Imikino Olempike (Olympic games) ni irushanwa rihuza abantu baturutse imihanda y’isiyose mu buryo bwo kugaragaza impano kandi mu mikino itandukanye.
Imwe muri iyo mikino twavugamo nko kwiruka, gusimbuka, kunaga umuhunda, gukirana, koga, amagare, umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino myinshi ntarondora.
Iyi mikino igaruka buri myaka ine hagatoranywa ahantu izabera, urugero nk’iya 2021 (yari kuba yarabaye muri 2020) iri kubera muri Tokyo, Ubuyapani.
Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bwihishe inyuma y’ibirango by’amakompanyi akomeye ku isi
Muri iyimikino hahembwa abantu batatu bambere, uwa 1 afata umudari wa zahabu (Gold), uwa 2 agahabwa umudari wa feza (Silver) naho uwa gatatu agahabwa umudari w’umuringa (Bronze).
Ikirango cy’iyi mikino ukimenyera ku ibara ry’umweru ririmo ibiziga 5 bisobekeranye kandi bidahuje amabara. Ese bi hari icyo bisobanura? Reka tubirebe.
Amateka y’imikino Olempike
Inyandiko za mbere zanditse zigaragara ko imikino olempike yatangiriye mu bugereki imyaka 776 mbere ya Yezu, itangiriye mu gihugu cy’ubugereki (Greece).
Gusa hakomeza hemezwa ko iyi mikino yahozeho na mbere y’iki gihe. Iyi mikino yiswe olempike nyuma y’izina ry’agace yaberagamo mukitwaga Olympia.
Indi nkuru wasoma: Inganda zikomeye ku isi ariko ziri mu maboko y’izindi nganda
Iyi mikino nk’uko bisanzwe ubu, no mu gihe cya cyera yabaga buri myaka ine (4). Yari igizwe ahanini no kwiruka, gukirana, gutera umuhunda ndetse no gusiganwa ku magare y’amafarashi (Chariots).
Tugarutse hino gato cyane, imikino ya olempike yatangijwe nk’irushanwa ryemewe mu mwaka wa 1896 atangirijwe mu gihugu cy’Ubugereki, kuva ubwo aya marushanwa yatangiye kujya yubahirizwa nyuma y’imyaka ine.
Ariko mu 1924 nibwo iri rushanwa ryatangiye gukinwa nk’irushanwa mpuzamahanga ubwo hitabiraga abakinnyi 3,000 barimo abagore barenga 100.
Ibiziga 5 binyuranyemo nk’ikirango cy’imikino Olempike
Ukibona iki kirango uhita utekereza abantu birukanka, abasimbuka urukiramende, ubujyahejuru ndetse n’indi mikino itandukanye, ariko utibagiwe ko unatekereza ku midari.
Ese mu by’ukuri iki kirango cy’imikino olempike gisobanuye iki?
Ibiziga bitanu binyuranyemo bifite amabara atandukanye biri ahantu h’umweru. Ibi hari ikintu bikubwira? Yego, ibi bifite ubusobanuro bwihishemo.
Baron de Courbertin wahimbye iki kirango (logo) yagishyize ku mugaragaro mu mwaka wa 1913, ariko cyakoreshejwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1920.
Ibiziga 5 binyuranyemo bishatse gusobanura imigabane 5 igize isi ariyo Afurika (Africa), Aziya (Asia), Amerika (America), Uburayi (Europe) na Oseyaniya (Oceania). Icyakora nta gihugu wavuga ngo gisobanurwa n’uruziga runaka.
Kuva nna cyera amabara aba afite icyo avuze mu birango, reron’iki cy’imikino olempike ntigihejwe. Ni ukuvuga ko ibi biziga kandi buri cyose gifite ibara ryacyo; Ubururu, Umutuku, Umukara, Icyatsi ndetse n’Umuhondo kandi nk’ukonta ruziga rusobanura umugabane nta n”ibara risobanura umugabane runaka.
Kandi niba utari ubizi ni uko biriya biziga bigomba kuba biri ahantu h’umwerukuko naryo ni , ariya mabara y’ibiziga ashatse gusobanura ko aya mabara yose agaragara nibura mu idarapo rya buri gihugu kiri kuri iyi si.
Itegeko rya munani (8) mu metegeko olempike (Olympics charter) rivuga ko “ibi biziga bishobora gukoreshwa mu ibara rimwe cyangwa amabara asanzwe ariko agakurikirana adacurikiranye”.
Mu gihe gikoreshejwe nk’idarapo igitambaro kigomba kuba gisa umweru ndetse na biriya biziga biherereye hagati na hagati.
Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!