Niba ukoresha YouTube ntiwareba amashusho (Video) atari indirimbo ngo arangire utumvise amagambo ngo “Kora Subscribe, Like, na Share”.
Nubona YouTube Channel yo mu Rwanda cyangwa hanze batabikora uzamenye ko yageze iyo ijya cyangwa aribwo igitangira.
Mbere najyaga mbyibazaho nibaza impamvu abantu babisaba. Ubundi kuki nyine umuntu asaba abantu gukora subscribe, share, na like? Ibi ubundi bihuriye he no kureba indirimbo cyangwa ikiganiro?
Niba nawe wibaza impamvu bikorwa, reka nkumare amatsiko. Muri iyi nyandiko turasesengura buri rimwe muri ariya magambo tugusobanurire icyo rivuze.
Uraza gusanga aya ari amagambo adasanzwe mu mikorere no mu mikoreshereze ya YouTube.
Kugira ngo nsobanure neza aya magambo, ndaza gukoresha urugero rw’iduka cyangwa butiki (boutique). Nubwo iduka ricuruza ibicuruzwa bifatika ariko biraza koroha kubisobanura muri ubu buryo.
Umucuruzi:
Subscribe
Gukora subscribe, mu Kinyarwanda wabigereranya no kwiyandikisha kuri serivisi yo kureba video.
Nkoresheje rwa rugero rw’iduka, tekereza ugiye kugura isabune ku iduka ryo muri karitsiye (agace utuyemo). Noneho mu gihe umucuruzi ari kuguhereza iyo sabune akakubwira ati “ariko wampa nimero ya telefone yawe najya ndangura andi masabune mashya nkakumenyesha”.
Uramutse umuhaye numero yawe byamworohera kujya akwandikira ubutumwa igihe azanye ayo masabune kugira ngo arebe niba uza kugura.
Ni kimwe no kuri video ni uko akazi ko kukumenyesha gakorwa na YouTube. Iyo umuntu avuze ngo kora subscribe wabyumva nko kukubwira ngo iyandikishe mu bantu nzajya menyesha igihe nkoze video nshya.
Iyi ni nayo mpamvu iyo wakoze subscribe kuri channel runaka ubona ubutumwa bukumenyesha ko ya channel yakoze video nshya.
Like
Like rero yo icyo imaze ni nko gutera icyumvirizo cy’abakiriya.
Tugaruke nanone ku rugero rwa rya duka ryo muri karitsiye. Umucuruzi abajije abantu 5 niba bakunze isabune nshya yazanye, 4 bakamubwira ko bayikunze ntakabuza niyo yakomeza kurangura ku bwinshi.
Kuri YouTube naho rero iyo ukoze like kuri video biba bisobanuye ko wakunze iyo video. Ni ukuvuga ngo YouTube ikomeza kukwereka video zimeze kimwe nayo.
Ibyo ariko ntibihagije, uwo muntu uhaye like YouTube ibona video ye nka video ifite agaciro. Ihita ikoresha uburyo budasanzwe bwo gusesengura amakuru buzwi nka algorithm kugira ngo bumenye ubwoko bwa video ziri muri icyo cyiciro.
Uko video ibona abayikunda benshi (likes) niko ikomeza kugenda iyishyira imbere iyo abantu bashakishije ingingo zerekeye iyo video.
Urugero: Tuvuge ko ukora ibiganiro bijyanye n’ishoramari mu Rwanda. Iyo video yawe ibonye abayikunda benshi (likes), YouTube iyibona nk’iyagirira akamaro abakeneye amakuru ku ishoramari mu Rwanda. Bityo ikajya iyishyira mu bisubizo bya mbere igihe umuntu ashakisha amakuru nk’ayo.
Indi nkuru wasoma: Ese Ubwenge Buhangano (AI) ni Igisubizo cyangwa ni Ikibazo?
Icyakora ibi biterwa n’izindi mpamvu nk’ururimi, aho umuntu aherereye, ndetse n’ibindi. Gusa muri rusange uko ubona abantu baguhe like benshi niko video yawe iba yongera amahirwe yo kumenyekana.

Share
Share byo wabyumva nko gukoresha abantu ngo bagufashe kumenyekanisha ibikorwa byawe.
Ugendeye nanone kuri rwa rugero rw’iduka; umucuruzi ashaka kumenyekanisha isabune nshya yazanye, ushobora kuyigura akakubwira ati “nuhura na bagenzi bawe uzababwire ko mfite isabune nshya kandi nziza”.
Ni muri ubwo buryo, ni nk’aho uwakoze video aba ari gutuma abantu ngo bazamubwirire bagenzi babo ko afite video batazi ariko bashobora gukunda.
Share aho itandukanira na subscribe cyangwa like ni uko aho kugira ngo urambirize ku mashini za YouTube ahubwo wifashisha abandi kugira ngo bagutangire ubutumwa.
Icyakora ibi nanone bigira aho bihurira n’uburyo YouTube isesengura video zawe.
Urugero abantu iyo baje baturutse hanze bigaragara ko video zawe zifite agaciro kuko zikura abantu hanze bakaza kuzireba. Bityo ibi nabyo ni ikintu cyiza nabyo YouTube ibigenderaho ikaba yashyira imbere video zawe igihe abantu bashakisha ibisa n’ibyo ukora.
Ikindi – Comments
Comments hari abantu bazibandaho iyo bamenyekanisha video zabo, n’ubwo atari cyane nk’ibyo twavuze haruguru.
Comments wazumva nk’uburyo abantu bo muri karitsiye baganira kuri ya sabune. Niba ya sabune ifite umwihariko bigatuma abantu bayiganiraho; ibi nabyo bituma abantu benshi barushaho kuyimenya.
N’ubwo ahangaha imikorere itandukanye atari nk’uko bigenda mu buzima busanzwe ariko imikorere ijya kumera kimwe. Uti bikora bite?
Ni ukuvuga ngo iyo video runaka ifite comments nyinshi, ya mashini ya YouTube iba ireberera abataramenya video yabona maze igashyira ikamenyekanisha ya video.
Muri macye ni nk’umuntu waba ari mu biganiro yabona biryoshye akajya guhamagara abandi ngo nabo baze bumve.
Umusozo
Ubu noneho usobanukiwe