Search

Inkuru zisekeje kandi zinatangaje zigusozereza weekend

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Isi ni umubumbe uhora uhuze kubera uburyo abantu, ibinyabuzima n’ibikoresho bitandukanye bihora bikora imirimo itandukanye.

Nk’uko duhora tuvuga, muri uku gukora haba hari ubudasa bugomba kuzamo ariho uzasangamo inkuru zisekeje n’ibindi bitangaza bitandukanye.

Uyu munsi naguteguriye inkuru zitangaje (zinasekeje ariko) z’ibintu byagiye biba hirya no hino ku isi kugira ngo usoze weekend ushyize akamwenyu ku munwa wawe utazatangira ikindi cyumweru nta kanyamuneza.

Inkuru wasoma: Ni iki inyamaswa zirusha abantu?

#4 Mu Burusiya imbwa ziri guhinduka ubururu

Mu gihugu cy’Uburusiya mu buryo butunguranye kandi budasanzwe imbwa ziri guhinduka ubururu izindi zigahinduka iroza (Pink). Kubera iki?

Imbwa z'ubururu mu muhanda
Imbwa z’ubururu mu muhanda. Ifoto: New York Post

Mu minsi ishize mu gace ka Dzerzhinsk havutse ikibazo gikomeye ubwo imbwa zatangiraga guhinduka ubururu bkekwa ko ari ingaruka z’uruganda rw’ibinyabutabire (Chemical plant) rwa Dzerzhinskoye Orgsteklo.

Icyakora abahanga mu buvuzi bw’inyamaswa bavuga ko mu zo babashije gupima nta mbwa n’imwe yagaragaje ubwandu cyangwa uburozi (intoxication) mu mubiri wayo.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

#3 Umugore wiganye imihango y’urupfu.

Urabizi ko tukiri abana twakinaga iby’abana ugahinduka papa cyangwa mama ngo twumve uko bimera. Icyo nibuka neza ni uko tutigeze tugerageza ni uko ntahantu twigeze dukina iby’urupfu.

Ariko uyu mugore we yarabigerageje. Umugore witwa Mayra Alonzo w’imyaka 52 wo mu gihugu cya Repubulika y’Abadominikani, yakoze agashya ubwo yabwiraga abantu be gukora umuhango w’urupfu rwe (n’ubwo yari muzima). Uyu mugore yakodesheje n’isanduku aryamamo nk‘uwapfuye ni uko abe bararira (n’ubwo yari muzima), baraniyakira.

Inkuru zisekeje: Mayra lying mu isanduku
Mayra Alonzo aryamye mu isanduku kandi ari muzima. Ifoto: Metro

Kugira ngo wumve uburyo yabishyize ku rundi rwego, yari yishyize n’amapamba mu mazuru nk’uko bisanzwe bijyenda ku muntu witabye Imana banamuvuga ibigwi (nk’uko bisanzwe bijyenda mu gusezera).

Ibi byose yabikoze kugira ngo yumve umuntu wapfuye uko aba ameze, ibi byanamutwaye amafaranga arenga 1,000 cy’amadolari (miliyoni y’amanyarwanda). Yavuze ko yishimiye ibyavuye muri iki gikorwa!

Indi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye

#2 Ipusi yasimbutse amagorofa 5

Ukeka ko injangwe itinya uburebure? Ishobora kuba ibutinya ariko gusimbuka ahantu harehare utake si ibintu byayinanira.

Niba uhakana ko ipusi ishobora gusimbuka ahantu harehare cyane ikagwa neza kandi ntigire icyo iba, iki nicyo gihe cyo kugira ngo wemere.

Mu gihe inzu yashyaga muri Chicago (USA), ipusi yakizaga ubuzima bwayo ubwo inzu yashyaga yarasimbutse iva mu igorofa (floor) rya 5 igwa hasi kandi ihagaze nk’uko bigaragara muri iyi Tweet ya Chicago Fire Media.

Ipusi yarasimbutse igwa hasi iturutse mu igorofa rya 5

Uburyo yaguyemo yabaye nk’iyidunda mo gake kubera uburebure bw’aho yasimbutse n’umuvuduko yari iriho gusa nta kibazo na gito yagize kuko yahise yikomereza urugendo rwayo.

Video ya YouTube igaragaza neza uburyo iyi pusi yasimbutse

Niba wajyaga uhakana ubushobozi budasanzwe bw’ipusi mu bijyanye no gusimbuka ahantu harehare nizere ko ubu wabihinduye.

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 bya mbere binini ku isi.

#1 Abantu bakoreye ubukwe mu nzu itari iyabo

Ubukwe bumwe na bumwe bw’iyi minsi bwo ni ibitangaza gusa gusa. Ntukeke ko ubona ubukwe bw’ibitangaza mu Rwanda gusa, n’ahandi hose ku isi biba bicika.

Muri leta zunze ubumwe za Amerika (USA) habaye agashya ubwo abageni bateguriye ubukwe mu nzu (mansion) itari iyabo kandi batanakodesheje.

Abageni babiri bo muri leta ya Florida; Shenita Jones na Courtney Wilson batunguranye ubwo batumiraga inshuti n’abavandimwe kumara weekend mu nzu bise iyabo y’akayabo ka Miliyoni 5.2 z’amadolari iri ku buso bwa meterokare 1,500.

Inzu Courtney Wilson na Shenita Jones bitije
Inzu Courtney Wilson na Shenita Jones bitije. Ifoto: New York Post

Icyo batamenye ni uko nyir’inzu yabaga mu kindi gice cy’iyo nzu, ariko nawe atungurwa n’uko hari abateguriye ubukwe mu nzu ye batamubwiye.

Ikisumbuyeho kandi ni uko ku butumire (invitations) bw’aba bombi iyi nzu bari bayihinduriye izina bayita Wilson’s Estate. Nyir’inzu yahise ahamagara police ayimenyesha ko hari abantu bari kuvogera umutungo we.

Nyir’inzu (Nathan Finkel) yabwiye polisi ko bamuhohoteye bamubwira ko ari ubutumwa bw’Imana ko bagomba gukorera ubukwe muri iyo nzu.

Nyuma y’ibyo byose polisi yahise isaba abageni bombi kuva mu nzu.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content