Nk’uko bimenyerewe, Isi igizwe n’imigabane, imigabane nayo ikaba igizwe n’ibihugu ariko nanone ibihugu biba bigizwe n’imijyi.
Buri gihugu kiba gifite umujyi ukiranga dukunze kwita umurwa mukuru ari nkacyo gicumbi cy’iterambere ry’icyo gihugu.
Ntago bikunze kubaho ko igihugu gihindura umujyi witwa umurwa mukuru. Gusa nka bwa budasa bw’isi, mu mateka hagiye habaho igihe ibihugu byafataga ibyemezo byo guhindura imirwa mikuru.
Reka turebe mu mateka y’isi ibihugu byagiye byimura imirwa mikuru biyivana mu mijyi imwe biyijyana mu yindi mijyi kuva nyuma y’intambara y’isi ya kabiri.
Tanzania
Tanzania ni igihugu giherereye ku mugabane wa Afurika, iki gihugu cyahinduye umurwa mukuru Dar Es Salaam uhinduka Dodoma.
Uyu mujyi wa Dodoma wabaye umurwa mukuru mu mwaka wa 1976 ariko wemejwe bya burundu mu mwaka wa 1996.
Indi nkuru wasoma: Imijyi 10 ikuze kurusha indi ku isi
Brazil
Brazil ni igihugu giherereye ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo, akaba ari nacyo gihugu cyonyine gikoresha ururimi rw’igiporutige (Portuguese) kuri uyu mugabane.
Mu mwaka wa 1960 nibwo guverinoma ya Brazil yemeje ku mugaragaro ko Rio de Janeiro utakiri umurwa mukuru w’iki gihugu ahubwo ko Brasilia ariwo murwa mukuru mushya kugeza n’ubungubu.
Indi nkuru wasoma: Imijyi 5 ifite umwihariko utasanga ahandi ku isi
Pakistan
Pakistan ni igihugu gishingiye ku mahame ya Islam giherereye mu majyepfo ya Aziya, iki gihugu cyakunze kurangwamo intambara z’urudaca cyane cyane mu ntara ya Kashmir ndetse n’izindi ntambara zitandukanye kubera imitwe yitwaje intwaro.
N’ubwo iki gihugu abenshi bagikekera kuba nta buranga ariko burya nacyo gifite uburanga ndetse n’imijyi myiza kandi igezweho.
Iki gihugu burya nacyo cyahoranye umurwa mukuru wa Karachi ariko mu mwaka wa 1967 nibwo cyawuhinduye kiwugira Islamabad.
Guinea Bissau
Guinea Bissau ni igihugu giherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika hagati ya Guinea ndetse na Senegal.
Iki gihugu cyari gifite umurwa mukuru nka Boe ariko nyuma (mu 1974) waje guhindurwa wimurirwa mu mujyi wa Bissau nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoroni.
Malawi
Malawi (Mbere [1964] kitwaga Nyasaland) ni igihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika gihana imbibi na Zambia, Tanzania na Mozambique.
Iki gihugu mbere yo kubona ubwigenge cyari gifite umurwa mukuru witwa Zomba kugeza mu 1974, aribwo cyahinduye umurwa mukuru uhinduka Lilongwe kugeza n’ubu.