Ujya unyura cyangwa ubona ibyapa ku nzira cyangwa kuri murandasi biiriho utuzu twa mpande enye (kare). Utu dukare dukunze kuba turi mu ibara ry’umukara tugizwe n’ibimenyetso utabasha gusobanukirwa n’amaso. Utu dukare twitwa “QR Code”.
Ushobora kuba wibaza icyo tumaze cyangwa ukaba uzi icyo tumaze ariko utazi uko dukorwa. Uyu munsi Menya iragusobanurira neza icyo utu tumenyetso tumaze ndetse n’uko wabasha kutwikorera.
QR Code ni iki?
Ushobora kwibaza uti “QR Code” mbere na mbere bisobanuye iki? Bisobanura “quick response” code, ari byo ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze kode y’igisubizo cyihuse.
Nk’uko nabivuze, ni ikimenyetso kiri mu ibara ry’umukara n’umweru gifite ishusho ya kare, umenya amakuru ari muri iki kimenyetso wifashishije telefoni igendanwa (Smartphone) cyangwa ibyuma bikoresha imirasire (laser) kugira ngo umuntu amenye amakuru yaba ku bicuruzwa, serivisi, cyangwa se ubundi butuma ubwo aribwo bwose.
Iyi kode ni ingirakamaro cyane ukurikije igihe tugezemo yo kutavunwa n’amakuru ushobora gutangira muri rusange. Urugero, ushobora gukoresha iyi kode utanga ubutumire, umenyekanisha YouTube channel yawe, wamamaza ibirori n’ibitaramo, n’ibindi byinshi. Ikisumbuyeho ni uko nawe ushobora gukora QR Code yawe bwite.
Uti bikorwa bite?
Indi nkuru wasoma: Menya uko wakuramo igice cy’inyuma (background) mu ifoto
Uburyo Ukora QR Code
Ikintu cya mbere ukora nta kindi ni ukujya kuri site yagufasha gukora QR Code yawe. Muri iyi nyandiko turifashisha site yiwa QR Code Generator. Iyo ugiye kuri iyi site ubona utuzu tubiri, akazu kamwe iburyo akandi ibumoso nk’uko bigaragara mu ifoto yo hasi.
Ushobora kwibaza uti “ndahera hehe nkora QR Code?”. Mbere y’uko utangira hari ikintu ugomba kuba ufite, email.

Akazu k’iburyo
Reka turebe icyo akazu k’iburyo kamaze n’uko ugakoresha
Akazu k’iburyo kanditsemo amagambo “Enter your website, text, or drop a file” ari mu ibara ry’ivu. Aha niho ushyira amakuru ushaka ko aza kugaragara muri QR code.
Icyo wamenya cyiza ni uko aha ushobora kuhasyira site ya web nk’uko bigaragara mu ishusho, cyangwa se ugashyiramo amajwi (Audio), amagambo, amafoto, n’ibindi byinshi. Ubishyiramo ugendeye kuri utwo tumenyetso turi hejuru y’aho ushyira amakuru.
Iyo umaze gushyira amakuru muri ako kazu k’iburyo noneho ujya mu kazu k’ibumoso.

Akazu k’ibumoso
Kugira ngo ujye mu kazu k’ibumoso ushobora gukanda kuri ako kamenyetso ka QR Code (nk’uko bigaragazwa n’ako kambi k’umutuku).
Iyo umaze gukanda muri ako kamenyetso ka QR Code biba birangiye nta kindi wayikoraho kuko amakuru aba yagezemo. Icyo uba usigaje ni ukuyitunganya mu buryo wifuza ko abayikoresha bayibonamo.

