MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2026 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Kubera iki umuntu agira inzara z’amano?

Menya
Last updated: December 29, 2021 10:52 pm
Menya
Share
Amano n'inzara z'umwana
SHARE

Ni ikibazo cyo kwibaza ariko abenshi tudakunze gutindaho cyane “Inzara z’amano ubundi zimaze iki?”.

Contents
  • Imiterere y’inzara
  • Inzara z’amano zimaze iki?
  • Incamake

Kuva umuntu yabaho inzara cyane cyane izo ku ntoki zahawe akazi kenshi harimo kwishima, bamwe bazikoresha bacuranga guitar cyangwa se zikifashishwa mu gutonora ibiribwa n’imbuto.

Ariko ibyo byose bivuzwe hejuru bikorwa n’inzara z’intoki kuko biragoye kubona igikorwa gifatika gikorwa n’inzara z’amano. None se niba ntacyo zikora ubwo hari icyo zimaze?

Icyakora kuri bamwe, inzara zabaye ikimenyetso cy’ubwiza kuko bazitakaho vernis (Nail polish) bikabagaragaza neza intoki ndetse n’ibirenge.

Ushobora kuba n’ubu wibaza akamaro k’inzara z’ibirenge ariko utarabona igisubizo cyangwa se akamaro utekereza kakabaye ariko, ariko icyo nakumenyesha ni uko akamaro k’inzara z’amano atari ako abantu bakunze gutekereza.

Imiterere y’inzara

Abantu babarwa mu bwoko bwa primates; ibinyabuzima bikubiyemo inkende, ingagi, ibitera ndetse n’umuntu. Izi nyamaswa aho kugira amajanja ahubwo zigira inzara.

N’ubwo inzara zifite imiterere ijya kumera kimwe n’amajanja ariko amajanja aba akomeye kandi asongoye ariko inzara ziba zirambuye (zibwase).

Kwamamaza
Kwamamaza

Urwara rukoze mu kitwa Keratin cyangwa se Alpha-keratin. Iyi keratin niyo yifashishwa n’umubiri mu gukora umusatsi ndetse n’uruhu rutwikiriye umubiri.

Wari uziko burya umwana amera inzara mbere y’uko avuka?

Inzara z’amano zimaze iki?

inzara z'amano - umuntu uhagaze mu mabuye
Inzara z’amano zimaze iki?

Abenshi tuba tubona turiya tuntu twometse ku mpera z’amano dusa nk’imirimbo ku buryo umuntu atanadufite rimwe na rimwe ntacyo byahindura ku buryo yari asanzwe abayeho bitewe n’uko zigereranywa n’izo ku ntoki.

Ibi bihabanye n’ukuri kuko buriya inzara z’amano zifite akamaro gahabanye kure cyane n’ako abantu bazikekera ko zaba zifite.

None niba atari imirimbo zimaze iki?

Urwara rw’ino rufite imiterere ku buryo rukomeye, ibi bituma rushobora kurinda umubiri uri munsi yarwo kubera ko ari uruhu rworohereye cyane.

Ikindi kandi ni uko zirinda uruhu ruba ku mpera z’amano (niba warasitayeho urabizi cyane) .

Kwamamaza
Kwamamaza

Bishatse gusobanura ko abantu bakoresha ibirenge cyane nk’abakinnyi b’umupira inzara ari kimwe mu bintu by’ingenzi ku mubiri wabo.

Icyakora hari inyandiko (patient.info) zivuga ko inzara zishobora kuba zinagira uruhare mu kubasha guhagarara (balance) kubera ko umuntu ashobora gutakaza ubushobozi bucye bwo guhagarara bitewe no kubura inzara.

Kandi nanone Healthline ivuga ko kuba ufite urwara bigabanya ibyago byo gukomereka no guhura n’izindi ndwara cyangwa ubwandu bushobora kwibasira ino.

Icyakora iyo urebye usanga inzara z’amano zifite akamaro gacye ugereranyije n’izo ku ntoki ariyo nayo mpamvu ishobora kuba ituma izi nzara zidakura ku rugero rumwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Yaemsiri, Hou, Slining na He mu mwaka wa 2009 bugaragaza ko urwara rw’urutoki rukura milimetero (mm) 3.47 ku kwezi ugereranyije n’urwara rw’ino rumera ku rugero rwa milimetero (mm) 1.62 buri kwezi.

Incamake

Utuntu duto dukomeye twometse ku mano z’amano ni ibice by’ingenzi ariko abenshi badakunze gutinda ku kamaro katwo.

Urwara rw’ino rufite akamaro ko kurinda umubiri rwometseho (uri munsi yarwo) ndetse n’impera y’ino ariko hari n’izindi nyandiko zigaragaza ko urwara rushobora gufasha umuntu kumuha ubushobozi bwo guhagarara neza atadandabiranye.

Kandi nanone urwara rw’ino rukura ku muvuduko muto ugereranyije n’urwara rw’urutoki ibi ahanini bishobora kuba biterwa n’akazi zikora hagati yazo.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweinzaraMenyarwandaUbumenyiUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inkomoko y’ijambo “Geto (ghetto)”
Next Article Umugabo uri kureba filime Lisite ya Filime 40+ na Series 15 nziza zaranze 2021
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi
Ubumenyi

Ibintu byiyongera kubyo wari uzi ku Rwanda

By
Menya
Amateka ya Puma na Adidas
Ubumenyi

Amateka ya Puma na Adidas

By
Menya
Inkuru

Ibi bintu biragoye kubyemera kandi ari ukuri.

By
Menya
Ubumenyi

Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 1)

By
Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Inkuru zo gutebya
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya