Usanga Yeriko yaba imaze imyaka irenga 10,000 ituwe.

Plovdiv, Bulgaria

Nibyo, umujyi wa Plovdiv wo mu gihugu cya Bulgaria uri mu mijyi imaze imyaka myinshi ituwe kuko umaze imyaka irenga 8,000 utuwe n’abantu. Ni ukuvuga ngo ni ugusubira inyuma imyaka 6,000 mbere ya Yezu.

Aleppo, Syria

Aleppo ni umujyi uherereye mu mu gihugu cya Syria, ukaba n’umujyi wa 2 munini muri Syria nyuma ya Damascus. Uyu mujyi watangiye guturwa ahayinga mu 6,000 na 5,000 mbere ya Yezu. Ukaba umaze imyaka iri hagati ya 7,000 na 8,000.

Erbil, Iraqi Kurdistan

Erbil ni umurwamukuru w’agace ka Iraqi Kurdistan gaherereye mu majyepfo ya Iraq uyu mujyi watangiye guturwa mu myaka 6,000 ishize (Imyaka 4,000 mbere ya Yezu).

Sush, Iran

Sush cyangwa Susa ni umwe mu mijyiigize igihugu cya Iran, uyu mujyi nawe ni umwe mu mijyi imaze igihe ituwe ku isi, ubu ibarirwa mu myaka iri hagati ya 7,000 na 6,000 umaze utuwe n’abaturage ba mbere.

Wihangane kuba nakubwiye imijyi 10 nkaba nguhaye 12…

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content