Ku bantu benshi, telefone ni igikoresho kidufasha mu buzima bwa buri munsi. Idufasha kuvugana n’abandi, kubona amakuru vuba, gukora akazi ndetse no mu imyidagaduro.
N’ubwo ari igikoresho cy’ingirakamaro, hari igihe bigera aho usanga ari yo imutegeka kuruta uko ayitegeka (yaramugize imbata yayo).
Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, abashakashatsi bagaragaza ko abantu benshi bamara amasaha arenga atatu ku munsi kuri telefone zabo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga n’izindi applications zitandukanye.
Mu gihe iyo mikoreshereze irenze urugero, ishobora gutuma umuntu atangira kumva ko adashobora kumara igihe kinini atarebye muri telefone ye.
Hari ibimenyetso byinshi ushobora kureberaho niba itakiri igikoresho kigufasha mu itumanaho, ahubwo yatangiye kugutegeka.
Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe bimwe muri ibyo bimenyetso bikunze kugaragara ku bantu benshi.
Kumva ko ariyo igufasha kubona ibitotsi
Hari bamwe bajya kuryama bafite telefone mu ntoki mbere yo kugira ikindi icyo ari cyo cyose bakora. Bakabanza kureba ku mbuga nkoranyambaga (nk’uko abajene bajya babivuga ngo ni “ku mihanda”), kureba ama video cyangwa kuganira n’abandi kugeza igihe basinziriye.
Nk’urugero umuntu ashobora kuvuga ati “reka ndebe video imwe gusa kuri TikTok”, ariko ugasanga hashize amasaha atarasinzira.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko gukoresha telefone mbere yo kuryama bigira ingaruka mbi ku imibereho myiza. Impamvu ni uko urumuri rwayo (screen) mu kizima rubangama umuntu akaba yabura ibitotsi ndetse n’igihe asinziriye ntaruhuke neza.
Aha niho usanga abyutse atinze cyangwa akumva ananiwe mu gitondo.
Gukoresha telefone mbere yo kuryama bishobora kugira ingaruka mbi, kuko ubwonko aho kuruhuka ahubwo bukomeza gukora cyane.

Kuba igice cy’ingenzi mu buzima bwawe
Usanga hari abantu babura amahoro, mbese bakumva ubuzima bwahagaze iyo badafite interineti cyangwa telefone ishizemo umuriro.
Iyo uvuye mu rugo ugasanga wibagiwe telefone, wumva umeze nk’aho hari ikintu gikomeye wabuze muri wowe. Hari n’uhitamo gusubira mu rugo kuyizana kabone nubwo baba bageze kure.
Mu by’ukuri, bamwe bavuga ko bumva bameze nk’aho batari ku murongo igihe batayifite. Abashakashatsi bamwe bita iyi myitwarire nomophobia, ari bwo bwoba bwo kuba kure ya telefone.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bashobora kubura amahoro igihe babuze telefone, idafite interineti, cyangwa ishizemo umuriro.
Ugasanga umuntu ari ahantu, umuriro waba mucye muri telefone agatangira gushaka aho yacomeka ku buryo binamubuza amahoro, niba yari ari nko mu birori akaba atakibyitayeho.
Ibi ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yamenyereye cyane telefone ku buryo kumara igihe gito atayifite bimutera kumva atamerewe neza.
Biba byerekana ko telefone itakiri igikoresho gisanzwe, ahubwo yatangiye kugira uruhare runini mu buzima bwe bwa buri munsi, ku buryo igutwara aho kuyigenzura.
Kuyigenzura kenshi no kumva ko ariyo iguhuza n’abantu
Hari igihe umuntu afata telefone akareba niba hari message, notification, cyangwa ubutumwa bushya bwaje. Nyuma y’iminota mike akongera akayifata akareba nanone n’ubwo nta kintu gishya cyahindutse.
Ibi bishobora guterwa n’uko applications nyinshi zikozwe mu buryo zikurura abantu, bigatuma ubwonko bumenyera guhora bushaka kumenya amakuru mashya.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko buri gihe umuntu abonye notification nshya, ubwonko burekura umusemburo w’akanyamuneza wa dopamine.
Niyo mpamvu abantu benshi bakunda gukomeza kugenzura telefone zabo. Dr. Anna Lembke asobanura neza imikorere y’uyu musemburo mu gitabo Dopamine Nation.
Nk’uko tumaze kubivuguga, ugasanga umuntu ari kumwe n’incuti, umuryango cyangwa bagenzi be, ariko agakomeza gucungacunga nk’aho hari ikintu kihutirwa.
Usanga umuntu nk’uwo n’ubwo telefone iba iri kumuhuza n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, ariko yamutandukanyije n’ab’ingirakamaro mu buzima bwe.
Ibi byerekana ko gukoresha telefone cyane mu gihe umuntu ari kumwe n’abandi bishobora kugabanya imishyikirano hagati y’abantu.
Iyo ubyutse ikintu cya mbere ukora ari ukureba kuri telefone
Mbere yo kwiragiza Imana cyangwa gukora indi mirimo y’ingenzi ya mu gitondo, abantu benshi babyukira kuei telefone bakareba ubutumwa cyangwa bakajya ku mbuga nkoranyambaga (social media ) zitandukanye.
Aha usanga rwose umuntu akibyuka ataranava mu buriri, agahita afungura WhatsApp, Instagram cyangwa Tiktok mbere yo kuvugisha abo babana.
By’umwihariko, imbuga nkoranyambaga ni ibirangaza (distraction) kandi bikubiyemo amakuru menshi y’ubwoko butandukanye.
Imwe mu ngaruka ni uko bitera gutangira umunsi nabi n’ibitekerezo bitari hamwe kandi nacyo ni ikimenyetso cyo kuba telefone yarakwigaruriye.
Umusozo
Telefone ni igikoresho cy’ingirakamaro cyane mu buzima bwa none. Idufasha kuvugana n’abandi, gukora akazi no kubona amakuru vuba. Ariko ni byiza ko umuntu yibuka ko telefone igomba kuba igikoresho tugomba kugenzura aho kuba yo yadutegeka ikadutwara roho.
Ni byiza kumenya igihe cyo kuyikoresha n’igihe cyo kuyishyira ku ruhande bishobora gufasha umuntu gukomeza kugenzura ubuzima bwe bwa buri munsi.
Iyo umuntu agerageje kugabanya igihe ayimaraho, abona umwanya wo gukora ibindi bikorwa bitandukanye.
Igihe tumara kuri telefone dushobora kukigabanya tukagisimbuza umwanya wo kuganira n’abandi, gukora siporo cyangwa gusoma ibindi bitabo.
Mu yandi magambo, ikoranabuhanga ni ryiza iyo rikoreshwa neza ariko iyo ritangiye kudutegeka, ni ngombwa gufata umwanya tukareba uburyo twagarura ubuzima bwacu k’umurongo.