Nk’uko twabivuze hejuru, munsi neza ya QR Code hari utundi tumenyetso dufite umutwe uvuga ngo “Frame” muri utwo tumenyetso uhitamo uburyo QR Code yawe iba igaragara.
Indi nkuru wasoma: Uburyo bwo kubika (Backup) amafoto ari kuri konti yawe ya Instagram (Mu ntambwe 7)
Akamenyetso ukanzeho, QR Code yawe ihita ihinduka nkako (twatanze ingero zimwe uko QR Code igaragara muri utwo tumenyetso turi mu ibara ry’umutuku).

Iyo umaze guhitamo uburyo ushaka kugaragazamo QR Code yawe, ushobora guhindura imiterere nyir’izina y’utwo tumenyetso tw’umukara bitewe n’utwo ushaka. Ibi nta makuru mashya cyangwa ikintu kihariye byongera ku makuru washyize muri QR Code.

Uburyo Ubonamo QR Code
Ikindi ushobora gukora mu gihe utunganya QR Code yawe, ushobora gushyiramo ikirango cyawe. Ibi wabikora ukanze ahanditse “LOGO”, aho ushyiramo ifoto y’ikirango cyawe. Iki kirango kigaragara rwagati muri QR Code.
Indi nkuru wasoma: Gusaba icyangombwa ku Irembo nk’umushyitsi (Bitagusabye konti).
Ibi byose iyo birangiye ushobora kumanura (Download) QR Code kuko iba ifite ibisabwa byose. Kugira ngo uyimanure, ukanda ahanditse “DOWNLOAD” (Mu ifoto yo munsi, ahagaragzwa n’akambi k’umutuku) mu ibara ry’icyatsi cyererutse.

Iyo umaze gukanda kuri iriya buto y’icyatsi uhita ubona akandi kadirishya (window) kaje kakwereka ko QR Code yawe iri gukorwa mu magambo ari mu kazu k’ubururu (nk’uko ako kambi ko mu ifoto yo munsi kabigaragaza) avuga ngo “Your QR Code is being generated” bisobanuye “QR Code iri gukorwa”.
Icyitonderwa: Igihe utarabona akandi kazu kagusaba kumanura (download) QR Code yawe muri mudasobwa, ntufunge cyangwa ngo usubiremo iyi paji (refresh) kuko wahita ubura ibyo wakoze byose.

QR Code yawe
Igihe ibyo byose ubisoje ushobora gufata ifoto ya QR Code yawe ukayitunganya uko ubishaka bitewe n’aho ushaka kuyikoresha ku buryo yaba inogeye amaso y’uyireba.
Urugero, njyewe iyo nakoze nayihinduye nyikoramo ifoto imenyekanisha urubuga rwa Menya. Ushobora guhereza uyu muntu ifoto akaba yabasha gusura urubuga rwa Menya atagombye gufata aderesi ya site mu mutwe (website address).

Nawe fata umwanya ubigerageze urebe icyo ugeraho.
Umusozo
Muri iyi nkuru twabonye uburyo ushobora gukoramo QR Code (turiya tuzu tw’umweru n’umukara ukunze kubona ahantu bamamaza ndetse n’ahandi hatandukanye.
Ubu buryo buroroshye kandi twabonye ko ari ibintu wakifasha gukora kandi ugashyira hamwe amakuru ndetse n’ubutumwa ubwo aribwo bwose. Icyo ubu buryo bufasha ni uko ushobora gutanga ubutumwa ubwo ari bwo bwose mu buryo bworoshye kandi bwihuse bitagombereye kwandika gushyira mu ruhame amapaji n’amapaji y’inyandiko.
Ikindi wibuke ko abantu nta kanya baba bafite ko gusoma cyangwa kureba ama video no gusura imbuga iyo bagenda mu nzira. Ariko iyi QR Code ishobora gutuma umuntu ubona ubutumwa akenye ako kanya akabubika muri telefoni ye cyangwa mudasobwa akaza kubusoma nyuma.
Wakoze gusoma iyi nkuru, niba uyikunze cyangwa se ufite igitekerezo ushaka kongeraho, wasiga ubutumwa muri comment ahagana hasi tukungurana ibitekerezo.
