Hari igihe ujya wicara ukumva ubuze icyo ukora? Hari ibintu byinshi cyane wakora. Ushobora kwicara ukareba film se cyangwa ukumva imiziki ariko ibi ni ibintu bisanzwe. Ariko hari ibintu bidasanzwe ushobora gukora nko gusura uru rubuga.
Urubuga (Website) rwitwa PointerPointer.com ni urubuga rutangaje cyane, birashoboka cyane ko nta handi hantu wigeze urubona. Uti ku bera iki?
Iyi website ntakintu kidasanzwe wasangaho ahubwo usibwe ibyishimo gusa. Ukuntu ikoze ni uko ahantu hose ushyize mouse cursor(Curseur) haza ifoto y’umuntu wahatunze urutoki.
Ikintu mpamya ni uko rwose hariho amafoto utabara kandi binatangaje ubuhanga rukoranye. Ubaye ushaka kuruhuka wakifashisha iyi website.
Ikiza cyayo kandi ni uko inakora kuri telephone, icyo ukora ni iki?
Ujya kuri telephone yawe, aho bitandukaniye na laptop ni uko aho kugira ngo ushyireho cursor, ukandaho(tap) izana agashushanyo ka cursor ubundi igahita ikuzanira ifoto iriho umuntu watunze agatoki ahantu wakanze.
Ushobora kuba ugira ngo ndakubeshya, ngaho bigerageze urebe. Gerageza unabikore uhumirije wenda urebe.