Search
Amano n'inzara z'umwana

Kubera iki umuntu agira inzara z’amano?

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ni ikibazo cyo kwibaza ariko abenshi tudakunze gutindaho cyane “Inzara z’amano ubundi zimaze iki?”.

Kuva umuntu yabaho inzara cyane cyane izo ku ntoki zahawe akazi kenshi harimo kwishima, bamwe bazikoresha bacuranga guitar cyangwa se zikifashishwa mu gutonora ibiribwa n’imbuto.

Ariko ibyo byose bivuzwe hejuru bikorwa n’inzara z’intoki kuko biragoye kubona igikorwa gifatika gikorwa n’inzara z’amano. None se niba ntacyo zikora ubwo hari icyo zimaze?

Icyakora kuri bamwe, inzara zabaye ikimenyetso cy’ubwiza kuko bazitakaho vernis (Nail polish) bikabagaragaza neza intoki ndetse n’ibirenge.

Ushobora kuba n’ubu wibaza akamaro k’inzara z’ibirenge ariko utarabona igisubizo cyangwa se akamaro utekereza kakabaye ariko, ariko icyo nakumenyesha ni uko akamaro k’inzara z’amano atari ako abantu bakunze gutekereza.

Imiterere y’inzara

Abantu babarwa mu bwoko bwa primates; ibinyabuzima bikubiyemo inkende, ingagi, ibitera ndetse n’umuntu. Izi nyamaswa aho kugira amajanja ahubwo zigira inzara.

N’ubwo inzara zifite imiterere ijya kumera kimwe n’amajanja ariko amajanja aba akomeye kandi asongoye ariko inzara ziba zirambuye (zibwase).

Urwara rukoze mu kitwa Keratin cyangwa se Alpha-keratin. Iyi keratin niyo yifashishwa n’umubiri mu gukora umusatsi ndetse n’uruhu rutwikiriye umubiri.

Wari uziko burya umwana amera inzara mbere y’uko avuka?

Inzara z’amano zimaze iki?

inzara z'amano - umuntu uhagaze mu mabuye
Inzara z’amano zimaze iki?

Abenshi tuba tubona turiya tuntu twometse ku mpera z’amano dusa nk’imirimbo ku buryo umuntu atanadufite rimwe na rimwe ntacyo byahindura ku buryo yari asanzwe abayeho bitewe n’uko zigereranywa n’izo ku ntoki.

Ibi bihabanye n’ukuri kuko buriya inzara z’amano zifite akamaro gahabanye kure cyane n’ako abantu bazikekera ko zaba zifite.

None niba atari imirimbo zimaze iki?

Urwara rw’ino rufite imiterere ku buryo rukomeye, ibi bituma rushobora kurinda umubiri uri munsi yarwo kubera ko ari uruhu rworohereye cyane.

Ikindi kandi ni uko zirinda uruhu ruba ku mpera z’amano (niba warasitayeho urabizi cyane) .

Bishatse gusobanura ko abantu bakoresha ibirenge cyane nk’abakinnyi b’umupira inzara ari kimwe mu bintu by’ingenzi ku mubiri wabo.

Icyakora hari inyandiko (patient.info) zivuga ko inzara zishobora kuba zinagira uruhare mu kubasha guhagarara (balance) kubera ko umuntu ashobora gutakaza ubushobozi bucye bwo guhagarara bitewe no kubura inzara.

Kandi nanone Healthline ivuga ko kuba ufite urwara bigabanya ibyago byo gukomereka no guhura n’izindi ndwara cyangwa ubwandu bushobora kwibasira ino.

Icyakora iyo urebye usanga inzara z’amano zifite akamaro gacye ugereranyije n’izo ku ntoki ariyo nayo mpamvu ishobora kuba ituma izi nzara zidakura ku rugero rumwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Yaemsiri, Hou, Slining na He mu mwaka wa 2009 bugaragaza ko urwara rw’urutoki rukura milimetero (mm) 3.47 ku kwezi ugereranyije n’urwara rw’ino rumera ku rugero rwa milimetero (mm) 1.62 buri kwezi.

Incamake

Utuntu duto dukomeye twometse ku mano z’amano ni ibice by’ingenzi ariko abenshi badakunze gutinda ku kamaro katwo.

Urwara rw’ino rufite akamaro ko kurinda umubiri rwometseho (uri munsi yarwo) ndetse n’impera y’ino ariko hari n’izindi nyandiko zigaragaza ko urwara rushobora gufasha umuntu kumuha ubushobozi bwo guhagarara neza atadandabiranye.

Kandi nanone urwara rw’ino rukura ku muvuduko muto ugereranyije n’urwara rw’urutoki ibi ahanini bishobora kuba biterwa n’akazi zikora hagati yazo.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content